Yanditswe Frank Steven Ruta
Mu minsi ishize nibwo amakuru y’ifungwa rya Major Gen Emmanuel Ruvusha, Gen Ibingira na Major Gen Nzabamwita yagiye hanze. N’ubwo umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda atigeze yemeza iby’aya makuru, ariko itohoza twakoze ryagaragaje ko ibi ari ukuri. Ku munsi w’ejo nibwo twababwiye ibyo Nzabamwita yazize ari nayo mpamvu uyu munsi turi bwibande kuri Gen Ruvusha.
Ikibazo cya Nyungwe ku isonga mu byatumye Gen Ruvusha afungwa
Amezi agiye kuba menshi ingabo za FLN zikambitse mu gice kimwe cy’ishyamba rya Nyungwe. RDF yakoze uko ishoboye ngo ihishire aya makuru, ariko biba iby’ubusa aramenyekana bitewe n’uko ibikorwa by’ingabo za FLN byigaragazaga.
Aha niho Perezida Kagame yategetse Gen Ruvusha gukora uko ashoboye akirukana ziriya ngabo muri Nyungwe. Gusa ntabwo byamuhiriye kuko Kajugujugu za mbere yohereje ntacyo zigeze zibona ngo zikirase ndetse n’ingabo nyinshi zikahasiga ubuzima. Gen Ruvusha yatanze raporo ivuga ko FLN n’abacommando bikekwa ko boherejwe n’u Burundi babatanze ibirindiro byiza (strategical areas) ku buryo kubatsimbura byasaba gukora intambara yeruye kandi bagaturuka i Burundi kuko izindi nzira zose zatuma abasilikari benshi bahasiga ubuzima. Kagame utajya uhangayikira ubuzima bw’abasilikari be ngo yaritaye mu gutwi ararakara cyane ategeka ko Gen Ruvusha yafungwa kubera ko yatinye urugamba kandi akaba ari kugandisha no gutera ubwoba bagenzi be. Nibwo uyu mugenerali usanzwe wemerwa mu kurwanira ku butaka yafunzwe azira ko yatinyutse kubwiza Kagame ukuri ko FLN atari agafu k’ivugwa rimwe.
Amakuru twashoboye kubona akomeza avuga ko imirimo yo gutegura ibitero simusiga byo gutsimbura FLN ikomeje.
FLN abanyarwanda bakwiye kuyigana ari benshi maze ukareba uko agahuru k’imbwa gashya kagakongoka!!!!!!!!!
Comment: Urabona see agahuru kahiye arakahe? ubu wasubiramo ibigambo wahuraguye?
Comment:ushaka gutera U Rwanda azirengere ibibazo bizamugeraho