Impamvu ingendo zihuza Intara n’Umujyi wa Kigali n’iza moto zasubitswe

Mu ijoro ryacyeye ibiro bya minisitiri w’intebe w’u Rwanda byatangaje ko “ingendo hagati y’intara zitandukanye, hagati y’intara n’Umujyi wa Kigali hamwe na moto zitwara abagenzi bikibujijwe”, icyemezo cyatunguye benshi.

Hashize amezi arenga abiri ingendo nk’izo zitemewe, abakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto nabo batemerewe gutwara abantu mu rwego rwo kwirinda coronavirus.

Byatangajwe hashize amasaha macye abategetsi batandukanye bavuze ko gusubukura izi ngendo n’abatwara abagenzi kuri moto nta mpungenge biteye ariko abantu bakomeza ingamba zo kwirinda.

Hari hashize iminsi ibi bikorwa byombi byitegura gutangira uyu munsi kuwa mbere, leta ubu ivuga ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’isesengura “mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage”.

Mu Rwanda habarwa abakora akazi ko gutwara abantu kuri moto basaga 50,000.

Iki cyemezo cyatangajwe hashize amasaha macye bivuzwe ko mu Rwanda habonetse abantu 11 bashya banduye coronavirus, ndetse n’umuntu wa mbere yishe amaze gushyingurwa ejo ku cyumweru.

Abanyarwanda batandukanye bagaragaje gutungurwa cyane no kunenga iki cyemezo:

Mu gitondo kuri uyu wa mbere, Minisitiri w’ubuzima mu Rwanda yabwiye ikigo cy’itangazamakuru cya leta,RBA ko; “impamvu hafashwe icyemezo cyo kudasububukura ingendo z’abamotari n’izihuza Intara n’Umujyi wa Kigali, ari ukuba hari ubwandu bushya bwagaragaye mu Karere ka Rusizi, aho hagaragaye abantu batanu”. 

Amashyaka abiri atavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda; PS-Imberakuri na Dalfa-Umurinzi yo asaba leta kuvanaho ibihe bidasanzwe byose, mu itangazo yasohoye agira ati:

“…barasanga ibihe by’amage bigomba kuvaho burundu kuko bibangamiye uburenganzira bw’ibanze bw’Abanyarwanda burimo cyane cyane uburenganzira bwo kujya aho umuntu ashaka nta nkomyi, uburenganzira bwo gukora kugirango yibesheho, uburenganzira bwo gusenga, uburenganzira bwo gukoresha ubukwe n’ubwo kwidagadura byose bikajyana no gukuraho amasaha y’umukwabo”

Mu Rwanda hamaze kuboneka abantu 370 banduye coronavirus 256 bayikize n’umwe yishe.