IMPINDURAMATWARA NYARWANDA.

U Rwanda ni igihugu kirangwamo imisozi miremire, kikagira inzuzi nibibaya. Abanyarwanda babanye bashyamirana mumyaka myinshi yabaranze. U Rwanda rwo mu ihanga rigali ry’Urwanda rwaje guhinduka ukundi kumvano y’abakoloni. Amateka y’Urwanda ntavugwaho rumwe aya magingo (aha ndashima Gen BEM Habyarimana Emmanuel umusanzu yatanze ku mateka y’Urwanda mukiganiro yagiranye na Jean Claude MULINDAHABI kuri radio Urumuli nandetse ndashima BBC hamwe n’abatumirwa bayo mumvo n’imvano umusanzu batanga ku mateka). Abanyarwanda bubaha birenze ibikenewe abategetsi nabandi babakuriye. Umunyarwanda iyo yinjiye mukintu runaka (reka mfate urugero rw’ishyaka ry’apolitike ko ari nayo ndiho nandikaho) ntibikunze ko ashobora gufindura ibigoramye cg se yaba yafinduye ibigoramye, ko abishyira ahabona; ahanini biterwa nicyo nise kubaha abategetsi birenze ibikenewe, kwimariramo ibitekerezo byabo muhuriye muri iryo shyaka runaka kuburyo ibitagenda ubifata nkibigenda, gutegereza ko hari undi ubikuvugira, kwanga kwiterenya, ikigare, ndavamo njye hehe, biragaragara bite, n’ibindi.

Kuri uyu munsi ndabona Afurika munzira yo guha abaturage ububasha bagomba ingero ni Burkinafaso, Ethiopia n’ahandi. U Rwanda (ndibwibandeho) na Uganda bisa nibitahiwe! U Rwanda rumaze imyaka 24 ruyobowe na FPR Inkotanyi nita iyi gitugu, mpotozi n’ibibi bidakwiye ikiremwa muntu (ibimenyetso birahari). Ni u Rwanda rero buri umwe ushyira mukuri kandi uha agaciro uburenganzira bwa muntu yifuriza impinduka nziza itanga ihumure kubanyarwanda (Hutu, Twa na Tutsi) uretse ko Paul KAGAME, KABAREBE James, Charles KAYONGA n’abandi bake bo batifuza ko buhinduka atari ku mpamvu yuko babibona nk’ibikwiye ahubwo kumpamvu yuko baryohewe niraha ry’ubutegetsi, bakoze ibyaha byibasiye inyoko muntu ndetse no kubona amahanga akibabeshya ko akiri kuruhande rwabo. Hari abanyarwanda kandi batifuza impinduka kuberako bavuga ngo nubwo batwica nabacu (nituve kugiti tujye kumuntu).

Kuva aho naciriye akenge nakunze kumva amakuru cyane, umwanya wo kureba filimi wanjye nakuze ari muto kuwo kureba amakuru no gusoma ibitabo bitandukanye cyane cyane bivuga ku Rwanda. Ntagiye kuvuga kubuzima bwanjye

bwite, navuga ko kuva aho natangiriye gutega amatwi numvishe amajyambere, imibereho myiza y’abaturage, etc ariko nkanumva rimwe na rimwe mumakuru bakomoje kubanzi b’u Rwanda, hashize igihe kugeza nubu abanzi bo noneho numvishe amakuru ko basigaye bashakirwa nandetse mubashinzwe kubahashya (ndavuga igisirikare n’igipolisi by’u Rwanda). Ukurikiye ibivugwa ku ma radio ya hano iwacu na radio z’abanyarwanda zikorera kuri murandasi ubona ukuri kubyahise nibiriho mu Rwanda (aha nditsa nsabe abayobozi ba radio ya Sosiyete Sivili Nyarwanda ko bakora iyo bwabaga bagashyiraho porogaramu ya ‘short wave’ umunyarwanda uri mugihugu utabasha kubona murandasi akagira uburyo ayumva, kambonereho nanshimire iyi radio umuhate yagize yo kuvugana nabari mubutegetsi bw’u Rwanda byanyibukije ibyo madamu Denise Nyetela yavuze mu kiganiro yagiranye n’Ikondera mumpera za 2017 avuga ko Kagame ajya i mahanga agiye kureba abatamwemera, yavuze bynshi wasanga muri icyo kiganiro kurubuga rw’Ikondera kuri Youtube; umwumva ushobora kumva avuga ibidashoboka kandi binashoboka.

Impinduramatwara yatangiye banyarwanda banyarwandakazi, yifitemo ibizayitinza nkuko binasanzwe ko umuhanda ugira ahaterera nahamanuka namakoni 2. Ikigika ngiye kuvugamo ibyo uwanyumva ntashishoze yamfata nkuwibasiye uyu cg uriya kandi atari cyo ngamije. Ntawe mbogamiyeho nandetse niyo mpamvu mvuga nshize amanga kuko ntawe nteranya nundi. Oposisiyo nyarwanda irimo abantu bingeri zitandukanye. (1)Hari abumva bashaka guhindura ibintu bamaze igihe kinini, abo bafite abayoboke benshi birumvikana kubera icyo gihe kinini bamaze hari n’abandi (2) bamaze igihe gito, bagizwe nabamwe bitandukanyije n’abo bandi navuze ubwa mbere bamaze igihe kinini. Nakoze ikigereranyo ngendeye kugihe kuko nkunda amasiganwa yo kwiruka ku maguru iyo bavugije ifirimbi ngo twiruke, duhagurukana imbaraga nyinshi maze uko tugenda twegera imbere niko turushaho kuruha, nafatiye kandi kumukino w’agati ukundwa gukinwa n’abana batoya, aho wirukanka ufite agati hanyuma ukaza kugera kuri mugenzi wawe ukakamuha akakwakira agakomeza ajya imbere gutyo gutyo kugeza igiye uwagiye mbere agarukiweho kandi byanga byakunda uwo mukino ubonekamo ikipe ifite utazi kwiruka, ubyibushye cyane ndetse nabazi kwirukanka kurusha abandi; uwo mukino rero utsindwa nikipe buri umwe yakoze iyo bwabaga hanyuma amaherezo bagakoza agati kumukinnyi wiyindi kipe, ubwo bakaba baratsinze. Ni umukino usaba ubufatanye kandi umunyantegenke agakina ufite intege nyinshi akamuyamba.

Isesengura ku gice (1) cyabamaze igihe kinini. Aba batangiye kera cyane kuva mu 1995 niba atari 1996. Ndavuga mpereye muri 2010 kuko niho nabashije kumva no gusoma. Abagize (1) bakoze byinshi mugihe kigoye nyuma baza kugira ingorane umwe muribo Nyakwigendera Col Patrick KAREGEYA ubutegetsi buramuhitana. Uyu mugabo mfata nkintwari yanjye mumateka nyarwanda kuva aho yatangiye kwitangira igihugu aziko arwanira igihugu nyuma umwe mubo bafatanyije urugamba (Paul KAGAME) akaza gushimuta igihugu, mbona iyo ataza kwicwa ubu impinduramatwara iba yarabaye cg iri hafi kurusha aho iri ubu (urupfu rwe rwaje ari igihombo gikomeye kuri opozosiyo nyarwanda), kuko yari umuntu wisanga mubantu benshi (bamoko yose) nabo bakamwisangamo kandi yagiraga umucyo kumateka yibyo yabayemo. Aho yiciwe rero Opozisiyo yacitse intege kuburyo bukomeye. Nkuko abanyarwanda bakunda kurangamira umuntu ubwo kuva igihe Nyakwigendera Col Karegeya yari akiriho niwe wari uhanzwe amaso we na Gen KAYUMBA Faustin Nyamwasa. Ariko mbere yaho muri 2010 Bwana TWAGIRAMUNGU Faustin yagerageje kujya mu Rwanda guhatana mumatora ntiyemererwa kujya mu Rwanda n’ubutegetsi bw’u Rwanda. Ninabwo kandi Madamu Victoire INGABIRE yagiye kwiyamamariza kuba umukuru w’igihugu agafungwa. 2017 Padiri Thomas NAHIMANA yangirwa kujya mumatora yo mu Rwanda akurizamo gushinga guverinoma y’u Rwanda ikorera mubuhungiro. Muri

habayeho igikorwa cyo kwishyira hamwe kwamwe mumashyaka nka P5, CPC, … Naje gutekereza nibaza impamvu nyuma yo kwicwa kwa Nyakwigendera Col Karegeya, abandi basigaye nka Gen Kayumba, Theogene RUDASINGWA nabandi batakoreje aho Patrick yaragejeje ahubwo hakaza gukurikiraho gucikamo ibice bibiri kwa RNC (Rwanda National Congress). Igisubizo kiraza mubika bikurikira.

RUDASINGWA Theogene yavuze amagambo mbere yo gucikamo ibice bibiri kwa RNC aho yumvikana asaba Gen Kayumba kumufasha gusubiza imikorere y’ishyaka muburyo aho yavugaga ko ibyo abona mu ishyaka RNC bahoze bafatanyije harimo kutubahana ashinja bamwe mubahoze mu gisirikare cya RPF bitwara nabi, muri icyo kiganiro Rudasingwa aza kugera aho ashyogoranya na Jean Paul TURAYISHIMYE ibyo yita gihamya yibyo arimo avuga. Nifuje kuba nakumva icyo Gen Kayumba abivugaho ariko radio Ishakwe nabyumvisheho ntagice cyaciyeho kubyo yaba yarasubije muri iyo nama bagiranye. Gen Kayumba

nkumwe mubanyarwanda benshi batishimiye ubuhungiro babayemo dore ko ari mubo Kagame ahiga cyane, ni umwe mubanyarwanda bari hanze bafite ubumenyi bukenewe mumpinduramatwara. Iyo ntekereje mbona agira mbogamizi zituma adakoresha ububasha afite ngo acyure abanyarwanda, arizo izi zikurikira: Gen Kayumba ntago ashobora kujya mugihugu cyose yifuza bitewe nibirego afite, abanyarwanda bamwe cyane abo mu bwoko bwa bahutu ntibamwiyumva mo kubera ibyo bavuga ko yagize uruhare mukwica abahutu bikaba bivugwa ko atabisabira imbabazi, Gen Kayumba yibaza amaherezo ye aramutse afatanyije nabandi ntagire amahirwe yo kuba umukuru w’igihugu, Gen Kayumba ararinzwe cyane aho ari mubuhungiro kuburyo ibikorwa bye byinshi bigenzurwa n’inzego z’umutekano z’Afurika y’epfo, ishyaka abarizwamo (RNC) bivugwa ko ryatse imisanzu itaragize icyo ikora (ibintu bituma bamwe batamwizera). Kubura Patrick hakiyongeraho ni mbogamizi mvuze haruguru byananije Gen Kayumba bituma atagira kinini afasha mumpinduramatwara nyarwanda.

Kankomereze ku gice cyabo nise abashya bari guharanira impinduka (2), iki gice kigizwe n’abaturage na MRCD Ubumwe. Muminsi itari myinshi ishize natangajwe no kubona abaturage bo muri Bannyahe bahagurutse bagasiga aba senateri bari baje kubakemurira ikibazo (aho nanubu ruracyageretse ye, byageze naho bamwe muri bo bajya kurega leta munkiko) bababwira ibyo batumva kimwe bakabata aho bakagenda. Ibi byabaye byanteye akanyamuneza bintera kwifuza nti iyaba impinduka yabaga gutya ntasasu rivuze ryanavuga rikavuga rigana mukirere apana kumubiri w’umuntu. Igishimishije iyo urebye umuturage uri mu Rwanda ubu arajwe ishinga no kubona u Rwanda rutekanye aho abantu bagengwa n’amategeko.

Nkuko nabivuze haruguru kwakundi abanyarwanda bateye ntibashobora kujya mumuhanda ariko imitima yabo yagezeyokera, bakeneye ubasunika amaguru agasangayo umutima. Nagiye nkurikirana amakuru y’abantu bashya bavutse bibumbiye muri MRCD, ubwitange bwabo uramutse uhubutse wabufata nko gutanga abandi umushi, nanone ushyize munyura bwenge wabona ko ari urubyiruko rurambiwe. Barahagurutse bakora akantu buracya ntitwababona nkejobundi twumva bagarutse. FLN umutwe w’ingabo wa MRCD naho waba utari muri Nyungwe bari hafi yaho nkuko bamaze iminsi basaba abanyarwanda kubafasha nibabona ubwo bufasha, ruzahana inkoyoyo. Ingabo za FLN zirakunzwe aha mu Rwanda ndagirango aho ziri hose nzibwire ko zishyigikiwe n’abanyarwanda twese uvanyemo babandi bake bo kubarirwa ku ntoki navuze mu iriburiro. Mboneyeho gusuhuza inshuti zanjye zagiye gufasha abandi kurugamba

nkuko twabyumvikanyeho ku amazina yabo A,B,C,D,E na F (Buri nshuti yanjye igiye nyiha alufabe uko zakurikiranye zigenda), ndabatashya, mukomere kumuheto ibyo mwansize nkora nanjye sinteze gucogora tutageze kurwanda twifuriza abanyarwanda.

Ntawari kwifuriza u Rwanda kumena andi maraso, ariko nyine abana b’u Rwanda bazi neza ko wima igihugu amaraso akanyobwa n’imbwa. Turasaba abanyarwanda bose gushyigikira impinduka, ntashyaka mushyize imbere ahubwo muharanira kurwanira ishyaka u Rwanda nabanyarwanda. Ndashimira abandi basore tutaziranye bafashe iyambere bakajya kurugamba. Hano mfite umushinga w’impinduramatwara unyuze mumahoro uza wunganira ibyo FLN yatangiye:

Banyarwanda banyarwandakazi, mpereye kuri Bwana Faustin TWAGIRAMUNGU, Padiri Thomas NAHIMANA nabo mwari kumwe muri 2017 ubwo mwangiwe gufata indege ibavana i Nairobi ibazana mu Rwanda ndetse namwe mwese bene kanyarwanda muri i mahanga, turabasaba kuza tugakora impinduramatwara nyarwanda. Muti dute rero? Kuko mwese mutakwemererwa kuza mu Rwanda, urugero ni ayo mazina mbanje haruguru ya babigerageje ntibyabahira, none rero twahisemo ko mugira uruhare gutya, nimuzinge ibikapu muheke abana mufate inzira muze mujye mubihugu duturanye (byose biradushyigikiye ibyo ntabanga ribirimo) ubwo muzaza abayobozi banyu babahagarariye bavuganye nabakuru b’ibihugu duturanye banahamagare ibinyamakuru mpuzamahanga byose bishoboka ndetse ubwo Serge, Esperance, Agnes, Simeon, Semana, Marc Matabaro, Musabyimana n’abandi ubwo nabo bazaba bahari, Christine Muhirwa nawe azaba ari kumupaka kuruhande rw’u Rwanda, hanyuma mujye kumupaka bihana nu Rwanda mutonde umurongo musabe Paul KAGAME abafungurire umupaka mutahe iwanyu mumahoro (mbijeje ko atazabarasa kandi amahanga azamusaba kubakira). Natwe tubijeje ko muzadusanga hafi aho tugafatanya urugendo. Tuzajya kugera ku Kacyiru Paul KAGAME atakiri Murugwiro (gusa mba bwire nkunda uburyo Cyomoro yitwaye kuri se, ntimwabyumva). Ubu amahanga ari kuruhande rwacu ndetse nibitangazamakuru mpuzamahanga ubu bihanze amaso u Rwanda kuva aho uyu mutegetsi atangiriye manda ya 3, ndetse na Uganda ubu amaso menshi yerekejweyo kubera impinduramatwara naho itutumbayo iyobowe na H.E Bobi Wine. Igikomeye kandi Imana turi kumwe. Ndasoza nsaba Bwana Faustin

TWAGIRAMUNGU guhagurukana akabando dore ko ari no kwisazira agakoresha imbaraga agifite muguharanira impinduramatwara nyarwanda dore ko maze  kubona ko hari abantu benshi bubaha ibitekerezo n’amateka bye, ndasaba Bwana Theogene RUDASINGWA kugaruka muri politike byeruye, ndasaba Gen Kayumba NYAMWASA ko niba umutimanama we umushinja ibyo abanyarwanda bavugako yabiciye aribyo yaca bugufi agasaba imbabazi, ndasaba Gen BEM Emmanuel HABYARIMANA gukomereza kurugendo yatangiye rwo kubanza kugorora amateka, akarenzaho n’ibindi nka Generali. Ndashima Bwana Paul RUSESABAGINA, Major Callixte SANKARA, Gen Wilson IRATEGEKA n’abanyamuryango ba MRCD bose muhagarariye, intambwe mwateye, tubifurije kudasubira inyuma no kugera kunsinzi y’abanyarwanda bose. Ndashima buri wese uri muri opozisiyo wuzuza inshingano ze, byumwihariko ndashimira abanyamakuru mwese mukorera kuri murandasi ku ma radio atandukanye ya opozisiyo, abanyamakuru ba BBC, VOA n’abatanga amakuru bari hano mu Rwanda, kumenya ibidukorerwa nimwe mubigiramo uruhare, mwicare mufate akarahuri kamazi kabamare inyota, aka byeri byezimitima kabananiza tukabikiye umunsi tuzabyina insinzi twifuza kubona. Amashyaka ya politike, bayobozi nimwibumbire mukintu kimwe mujye hamwe mwese (abashyize hamwe Imana irabasanga) maze dukore impinduramatwara nyarwanda dushyize hamwe. Imana ibidufashemo.

Sinivuga tuzamenyana igihe gikwiye.