Imitwe ya FDLR na RUD Urunana Bahakana Ibitero byagabwe mu Kinigi.

Imitwe y’ingabo za FDLR kimwe na RUD-Urunana isanzwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, irahakana ko nta ruhare yagize mu bitero bivugwa ko byagabwe mu karere ka Musanze mu ntara y’amajyaruguru y’u Rwanda mu cyumweru gishize.

Ibyo bitero bivugwa bikimara kuba ku matariki ya kane n’iya gatanu z’ukwezi kwa cumi, polisi y’u Rwanda yatangaje ko abaturage 14 bishwe n’ababigabye abandi 18 barakomereka.

Inzego zishinzwe umutekano kandi zavuze ko abagera kuri 19 mu bagabye ibyo bitero bishwe, zigata muri yombi batanu muri bo. Bamwe mu bafashwe bavuze ko ari abarwanyi ba FDLR ndetse na RUD-Urunana. Abaturage byahitanye bashinguwe ku cyumwru tariki ya 6 mu mirenge ya kinigi na Musanze.

Icyumweru kimwe y’uko ibi bitero bikozwe, abavugizi b’umutwe wa FDLR n’uwa RUD Urunana babwiye Ijwi ry’Amerika ko nta ruhare ingabo z’iyo mitwe zagize mu bitero byagabwe mu duce twa Burera na Kinigi. Bavuganye n’umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Venuste Nshimiyimana uri i Londres mu Bwongereza.