IMPAZE YA MAGUMA : IKIGANIRO NA BIKINDI Simon MBERE YO GUTABARUKA 15/12/2018

Uyu ni BIKINDI Simoni.

Sinari nzi ko ari cyo kiganiro cya nyuma tugiranye tukiri kuri iyi si Bikindi we. Umbwira ngo ubutaha tuzakomerezaho udutekerereza iby’umugabo KAGABONDINONKO, wari warashakanye n’Impaze ya Maguma.

Ni uko uba uryamiye ukuboko kw’abagabo, ugenda utatubwiye uzakomeza iyi nkuru Manzi, Mutabazi uba uratabarutse.

Ese uribuka ko wambwiye ngo reka ubanze wifurize abantu Noheli nziza n’ubunani ?

BIKINDI SIMONI, URABEHO.

Urabeho Manzi, urabeho Rutimirwa, urabeho Mutabazi.

Urabeho kuko iyo haba hirya y’ejo hashize, nari kukubwira ngo dutahe, nawe ukansubiza ngo itahe ni ubusa.

Sinazinduwe no kuvuga ibirari byacu, si na ya mararo twaraye igihe ivuko turiteye umugongo, dusize uduhunda duheneye ijuru, tukagenda impinga zose nta n’impinga twitwaje ngo tuzamenye igihe n’aho ishyanga rizadutandukaniriza mbe Mutabazi.

BIKINDI Simoni , watabarutse ku ya 15/12/2018, nyuma y’igihe gito gusa uduhaye ikiganiro k’ubutwari bw’abagore no ku bagore b’intwari.

Dore ko kuvuga intwari, birakubangukira cyane, kuko ngo n’ubundi ibisa birasabirana.

Wigombye gusiga usiguye ku bagore b’intwari. Wibuke ko ujya guterura iyo nkuru, ni uko ngo wakundaga kiriya kiganiro ku ikondera libre « ABAGORE K’URUGAMBA RW’AMATEKA », iki cya Madalina na Mukamugema.

Ni uko nawe uti reka nkubarire umwe mu bagore b’intwari bavuzwe mu Rwanda : IMPAZE YA MAGUMA.

Ndabaga n’impaze ya Maguma

ABAGORE BACU MURI INTWARI

Ndetse wari utangiye no kwikoma Kirazira irereshwa abana b’abakobwa, ugira uti umuhungu ni umwana, n’umukobwa ni umwana ye.

Ese ibi bitenga bizuzuzwa na nde ?

Izi mbamburuza n’izi ntamuruza, bizasubukurwa na nde?

Wowe wifuza kujya mu bashobora gukomeza ikivi cya Bikindi,
dore aho ushobora kugeza umuganda wawe :
IBAN : FR78 2004 1010 0307 6860 3V02 433 ;
BIC : PSSTFRPPCLE, PARIS , France.

Ikondera libre, 20/12/2018.