Impamvu zikomeye zituma kurwanya FPR birenga uburenganzira bikaba inshingano: Cassien Ntamuhanga

Cassien Ntamuhanga

Mugihe k’imyaka itanu (2014-2019) gusa, ubutegetsi bwa Kagame-FPR bumaze kurigisa kwica cyangwa gutera urupfu rw’abantu 9, gufunga abantu 16, kwangiza business z’abantu no kwangaza imiryango 14 igizwe n’abantu barenga 60, bose bubaziza Ntamuhanga gusa! Ko mumategeko yo ku isi hose icyaha (iyo kinahari) ari gatozi, ibi bya Kagame na FPR ye wabyita iki? Izi ni impamvu zikomeye zituma kuburwanya birenga uburenganzira bikaba inshingano. Ni ngombwa.

Nyuma y’aho muri Mata 2014, ubutegetsi bwa Kagame bunaniriwe njye na Kizito Mihigo kutwica nkuko bwishe mugenzi wacu NIYOMUGABO Nyamihirwa Gelard, kubera itangazamakuru, Umunyamerika Gregg Schoof, Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bw’itangazamakuru, (Reporters Without Borders), n’indi miryango byose byahagurukiye rimwe bigahagara, inzego zishinzwe ubushimusi za Kagame kuwa 04 Ukwakira 2016 zashimuse abavandimwe banjye 3 Ngabo Fikiri Jimmy, Ngabonziza Moses na Mutuyimana Joel bari mu Rwanda. Ibyo zabikoze ubwo njye nari nkiri muri Gereza ya Nyanza! Ku italiki ya 05 Mata 2018 Umukecuru k’ubw’umubabaro n’agahinda k’abahungu be yitabye Imana amanzaganya. Muganga apimye ikimwishe, yavuze ko yishwe na “Stress” (Umunaniro w’ubwonko)!  Harya ubwo ari wowe wakora iki?

(Uva ibumoso ugana iburyo) Ngabo Jimmy, Ntamuhanga, Moses Ngabo nziza na Joel Mutuyimana. 

Mu ntangiriro za Nyakanga uyu mwaka wa 2019, RIB yitwa ngo ni urwego rw’igihugu rukora kinyamwuga, ngo rushinzwe iperereza, rwarebye umusore wari mukuru mubo twabanaga Umuvandimwe Albert HIGIRO buramuhamagaza ngo abwitabe. Yitabye kabiri ubwa gatatu yagiye yitabye ntiyagarutse! Abagiye kubaza iby’uwo mwana kuri RIB yarabakanze cyane ibuka inabi ibategeka kutazongera kugaruka ngo niba bashaka amahoro! Munyumvire namwe! Icyakora yababwiye ko iri kubyikurikiranira. Icyiza kiri muri ibyo ni uko itigeze ihakana ko imufite nk’uko ikunda kubigenza…Ariko twibaze iyi RIB ikurikiza amategeko ikura he? Umwana yaburaga amezi 2 ngo arangize ikiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters), Uyu mwana niwe wakurikiranira hafi ibijyanye n’urubanza rwanjye byose! None araborera mu buvumo bwa RIB ya Kagame agiye kumara amezi 4!  Ari mwe, mwakora iki?

Umunyamakuru Phocas Ndayizera arazira nawe arazira ko ari inshuti yakuranye na Ntamuhanga.

Nyuma y’aho mbonye ko n’ubwo mfunze, FPR-Kagame bari no kujya mubo nasize hanze bakabarigisa, nafashe icyemezo, ndabacika. Babonye mbashije gutoroka, noneho basya batanzitse! Badukiriye abantu bose bari inshuti zanjye, abo bakeka ko tuvugana n’abo mu miryango yacu batangira kubagenda runono no kubahimbira ibyaha.

Mu mpera z’Ukwakira 2018, Umunyamakuru Phocas NDAYIZERA n’abagenzi be 11 bose bo ku Murenge wacu barashimuswe. Nyuma y’iyicwarubozo n’iterabwoba ryinshi baberekanye nta nkuru babashinja ibyaha bihimbano ngo byo gushaka guhungabanya umutekano! Ariko ino si imitekano ye!!! Abo bose basize imiryango mu gihirahiro no mu kangaratete! Harya ubwo ari nka mwe mwakora iki?

Abasore 12 barazira ko ari Abaryankuna .

Kuwa 18 Mutarama 2019, Mwalimu Eliezel NYANDWI wari inshuti yanjye ikomeye wigishaga mu ishuri ryisumbuye rya APACOPE ku Muhima, mu Umujyi wa Kigali, yaburiwe irengero ahagana saa tatu z’ijoro nyuma y’iminota mike amaze kubwira umugore we ko ari mu kayira kajya iwe  aho bita “Lafresheri” ku Muhima haruguru y’ahahoze isoko rya Nyabugogo ajya murugo iwe. Kuva icyo gihe kugeza ubu nta gakuru ke! Nagira ngo mbibutse ko uyu Eliezel Nyandwi ari we wafashije umuzungu Gregg Schoof, kuzenguruka ahantu hose haba ku ma station ya polisi, mu bishanga n’ahandi hose havugwaga umurambo muri iriya minsi naburirwaga irengero! Ukurikije uburyo Nyandwi ntamuntu bari bafitanye ikibazo, ntakindi kera kirabura cyatuma ashimutwa n’inzego zishinzwe gushimuta za Kagame! Yasize umugore n’abana 3 bato! Ubu ari wowe, ubutegetsi nk’ubwo wabukorera iki?

Mwalimu Eliezel Nyandwi yashimutiwe haruguru y’urugo rwe

Kuwa 04 Gashyantare 2019  Sgt Didace Nizeyimana wari umupolisi mu ishami rishinzwe umutekano mu muhanda (Traffic), na mushiki we Sgt Drothea Mujawamariya wari umwalimu mu ishuli rya Police riri i Musanze, nabo n’ubwo bari bazi ko bashinzwe umutekano bashimuswe na ba rushimusi ba Kagame ngo bazira ko murumuna wabo ari inshuti ikomeye Ntamuhanga kuva bakigana mu mashuri yisumbuye bityo akaba ari Umuryankuna! Bwana Ntagengerwa Straton (Murumuna w’aba bapolisi) yari umuyobozi w’ishami rya Science muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare. Ubu yahunze igihugu asiga umugore n’abana babiri. Mukuru we na mushiki we  nabo basize abana bakiri bato n’indi miryango yandagaye. Ari wowe ubutegetsi nk’ubu, wabukorera iki?

Ntagengerwa Straton murumuna sgt Didace akaba na musaza wa Sgt Dorotea .

Kuwa 16 Gicurasi 2019, igipolisi kitwaje umufuka w’urumogi, cyateye urugo rw’umusaza MUNYENTWALI Germain, bakunda kwita Kabayiza kimutwarana n’ umukecuru we KANKINDI Perse, umuhungu wabo NZABANDORA William  n’umukazana UWIRAGIYE Jeanne.Ibyo byabaye nyuma y’aho urukiko rwibanze rwa Ruhango rwari rumaze igihe gito rugeze abere umusaza Munyentwali n’umuhungu we William. Usibye umukecuru, baje kurekura abandi bose barunze muri gereza. 

Mzee Munyentwali, Umukecuru we Kankindi n’Umuhungu wabo William barazira kuba bararabutswe Ntamuhanga ngo ntibamutungire agatoki ngo yicwe!

NIYITEGEKA Pascal umuhungu mukuru wa Mzee Munyentwari yabashije kuva mu nzara z’abicanyi ba Kagame bamuhigaga bakoresheje uwitwa Abel NSENGIMANA na mukuru we Enos MUHIRE, asohoka mu gihugu arahunga. Babuze uwo musore dore ko ari we bashakaga cyane, batwaye umugore we Uwiragiye Jeanne na magingo aya ngo afunze azira umufuka w’urumogi yewe! Uyu mubyeyi bamutesheje utwana 2, kamwe k’imyaka 3 akandi k’umwaka! Icyubahiro cyavuye mu gihugu koko! Icyo bazira cy’ukuri ngo babonye Ntamuhanga ubwo yacikaga, ageze mu Ruhango ngo ntibababwira ngo bamurase! Munyumvire namwe! Ubwo ari mwe, ubutegetsi nk’ubwo mwabukorera iki? 

Niyitegeka Pascal yafashe iy’ubuhungiro, umugore we Jeanne baramufunga. Basize utwana 2 tw’uduhinja!

Mu ntangiro z’ukwezi kwa Nzeri 2019, nyuma yo gufungirwa urusengero na radio, Umunyamerika Pastor Gregg Schoof ubutegetsi bwa Kagame bwamuhaye amezi abili (2) gusa akaba avuye ku butaka bw’u Rwanda. Mu by’ukuri ntawe utazi ko uyu muzungu icyo azira ari uko we na Radio ye Amazing Grace batigeze bapfukamira “Bayali yitwa FPR”, no kuba njye na Niyomugabo Nyamihirwa twarayikoreyeho tugatanga ubutumwa buhumura rubanda, ubwo butegetsi butifuzaga! Ubwo bitwazaga ikibwirizwa cyatambukijwe na Pastor Nicolas uyu muzungu yabibukije ko itegekonshinga rivuga ko umuntu ahama ari umwere kugeza ahamijwe icyaha n’urukiko! Bati “Twe turi abanyamusozi…” Uyu muzungu ahombejwe amamiliyoni menshi yari yarashoye mu Rwanda! Ubu harya muri njye ngo mwakora iki?

Mbaze umuntu umwu umwe, abantu ubutegetsi bwa FPR-Kagame bumaze kwangaza bakaba barahunze igihugu barataye ibyabo, bubaziza njyewe, bose hamwe barakabaka mirongo 60! Hari abo ntiriwe mvuga baba hanze abandi mu gihugu kubera impamvu z’umutekano wabo. Abavandimwe n’inshuti n’abandi bantu tuziranye bisanzwe baba imbere mu gihugu, baba mu cyoba ntangere. Ni nk’akanyoni karitse ku nzira! Harya ubwo uri njye wakora iki?

Mutekereze ibi, mwibuke n’abantu bazize kandi bakizira Gen Kayumba Nyamwasa, Victoir Ingabire, Diane Rwigara, David Himbara n’abandi benshi umuntu atarondora… None se murabona ubu butegetsi ari ubwo kwihanganirwa, ugaceceka ugatimaza ngo warahunze? Ubutegetsi bugufunga bugasubira inyuma mu muryango no munshuti bukica, bugashimuta, bugatoteza? Wanabunga bikaba uko?

Uva ibumoso ujya iburyo ku murongo w’imbere: Caleb S. , Timothy S., Micah S., Virginia S., Zachery Schoof. Ku murongo w’inyuma: Gregg Brian Schoof, Angela Schoof na Hannah Schoof. Barazira kudapfukamira Bayali n’umurimo wo guhumura abantu wakorewe kuri Radio Amazing Grace!

Njye numva kurwanya ubu butegetsi birenze uburenganzira bwanjye ahubwo ari inshingano z’ibanze mfite? Hari ubyumva ukundi? Muzangire inama ngo umutwe umwe wigira inama yo gusara! Abumva bikwiye muhaguruke mudufashe tuvane ikibi mu gihugu uwo waba uriwe wese n’aho waba uva hose, kabone n’aho waba uva kwa Kagame mu rugo! Njye n’Abaryankuna dusanga bikwiye rwose kuko “kutarwana intambara ikenewe ari bibi kurusha guteza intambara idakenewe!”

Ari njye (Cassien Ntamuhanga) na (Kagame n’ubutegetsi bwe), ni nde wakareze undi? Ni nde wagahiize undi? Numva bimwe bavuga by’ingwe cg impyisi ikurira umwana ikakurusha kurakara, bigomba kurangira, tukayiryoza “uwo mwana” bubi na bwiza! 

Abumva badutera inkunga muri uru rugamba nk’Abaryankuna, bakegera umuryankuna ubari hafi, cyangwa bakatwandikira kuri email y’ubunyamabanga bukuru: [email protected] cyangwa bakabaza banyuze ku rukuta rwa  Facebook: RANP-Abaryankuna no kuri Tweeter @abaryankuna .

Ndashimira Abaryankuna, abavandimwe n’inshuti ko ntawe byaciye intege,n’ubwoba bukabije!  “kuko iterabwoba rya FPR-Kagame risigaye ahubwo rimara ubwoba!”

Cassien NTAMUHANGA