IMPAMVU 15 GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI IDAKWIYE GUKOMEZA KUBA IGIKANGISHO CYA POLITIKI

Abdallah Akishuli

Igisobanuro cyumvikanisha izi ngingo ngiye kubabwira hasi ni uko NTA MAHANO ABAHUTU BAKOZE ABATUTSI BATAKOZE

Nanze gukoresha nkana ijambo INTERAHAMWE mumwanya w’ijambo abahutu kimwe n’uko mpisemo gukoresha ijambo INKOTANYI mumwanya w’ijambo abatutsi.

Impamvu rero mpisemo ayo magambo musanga mumutwe w’iyi nyandiko kigwi cy’ayo musanga hasi ntahisemo, ni ukugirango ntange umucyo mubitekerezo nifuza kubagezaho kuko burya uretse ko benshi muri twe abanyarwanda usanga akenshi tugerageza guhunga ikibazo nyakuri uko giteye nyamara kandi hari aho ibibazo bigaruka bikatugonga bitewe n’impamvu zimwe na zimwe ngiye kugerageza kuberaka.

Ntekereza ko kuba twakwerura tukavuga ko ibyago byagwiriye u Rwanda twaba twarabigizemo uruhare twese muri rusange bitavuga ko buri wese afite icyo ashinjwa kugite cye. Ariko kandi n’iyo uruhare rwa twese muri rusange rwaba rutagereranywa kurugero rumwe, ntabugwari bwaba burimo kubyemera dutyo ahubwo nsanga ikibabaje ari ugushaka kuguma muguheza inguni tugerageza kurengera ibitarengereka nka wawundi utwika inzu agashaka guhisha umwotsi cyangwa se nka ya njangwe yituma aho ibonye ikarenzaho umukungugu.

Turamutse tweruye tukemera ko impande zombi zagize uruhare ruremereye mumahano yagwiriye u Rwanda nibyo byonyine byadufasha kubaka ejo hazaza h’igihugu cyacu haba hashingiye kumateka twemeranyaho twese bityo abazadukomokaho bakaragwa umuco wo kuvugisha ukuri nta pfunwe bibateye.

Ndifuza ko ingero nkeya muri nyinshi ngiye gutanga zafasha benshi muri twe gukanguka bityo bikaba byabafasha no guhinduka kugeza ku rwego abantu bari bigungiye munguni zihabanye bagera kurwego rwo kumva bashobora gusenyera umugozi umwe bagafatanya guharanira uburenganzira bwabo, gufatanya itabaro, bityo bakazanafatanya no kubaka igihugu cyabo ntawe ugambiriye guhaka undi nk’uko byari bimeze kungoma ya cyami,nk’uko byari bimeze kungoma ya MDR na MRND nk’uko bimeze ubu kungoma ya FPR

Ntekereza ko abanyarwanda bakeneye gacaca nyayo ariko atari iyo kurunda abantu mu magereza ahubwo ari igamije gusasa inzobe bityo bagashyira ukuri kukarubanda kugirango urwango ruri mumitima yabo rusohokemo maze baturane  batuje hanyuma bose batunge batunganirwe.

Ntabatindiye rero dore zimwe mungero nkeya muri nyinshi nifuje kubagezaho  kugirango murusheho gutekereza kuri izi mpanuro.

INZIGO YA JENOSIDE YAHOWE INDI

Iyo ngereranije ubwicanyi bwakorewe abatutsi bwiswe jenoside nkagereranya n’ubwakorewe abahutu butarabonerwa izina, nsanga impamvu zashingiweho n’inkozi z’ibibi z’impande zombi kugirango zitsembe buri bwoko , zisa nk’intobo kuburyo kugiti cyanjye ntatinya kuvuga ko niba mu Rwanda harabaye jenoside ikwiye kwitwa double génocide cyangwa se jenoside nyarwanda.

Iyo nyito iramutse ikomeje kugibwaho impaka n’abapfobya akaga abahutu bahuye nako, nsanga nta n’akamaro ko kwemera ko habaye jenoside yakorewe abatutsi gusa mugihe ibyo byakorwaga hariho impande ebyiri zishyamiranye kandi buri ruhande ntako rutagira ngo rutsembe ubundi bwoko rwita ko bahanganye. Imibare yagaragajwe n’amaraporo anyuranye y’imiryango mpuzamahanga yagaragaje ko abahutu bishwe n’ingabo z’abatutsi iruta kure abatutsi bazize jenoside.

Abatutsi bakorewe jenoside buracya abahutu nabo barayikorerwa itandukaniro rihari ni uko ba gashakabuhake bemeye jenoside y’abatutsi naho iy’abahutu bakayiburira izina kubera guhunga uruhare bagize muri ayo mahano yose dore ko kubaho kwayo bibafasha gukomeza kuturyanisha kugirango bakomeze kutugira ibikoresho.

Mugihe intambara yatugejeje kuri jenoside ebyiri yatangiraga, buri munyarwanda wari uciye akenge icyo gihe yafashe uruhande ashyigikira mu buryo yari ashoboye bwose ndetse abenshi nta n’uwabibahatiwe.

Umunyarwanda utaratanze inkunga y’Umutungo ku ruhande yari ashyigikiye, yatanze iy’ibikorwa yitabira urugamba anyuze muri imwe munzira nyinshi zari ziriho icyo gihe dore ko zose zari zaziruwe.

Umunyarwanda utaragize icyo abasha mu bindi bikorwa by’urugamba afite uruhande yavuze imyato abicishije mu nganzo ye imushobokeye cyangwa se arukomera amashyi.

Igihe cy’intambara yari ishyamiranyije  ingabo z’impande zombi kubanyarwanda benshi kandi kuri buri ruhande bayifashe nk’intambara ishyamiranyije amoko aho kuba intambara yo kwibohoza nk’uko byavugwaga.

Ibyo bigaragazwa n’uko abasore benshi bitabiriye urugamba kubwinshi kuri buri ruhande bajyaga kuruhande bumva ko arirwo bahuje ubwoko.

Ni muri urwo rwego urubbyiruko rw’abahutu rwitabiriye igisirikari cya FAR naho urw’abatutsi rwitabira icy’inkotanyi.

Ibikorwa by’interahamwe byo kwibasira abatutsi byatangiye kugaragara mbere gato ya jenoside ariko nta na rimwe mugihugu imbere higeze hagaragara abanyapolitiki babyamagana bivuye inyuma.

Kuruhande rw’abahutu bameneshwaga n’ingabo za FPR ndavuga nk’abahunze imirwano za Byumba bakaza kuba mu nkambi ya Nyacyonga, nta na rimwe abatutsi bigeze bagaragaza ko bibakoze kumutima kandi nyamara jenoside yari itaratangira.

Interahamwe zishe abatutsi zibahora ubwoko bwabo niko n’inkotanyi nazo zishe abahutu zibahora ubwoko.

Interahamwe zasenyeye abatutsi, n’inkotanyi nazo aho zafataga zasenyeye abahutu amazu zirayacanisha naho mumigi byigarurira amatongo y’aho zashenye.

Interahamwe zasahuye imitungo y’ abatutsi, n’inkotanyi nazo zije zigaruriye imitungo y’abahutu bari barahunze cyangwa zari zarishe. Abatari barapfuye bashatse kuburana ibyabo baricwa

Interahamwe zakoresheje ntampongano, n’inkotanyi zakoresheje agafuni

Exe FAR yakinnye ikinamico kuwa 4 ukwakira 1990 kugirango babone uko bafunga ibyitso. Inkotanyi nazo zazanye gacaca kugirango zibone uko zimarira abahutu muri gereza

MRND yashinze umutwe w’interahamwe none FPR yo yashinze itatu: uw’intore n’uwa DASSO ndetse n’inkeragutabara

MRND yazanye politiki y’iringaniza, FPR yazanye NDI UMUNYARWANDA yo gusuzugura abahutu kugirango bihuture.

MRND yakoresheje amatora y’umukandida umwe rukumbi  uhanganye n’ibara ry’ikijuju none ubu amashyaka yose yahisemo kwibera muri FORUM ahinduka ibijuju atyo maze agiye  kubihamya yose yemeza ko ingingo y’101 y’itegeko nshinga ikwiye guhinduka kuko ikijuju kitayobora igihugu Kagame ahinduka atyo umukandida umwe rukumbi babeshya ngo ni indashyikirwa kandi nyamara ari uko yigizi umwami w’abidishyi.

Basomyi nshuti zanjye uwatanga ingero zashyize igihugu cyacu mu kaga bwakwira bugacya ariko kandi n’ubwo ubutegetsi bwa MRND bwahemukiye u Rwanda, nsanga ubwa FPR bwarakubye inshuro zitabarika. Kuburyo ejo hazaza h’igihugu cyacu hateye impungenge.

Muri ibi bihe turimo rero biragaragara ko ingoma y’ikinyoma igeze mumarembera ariko byaba bibabaje dukomeje kurangarira mubyadushenye tukibagirwa ko dufite inshingano zo gutabara igihugu cyacu.

Ndababwiza ukuri ko nitudahagarara kigabo ngo duhane ikiganza dufatanye kurwanya umwanzi utubangamiye twese,Kagame n’abambari be bose,bazasiga igihugu bakimanutse ku manga tutazabasha kucyururutsaho maze gitoragurwe n’umuhisi cyangwa se n’umugenzi.

Abwirwa benshi akumva beneyo

Bikorewe i Paris mubufaransa kuwa 19 Ukwakira 2015
Amacumu Acanye AKISHULI Abdallah
Niba wifuza kungezaho igitekerezo cyawe cyangwa kunyunganira wanshakira kuri:
Tél: +33758173072
E-mail: [email protected]