IMPAMVU YO KUBAHO

Ubuzima butanga kubaho ni igikorwa gihambaye, gishingiye mu guhanga inkingi fatizo zirambye z’umuhanda w’ubuzima, no guha icyerekezo kiboneye umuryango w’abantu mu rugendo rwawo rwa buri munsi, rugana ku isoko y’urumuli, hagamijwe guha rubanda rw’ejo hazaza ububasha bwo gutsinda imbaraga z’umwijima, bityo muntu akava mu bucakara bwo kuba imbata y’ikibi gisenya umutimanama wa muntu.

Inzira yo kubaho kwa muntu ni urugendo ruva ibuzimu rugana ibuntu, ni isoko y’imigisha ku mbaga ya muntu y’ejo hazaza, ni itara rimurikira imbaga ya muntu, rikamuyobora ku ntimatima y’ubuzima, ariyo soko y’ubuzima butanga kubaho.

Mu bisanzwe iyo muntu adasobanukiwe niyo ava, ntashobora no kumenya iyo agana,bityo agahora ategerereje mu mayirabiri umurandasi wamuyobora mu cyerekezo cy’ubuzima butanga kubaho. Iyo umurandasi atabonetse, muntu mu bwishongore bwe, n’ubwibone aterwa na kamere muntu yishora mu nzira y’igihogere ihuje imisusire na kamere muntu , bityo agatera umugongo inzira yo kubaho, agahata ibirenge inzira y’umuvumo n’ubuyobe, maze agakururira imbaga y’umuryango we amagorwa akomeye.

Ntagushidikanya isi ya none dutuye yibyayemo amahari,urumuri rw’ukuri n’umwijima mutindi bibasha kubera muntu amahitamo agoye mu buzima, kuko bisimburana ubudatuza mu mibereho ye ya buri munsi, bikamubera ikigeragezo gikomeye, imanga igoye kuzamuka, bityo bikamubera imvano yo kudasobanukirwa iyo ava n’iyo agana, arinako bimutera kwitiranya ikibi n’ikiza, bikanagira ingaruka z’urujya n’uruza mu mibereho y’abatuye isi.

Iyo witegereje imibereho y’abatuye isi , ntutinda kubona ubucakara n’akarengane byugarije muntu wo mu gihe cya none. Umubare mu nini w’abayituye wajyanywe bujyago kuko wugarijwe n’ikibi, akarengane n’ubucakara washowemo n’abigize abagenga b’isi y’umwijima mutindi.

Mu nyandiko zanjye nise « Impamvu yo kubaho », ndasesengura imibereho y’abatuye isi mu gihe cya none, ibibazo byugarije isi naho bituruka, ari nako ngerageza gutanga icyerekezo giha muntu umucyo n’urumuli, bimuyobora mu nzira y’ubuzima butanga kubaho.

ISI DUTUYE MU BUCAKARA BWA MPATSIBIHUGU

Isi dutuye muri iki gihe isa niyobowe n’amasiha yo mu mwobo, asahura ibyarubanda akabihunika mu masenga, bityo abatuye isi bagasigara amaramasa, bicwirwa n’inzara mu bihugu by’abasekuruza babo, ibyabo byajyanywe bujyayo n’abavantara bihaye ububasha bwo gusarura aho batabibye.

Leta ziyoboye ibihugu muri iki gihe zahindutse amaduka y’ubucuruzi, akoresha iminzani n’ibipimo by’uburiganya, ubusambo n’ubuhemu, bityo zibera umubare munini w’abatuye isi isoko y’umubabaro n’agahinda kadashira.

Mu gihe cya none ntakibi nko kuba umukene, rubanda giseseka, kuko uhinduka agatambaro abifite bihanaguzaho imyanda yo mubirenge byabo, ukaba igicibwa, umwanda unuka ujugunywa mu bishingwe bitwikwa, ukaba igicibwa mu bawe, ukamburwa ijambo n’ubumuntu.

Umukene ntakigira ijambo n’agaciro mu muryango we, kuko agaciro k’ubuzima mu bihe bya none kabarirwa mu mitungo muntu yigwijeho, bityo udatunze akamburwa ubuzima, agahindurwa ibicuruzwa bibyarira inyungu abifite. Igihe ubuzima bwe butakibyara inyungu, rubanda giseseka yamburwa ubuzima agahinduka ubusabusa, ikivume nk’ibicuruzwa byarengeje igihe kigurwa, maze akajyanwa mu ngarani, ubuzima bwe bugahinduka amateka atagifitiye abatuye isi akamaro.

Isi dutuye ntikigegwa n’amategeko afitiye abenegihugu, rubanda nyamwishi akamaro, kuko yaganywe bunyago n’abifite, bafite agatuza, bityo bakabasha gushyiraho amategeko arengera inyungu zabo bwite, bakoresheje rubanda bagizwe abacakara, bakamburwa ijambo n’ubumuntu, maze bagahindurwa ingurane z’ibintu bitifitemo ubumuntu.

Mpatsibihugu, umugenga w’iy’isi y’umwijima yateje umwiryane n’ubwiko mu miryango y’abantu mu bice bitandukanye by’abatuye isi, agamije gutsimbataza ubuhake n’ubucakara muri rubanda nyamwishi no kwimika ibikomangoma mu byitso bye. Ntagira imbabazi, kuko ubuzima bwa muntu ntacyo bumubwiye, agenzwa no gusahura no gusenya, bityo ngo bimuhe kwitwa igihangange mu bihe byose.

Isi ya none yugarijwe n’intambara, inzara, ibyorezo, iterabwoba n’igitugu gikabije mu gufata ibyemeze biyobora imiryango y’abantu.Ntagushidikanya intambara zishyirwaho na mpatsibihugu utakigira umutima w’abantu, bityo zikamubera amasoko ( marché) y’intwaro zibyara inyungu z’abifite.

Ngaho rero mbaga ya muntu ituye umurwa w’urumuli rw’Uhoraho, ukwiye kumenya ibi bikurikira :

1) Impamvu yo kubaho ikwiye gushingira mu gutanga ubuzima.

Ejo hazaza ha muntu ni amahitamo ategurwa none.

Muryango wanjye, wowe utuye umurwa w’urumuli w’Uhoraho, hitamo ubuzima butanga kubaho,wiyambure ikinyoma kibyara umwijima mutindi,maze utegure inzira y’ubuzima bw’abawe bejo hazaza, bityo uzibukire umutego mutindi w’abakurwanya.

Muntu nyakuri ntashobora gutanga ubuzima atabwiyambuye.

Ni koko ubuzima butanga kubaho buhora ari imbumbe, ikintu cyuzuye kidashobora kugabanywa ngo gisaranyanywe mu bihe bitandukanye. Gutegura ejo hazaza h’umuryango, bidusaba kwiyambura ubuzima dufite none, bushingiye ku mateka ashaje, tukabuhuriza hamwe, tukabujonjora , bugakurwamo imbuto yaboze igatwikwa, maze imbuto nzima ikabibwa mu ntabire izira urwiri, bityo umusaruro uvuyemo ugacurwamo umwambaro mushya w’ubuzima, wambarwa n’abadukomokaho bose, bityo bakaba umuryango wigenga, wifitemo ubuzima bwo kubaho.

Impamvu yo kubaho ni ugutanga ubuzima kubatabufite, ugatanga ikizere cyo kubaho kubambuye amizero y’ejo hazaza, ugacana itara ritanga umucyo kubakigendera mu mwijima w’isi, bityo ukambura ububasha umwanzi, ukimika umwami udahangarwa mu mibereho y’abatuye isi ya none.

2) Impamvu yo kubaho ikwiye gushingira ku buzima bw’ibitagaragara.

Ubuzima butanga kubaho ntibushingira kubigaragara, kuko busumba kure ibiriho , bukaba inkomoko n’isoko y’urumuli rw’ubutabera n’ubwigenge ruyobora imbaga ya muntu yiberaga mu bucacara bw’ikibi, ikayoboka inzira y’umunezero n’ubwigenge bidashira, maze ukuri, ubutabera, ubworoherane bigahoberana, bikabasha gukubita ishuro igitero cy’umwanzi, kiyobowe n’umwijima w’umwiryane,ubwikanyize, ubwironde n’amacakubiri mu muryango.

Ubupfayongo bwa muntu wa none bushingiye mu kwiyambura ubumuntu, agatera umugongo ubuzima butanga kubaho, umutimanama we akawusimbuza ikigirwamana cy’ifaranga,ubuzima bwe bugashingira ku bintu bitifitemo ubuzima, agahunika ubukungu bwe munsi y’umugina w’imiswa, maze akibwira ko azi ubwenge kandi ari inzobere kabuhariwe mu kubika no gucunga neza ubukungu bwe. Ejo yagaruka agasanga ibyo yaruhiye imyaka y’ubuzima bwe bwose , umuswa w’ikuzimu wabihinduye ivu, maze byose bikamubera ipfabusa, agataha ikuzimu ari umutindi utagira roho n’ubuzima.

Impamvu yo kubaho ni ukurenga ibibangamiye muntu,ugatsinda ubwoba n’urupfu, ukiyambura kameremuntu , ukambarira urugamba rugamije gucungura muntu,ukamwambika isura shya y’abigenga.
Impamvu yo kubaho ni ugusenya intwaro y’ikibi,ukimika ubutabera mu bantu, ukarwanya akarengane ,ugacana urumuli rw’ejo hazaza, bityo ukabera imbaga ya muntu icyerekezo cy’amahirwe yo kubaho mu munezero, ukaba intangarugero, urumuli ruboneshereza umurwa w’Uhoraho.

Impamvu yo kubaho ni ugusenya indili z’abagome,ukahuranya icumu umugambanyi,maze ugahanga bundi bushya inkingi, n’insisiro by’ubuzima bwa rubanda rwejo hazaza.

Harakabaho ineza ya muntu, imbabazi k’umuryango w’Uhoraho.

Harakabaho ubutabera mu bantu, ubwiyoroshye n’ubugwaneza, umupfakazi yicarane n’ibikomangoma.

Harakabaho amahoro n’umunezero mu bantu, maze Uhoraho ature rwagati mu murwa w’urumuli rwe.

Vivant Celestin