Impamvu Kagame yahinduye abayobozi b’ingabo yamenyekanye

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Mu ijoro ryakeye nibwo minisiteri y’ingabo ibinyujije kurubuga rwa yo yasohoye itangazo rigaragaza impunduka mubuyobozi bwa gisilikari. Iri tangazo rivuga ko uwari generali majoro Jean Jacques Mupenzi yazamuwe ku ipeti rya lieutenant general akaba yasimbuye Lt Gen Jacques Musemakweli ku mwanya w’umugaba mukuru w’ingabo zirwanira k’ubutaka. Iri tangazo rikomeza rivuga ko Musemakweli yahise agirwa umukuru w’inkeragutabara. Izi mpinduka kandi zageze no kuri Major Gen Aloys Muganga wari ukuriye inkeragutaba maze agirwa umuyobozi mukuru w’igombaniro rirwanisha ibimodoka by’intambara.

Izi mpinduka zigamije intambara yeruye !

Amakuru agera kuri The Rwandan ava ikambere mu rwego rw’igihugu rushinzwe iperereza n’umutekano (NISS), avuga ko impamvu y’izi mpinduka ari uko Kagame atifuza kongera kumva izina Sankara  na FLN mu matwi ye.

Ikindi ngo ni uko Musemakweli wari  ukuriye ingabo zirwanira ku butaka yagaragaje intege nke  z’umubiri kuko yagize ikibazo cya stroke mu mutwe ndetse no mu gufata ibyemezo mu minsi yashize ubwo FLN yakomezaga kwidegembya mu gice kinini cy’ishyamba rya Nyungwe.

Aha ngo byaje kumukomerana ubwo basangaga izi ngabo zarabatanze ibirindiro bikomeye muri iri shyamba bigatuma bahatakaza abasilikari benshi. Iki ngo cyababaje Kagame cyane.

Ikindi kivugwa ni uko  bamwe mu basilikari bakuru  baturutse Uganda  batubahaga Musemakweli.

Urugero ngo ni Gen Ruvusha wabwiwe kurasa byeruye FLN akabyanga yitwaje ko byashoboka ari uko baturutse i Burundi cyangwa muri Congo. Ibi ngo nibyo byatumye Kagame afata icyemezo cyo gushyiraho Mupenzi wakuriye muri DMI kandi ngo akaba atajya aseta ibirenge mu bikorwa byose byo kwica iyo abitumwe n’abamukuriye. 

Aloys Muganga ngo aje kuzibura ibifaru byari bimaze iminsi mu bubiko.

Uwaduhaye amakuru akomeza avuga ko impamvu y’ishyirwaho ry’uriya mwanya w’umuyobozi mukuru ushinzwe igombaniro rirwanisha imodoka z’intambara, ari uko ngo bagiye kubikoresha mu buryo bweruye bityo imikoreshereze yabyo ikazajya igira uwo ibazwa.

Ikindi ngo ni uko Muganga azwiho kuba igikoresho (Robot) ku buryo nawe atajya agisha impaka abamutumye gukora icyo ari cyo cyose. Iyi mico ngo niyo Kagame yakundiraga Ibingira na Ruvusha , ariko nyuma ngo baje kwigira intakoreka bakajya bashyiramo inyurabwenge bityo bituma sebuja abakuraho amaboko.

Aloys Muganga wize ibya gisirikare muri Amerika agomba kwifashisha mu kubaka uriya mutwe w’ingabo ukomeye kuko niwo ushobora kwifashishwa cyane mu gihe haba intimara ikomeye n’igihugu cya Uganda.

The Rwandan kandi yabonye amakuru igikorera iperereza avuga ko ririya gombaniro ryahawe Aloys Muganga rigiye kongerwamo izindi ntwaro zikomeye kugeza ubu Leta y’u Rwanda yari yarabikie mu gihugu cya Ethiopia mu rwego rwo kuzihisha abaterankunga bafasha u Rwanda nk’igihugu gikennye.