Impanuka y’imodoka mu rugendo rwa Kagame muri Kenya

    Iyi Escalade ESV niyo Perezida Kagame yagendeyemo ari i Kampala, yavanywe mu Rwanda kugira ngo azayigenderemo ageze muri Uganda

    Amakuru ava muri Kenya aravuga ko kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Mutarama 2014, abantu bagera kuri babiri bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka, ubwo imodoka iri mu zigaherekeza Perezida Kagame yataga umuhanda ku muhanda munini uva Narirobi ugana ahitwa Naivasha.

    Polisi ya Kenya yatangaje ko icyateye impanuka imodoka yagendaga yihuta cyane igana i Nairobi. Impanuka yabereye mu gace kitwa Limuru.

    Abapolisi ba Kenya bavuze ko imodoka yagize impanuka ari imodoka ya Ambasade y’u Rwanda i Nairobi yari itwaye imizigo ya Perezida Kagame. Umwe mu bapolisi ba Kenya wageze ahabereye impanuka yavuze ko umushoferi yataye umuhanda, mbere y’uko imodoka igonga ikangirika, iyo modoka yari imwe mu ziherekeje Perezida Kagame avuye i Naivasha.

    Igihe impanuka yabaga, hari  mu ma saa mbiri, abakomeretse baherejwe ku bitaro AGA Khan i Nairobi, abashinzwe umutekano ba Kenya bafite ibikoresho bikomeye bahise bagera aho impanuka yabereye, mu bakomeretsw Perezida Kagame ntabwo yarimo, imodoka zirenga 20 nizo zari zimuherekeje.

    Ubuyobozi bwa Kenya buvuga ko Perezida Kagame yari agiye guhurira na Mugenzi we Perezida Uhuru Kenyata ku ngoro y’umukuru w’igihugu.

    Mu gihe impanuka yabaga imodoka yarimo Perezida Kagame ntiyahagaze yahise ikomeza, kandi umutekano wari wakajijwe ku muhanda yanyuragamo. Abashinzwe umutekano muri Kenya batangije iperereza kuri iyo mpanuka n’impamvu zayiteye.

    Ubwanditsi

    The Rwandan