Impamvu convention yo kwibuka intwari, zatuzaniye repubulika, zatabarutse nyuma ya coup d’etat yo mu 1973, itari ngombwa mu buhungiro.

Mu minsi ishize, umuntu, yaranterefonnye ambwira ko hari igikorwa cyo kwibuka, abanyepolitike bishwe nyuma ya coup d’etat yo mu 1973. Namaze umwanya ntaramusubiza kuko nahise ngwa mu kantu, ngatewe n’ibyo nari maze kubwirwa kuko numva ko intwari zacu zidakwiye kwibukirwa mu buhungiro.

Nyuma naje kumva ko ngo iyo convention yageze aho ikaba, ndetse na nyuma yaho ibereye, nakomeje kujya numva ibiganiro hirya no hino, nkumva abantu barasa nk’ababishima, bashima ikorwa ry’iriya convention, abandi nkumva babiciye k’uruhande ntiberure. Nkaba rero, nahisemo kwandika, mbabaye cyane, ngirango ngeze kubanyarwanda impamvu itari ngombwa muri iki gihe turi m’ubuhungiro abandi ku ngoyi ya FPR.

Impamvu ya mbere: Ntibyari ngombwa, gutumiza convention nk’iriya, mu bihe bikomeye nk’ibi, aho abanyarwanda twese dukeneye impamvu cyangwa se icyatuma dushyira hamwe ingufu muri uru rugamba rwo kubohora igihugu. (Twibuke ko ukudashyira hamwe ngo duhitemo igikwiye gukorwa, kijyanye n’ibihe twarimo, aricyo cyatumye ishyano rigwira u Rwanda).

Impamvu ya kabiri: Leta yagiyeho, iyobowe na President Juvenal Habyarimana, yahaye impozamarira imiryango y’abantu biciwe ababo nyuma ya coup d’état, m’uburyo bwo kubafata m’umugongo (aha reka nisegure kuko nta kiguzi gishobora gusimbura ubuzima bw’umuntu) ndetse inahana abakoze ubwo bwicanyi, iyo leta initirira ikibuga cy’indege cy’u Rwanda Gregoire Kayibanda, m’uburyo bwo kugirango abanyarwanda bose bajye bahora bamwibuka. Kubera iyo mpamvu abavuga ko nyuma y’imyaka 41 aribwo babonye uburyo bwo kwibuka, nkaho hari uwari yarababujije, barabeshya. Ariko ubundi, nako reka nicecekere…

Impamvu ya gatatu: Nkuko nari maze kubikomozaho hejuru, nta kintu na kimwe kigaragaza ko abiciwe basabye kwibuka ababo, igihe leta iyobowe na President Juvenal Habyarimana yari ikiriho, ngo ibabuze, haba ikimara kujyaho cg se no mu gihe cy’amashyaka menshi mu 1991-1994.

Impamvu ya kane: Gregoire Kayibanda n’abo barikumwe, ni intwari z’u Rwanda, ntabwo bakwiye kwibukwa n’imiryango yabo gusa, kuko atariyo yonyine bitangiye cg se ngo bibukirwe m’ubuhungiro. Niba leta iriho iki gihe, yarasabwe ko intwari Gregoire Kayibanda yibukirwa mu Rwanda, nk’izindi ntwari z’u Rwanda, ikabyanga, tugomba kuyirwanya kugeza tuyihiritse tugashyiraho leta yemera ko hibukwa/hibukirwa mu Rwanda abanyarwanda bose bakwiye kwibukwa. Nta ntwari ikwiye kwibukirwa m’ubuhungiro. Muyandi magambo, igikorwa nka kiriya cyitwa igikorwa cy’ubugwari.

Impamvu ya gatanu: Iyi convention ntiyari ngombwa rwose muri ibi bihe, cyane ko icyo yarigamije atari ukubabarira, k’umugaragaro, abagize nabi ngo inzangano n’inzika zituma tudashyira hamwe, zituma twibonamo abakiga n’abanyenduga, ziveho. Mbese tubabarirane, nk’uko ijambo ry’Imana ridusaba kubabarirana, ariko ubumwe bukomeze cyangwa bugerweho.

Kubera impamvu zavuzwe cyangwa zitavuzwe hejuru, zumvikanisha ko iriya convention itari ngombwa m’ubuhungiro cyangwa se mu gihe abanyarwanda bakiri ku ngoyi, byumvikane ko hari izindi inyungu za FPR-Inkotanyi zari zigamijwe n’abayitumije ndetse n’abayishishikarije abandi, zizamenyekana neza mu minsi iri imbere.

Zimwe mu mpamvu zizagaragara ni izikurikira:

(1) Kurushaho kongera inzangano hagati y’imiryango y’abiciwe n’iy’abishe.

(2) Kurushaho kubyitirira n’abatariciwe hitwajwe uturere bakomokamo, bimwe FPR isigaye ikoresha byitwa Kiga-Nduga, iyo ishaka gucamo abantu ibice, kugirango abanyarwanda bari ku ngoyi mu gihugu kimwe n’abari hanze y’igihugu bahugire m’ukuryana bapfa ubusa bityo imbaraga zikomeze kuba nke, ndetse n’ugushyira hamwe, twese twifuza nk’igisubizo, ntikuzashoboke.

Sinabura kwibutsa ko, bamwe mu bayiteguye, harimo abafitanye isano n’imikoranire ya hafi n’abantu bakorera leta ya FPR.  Aha navuga cyane cyane Bwana Albert Bizindoli, mubyara wa Alfred Gasana, uyobora ishami rishinzwe umutekano mu karere ka Gicumbi.  Undi navuga ni Maurice Niwese, mubyara  w’uyu Alfred Gasana akaba na mubyara wa Bizindoli. Uyu Maurice afite murumuna we, wakoraga muri service de renseignement mu Rwanda kuva mu 1998 kugeza muri 2004 ubu akaba yarashinzwe indi mirimo nkuko bimenyerewe.

Nkaba ndangije ngaya bikomeye abateguye ndetse bakanashishikariza abandi kiriya gikorwa, kuko babikoze mu bihe bitagombaga gukorerwamo. Ikindi nkaba nihanangirije n’abandi bantu bafite ibitekerezo nk’ibi ko baba bihanganye igihugu kikabohozwa. Mboneyeho kandi no guhamagarira umuntu waba afite impamvu cyangwa ibitekerezo biganisha k’ugushyirahamwe arizo yajya ashyira imbere tukaba arizo dukorera convention. Kuko, ibisa nk’iyi convention birushaho kwanganisha no gucamo ibice imiryango yabariya bantu (biciwe n’iy’abumva ko bishe) ubu yahagurukiye kurwanya ubutegetsi bwa FPR, cyane ko dushingiye ku mpamvu zavuzwe haruguru, bigaragara ko, atari convention yo kurangiza ikibazo cy’abiswe abakiga n’abanyenduka cyangwa se gutanga imbabazi kw’ imiryango yiciwe.

Reka mbonereho gusaba abagize iriya miryango, y’abiciwe, guca inzigo k’umugaragaro, kugirango ubumwe bugerweho kandi tubashe gutsinda umwanzi w’abanyarwanda kandi tumutsinde, ruhenu.

Mbifurije ubumwe no gutsinda!

Bikorewe i Nyabikenke, kuwa 2 Nzeli 2014.

Cyprien Mugisha

Umurwanashyaka wa MDR-Parmehutu