Impamvu Major Sankara yagaragaye acigatiwe n’uruhinja.

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Muri iki gitondo cye .ku wa gatanu tariki ya 17 Gicurasi 2019 nibwo Major Callixte Nsabimana “Sankara” yeretswe itangazamakuru nyuma y’ibyumweru birenga bibiri afunzwe n’inzego z’umutekano bikaba byaratangajwe ko afitwe n’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB).

Kuri uyu wa gatanu Major Sankara yagaragaye ari hagati y’abapolisi babiri bamucigatiye, yambaye amadarubikndi yijimye y’izuba, ishati izinze amaboko ndetse n’ipantalo ya kaki.

Amakuru The Rwandan yahawe n’umwe mu bakozi bo mu nzego z’umutekano mu Rwanda avuga ko impamvu Sankara yagaragajwe yambaye amadarubindi, ngo ni uko ubwo bamukoreraga iyicarubozo bagamije kumukuramo amakuru ijisho ry’ibumoso ryangiritse rikaba ritareba neza. 

Uyu mukozi tutashatse gutangaza umwirondoro we kubera umutekano we n’uw’umuryango we yakomeje abwira The Rwandan ko uretse amaso, ngo  no kuvuga atabishobora bitewe n’imiti bamuhaye kugira ngo imugobe kubera ko bikanganga ko nagera imbere y’abanyamakuru ashobora kuvuza induru akaba yavuga iyicarubozo ryamukorewe.

Ikindi ngo ni uko kuba yaracigatiwe nk’uruhinja  ari uko nta mbaraga z’umubiri afite bityo RIB ikaba yatinyaga ko itangazamakuru ribibonye byagaragara nabi.