Impuguke za ONU ziravuga ko Leta y’u Rwanda ikomeje gufasha abarwanya ubutegetsi mu Burundi

    Icyegeranyo cy’ ibanga kigenewe inama y’umuryango w’abibumbye ishinzwe amahoro kw’isi (United Nations Security Council) kirarega Leta y’u Rwanda guha imyitozo, n’inkunga y’amafaranga n’ibikoresho muri izi ntangiriro z’uyu mwaka wa 2016, abarwanya ubutegetsi mu gihugu cy’u Burundi.

    Umurwi w’impuguke 6 zigenga zashyizweho na ONU zifite inshingano zo kugenzura iyubahirizwa ry’ibihano byafatiwe abantu cyangwa imitwe y’abarwanyi muri Congo, wamenyesheje muri Gashyantare 2016 ko abarundi 18 b’abarwanyi bafatiwe mu burasirazuba bwa Congo bavuze ko binjijwe mu mitwe yitwara gisirikare bakuwe mu nkambi z’impunzi mu Rwanda mu mwaka wa 2015 hagati, ngo bamwe mu  babahaga imyitozo ya gisirikare harimo abasirikare b’u Rwanda. Ariko Leta y’u Rwanda yakomeje kubihakana.

    Mu cyegeranyo gishya cyasohowe n’izo mpuguke cyageze ku biro ntaramakuru by’Abongereza Reuters kuri uyu wa kane tariki ya 12 Gicurasi 2016, ngo kigomba kuganirwaho n’akanama k’umutekano ka ONU kuri uyu wa gatanu tariki ya 13 Gicurasi 2016, haravugwamo ko inkunga ihabwa abarwanya ubutegetsi bw’u Burundi ivuye hanze yakomeje no mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2016.

    Izo mpuguke zanditse mu cyegeranyo cyazo ko iyo nkunga yahawe abarwanya ubutegetsi mu Burundi yari mu buryo bwo kubaha imyitozo, uburyo bw’amafaranga ndetse n’ibikoresho ku barwanyi b’abarundi bava mu Rwanda binjira muri Congo.

    Izi mpuguke ngo zahuye n’abantu bafite ubwenegihugu bw’u Rwanda nabo bavugaga ko bagize uruhare mu gutoza abarwanyi b’abarundi cyangwa boherejwe muri Congo mu rwego rwo gufasha abarwanya ubutegetsi mu Burundi.

    Ibi byavumbuwe n’izi mpuguke bihushanya cyane n’ibyavuzwe na bamwe mu bayobozi b’ibihugu by’i Burayi n’Amerika bavuze muri aya mezi make ashize ko inkunga u Rwanda rwahaga abarwanya u Burundi rwayihagaritse mu mwaka ushize wa 2015.

    Perezida Kagame mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu tariki ya 13 Gicurasi 2016 ku gicamunsi, yamaganye icyo cyegeranyo cy’impuguke za ONU avuga ko nta shingiro gifite ko ahubwo  impuguke za Loni zishinja u Rwanda gufasha abarwanya guverinoma y’u Burundi zikwiye gukora ibyafasha icyo gihugu kuva mu kibazo aho gusubiza ibintu irudubi.

    Ben Barugahare