Immaculée UWIZEYE KANSIIME ntakibarizwa muri Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro.

Madame Immaculée UWIZEYE KANSIIME

Yanditswe na Marc Matabaro

Mu kiganiro kigufi yagiranye na The Rwandan Madame Immaculée UWIZEYE KANSIIME wari Ministre w’intebe akaba na Ministre w’ububanyi n’amahanga muri Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro iyobowe na Padiri Nahimana Thomas, yadutangarije ko kuva ku itariki ya 1 Gicurasi 2018 atakibarizwa muri iyo guverinoma.

Ku kibazo cyo kumenya impamvu yaba avuye muri iyo mirimo, Madame Immaculée UWIZEYE KANSIIME yadusubije ko gusezera muri Guverinoma ikorera mu buhungiro yabikoze kubera impamvu ze bwite.

Madame Immaculée UWIZEYE KANSIIME yakomeje atubwira ko atavuye muri politiki ahubwo agiye kuruhuka gato kugira ngo agire ibindi atunganya bijyanye n’ubuzima bwe bwite.

Ku ruhande rwa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro, twegereye Bwana Chaste Gahunde, Ministre ushinzwe itangazamakuru, akaba n’umuvugizi w’iyo Guverinoma adutangariza ko ibijyanye n’iyegura rya Madame Immaculée UWIZEYE KANSIIME atarabibamenyesha.

Ariko Bwana Chaste Gahunde yadusobanuriye ko mu nama ya Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro yari yateranye ku cyumweru tariki ya 29 Mata 2018, hari hafashwe icyemezo cyo kwandikira Madame Immaculée UWIZEYE KANSIIME asabwa ibisobanuro kubera ngo ko atitabiraga ibikorwa bya Guverinoma birimo n’amana.

Nk’uko Bwana Chaste Gahunde akomeza abivuga ngo Madame Immaculée UWIZEYE KANSIIME yabajijwe kenshi ibisobanuro ariko agasubiza ko afite ibibazo bye bite ahugiyemo, rero muri iyo nama yo ku cyumweru tariki ya 29 Mata 2018 yandikiwe ibaruwa imusaba ibisobanuro inamuha amasaha 48 kuba yasubije mu nyandiko bitaba ibyo bigafatwa n’aho atakiri umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda ikondera mu buhungiro.

Ibaruwa yandikiwe Madame Immaculée UWIZEYE KANSIIME: