IMPAMVU KAGAME NA FPR BANGA KO PADIRI NAHIMANA N’ISHYAKA RYE ISHEMA PARTY BATAHA.

Uyu mugabo kugeza ubu niwe munyaporitiki ufite ishyaka ryubatse neza kuko rifite amakipe menshi anyuranye,rimaze kubaka urwego rw’ububanyi n’abantu bakomeye hirya no hino,rifite amikoro,rifite kandi abayoboke bigaragara ko biteguye guhara byose mpaka bageze ku ntego yayo bityo rero mvuze ko iri shyaka riri gukura byihuse no kuba ikirangirire sinaba mbeshye.

Mu gihe uyu mugabo Leta y’u Rwanda yagiye imukangisha ko nataha azafungwa,uyu mugabo ahubwo yongereye imbaraga zo gutaha kandi agirana umubano n’abantu banyuranye bavuga rikijyana mu bihugu binyuranye bityo FPR ibona neza ko Padiri Nahimana adatinya na gato kdi yiteguye bihagije guhangana nayo.

FPR igira inzira ebyili ku munyaporitiki uyirwanya:

1.Kumuhimbira ibyaha ikamufunga

iyi nzira irakomeye kuko Padiri Nahimana ntiyigeze akorera Leta ngo ibone aho ihera imugerekaho ko yibye umutungo,cg ngo imugerekeho jenoside dore ko yabaye padiri mu Rwanda igihe kirekire kdi akaba nta cyaha yigeze acyekwaho.Ntiyigeze agirana umubano uwo ariwo wose na FDLR kuko iki mu Rwanda ni ikirego gikomeye kuko ari nacyo Ingabire Victoire yazize!Ubu yatangiye kugaragaza ko ishyaka rye ryiteguye gukomereza ku byiza byaba byaragezweho na FPR mbese yiteguye mbere gusenya iyi turufu ya FPR yo guhimbirwa ibyaha bityo abatekinisiye ba FPR iyo bicaye babura aho bahera ndetse bagasanga n’ibyaha bahimbira uyu mugabo nta reme byagira imbere y’abanyarwanda n’imbere y’umuryango Mpuzamahanga.

Bityo rero FPR guhimbira ibyaha Padiri ntibyoroshye kdi ubu iri ku gitutu cy’Umuryango Mpuzamahanga ngo ifungure Ingabire Victoire n’izindi mfungwa za poritiki dore ko Abadepite b’ubumwe bw’uburayi baherutse kwemeza ko ibyaha byarezwe uyu mugore ari ibipapirano bityo bagasaba ko urubanza rwe rusubirwamo bakaba barasabye ko uyu muryango ndetse n’ibindi bihugu bikwiye no guhagarika inkunga bigenera Leta y’u Rwanda bityo rero kongeraho na Padiri Thomas ugaragara nkaho afite imbaraga kuri aba banyaburayi byaba ari ukwikoraho.

2.Inzira ya Kabiri FPR ikunze gukoresha ni ukwikiza aba bantu itavuga nabo rumwe gusa ku munyaporitiki uba wamaze kuba ikirangirire bikaba bitayigwa neza.

Kumureka kandi nabyo ni ikibazo kuko FPR imugereranya na Kayibanda ushobora kuba imbarutso ya revolusiyo bityo FPR yasanze ikiza ari ukwemera agaseba aho guhangana n’ibibazo uyu mugabo yayiteza.

Uko FPR yangira Nahimana gutaha niko uyu mugabo arushaho kwamamara no kugira ingufu niko kandi Nahimana arushaho kwemeza Isi ko u Rwanda ari igihugu kuyobowe n’ibigwari bidatinya no kwangira umwenegihugu gutaha mu mahoro.

Rurageretse kdi amaherezo Ishema rizigaragaza.

Emile Ndamukunda.

1 COMMENT

Comments are closed.