IMPUNDU KWA MAKUBA (Igice cya gatatu)

Thomas Sankara Habyarimana

Mu nyandiko y’ubushize twabonye ko Yesu yabajije Abayuda impamvu biyita abana ba Abraham kandi bashaka kumwica! Kandi tunabona ko mu Banyarwanda, ari abicaga, ari n’abicwaga, bose bicwaga na bene wabo, nta bwoko bumwe bwishe ubundi bwonyine budafashijwe n’ubundi.

Ushobora kuvuga ngo Abahutu bishe Abatutsi, ni koko Abahutu bishe Abatutsi, ariko nanone Abatutsi bishe Abatutsi. Ushobora no kuvuga uti ariko n’Abahutu barishwe bicwa n’Abatutsi. Yeee ni koko ni ko byagenze, ariko n’Abahutu bishe Abahutu, no mubugambanyi hose ni ko byagenze. Icyo ntahamya ni uko hari Umutwa wishe Umutwa. Ariko Umutwa yishe Umututsi, ndetse yica n’Umuhutu bitewe n’aho yari ari kandi Umutwa nawe yarishwe. Ariko ntawahamya ko Abatwa bishwe bazira ubwoko bwabo cg se abatwa bishe abantu babaziza ubwoko bwabo.

None se niba abana ba Abraham baticana kandi Abraham akaba abarwaho urubyaro ruzima rwatoranijwe mu moko yose, abo bicanyi hari umugabane bafite mu rubyaro rwa Abraham? Umwami wacu Yesu yashimangiye ko abicanyi atari urubyaro rw’Abraham, kuko urubyaro rwe rukora nk’uko yakoraga. Ati ahubwo abo bicanyi bakomoka kuri Se Satani, ngo kuko uwo yahereye cyera ari umwicanyi.

Nanjye kandi nkuko ngera ikirenge mu cya Yesu, naririmbye mu ndirimbo yitwa INKURUMBI nti nabonye shitani imara abantu ni bwo namenye uwo Luciferi, yahisemo gutsemba abantu, n’abatoya ntibarokoka. Nuko nti Nakomeje ngendagenda ngo ndebe amaherezo y’ayo mahano, nabonye agati kamwe mu nyanja, ndekere nzakavumba….

Iby’ako gati kamwe mu nyanja ni byo mpora mvuga, ni ko karimo amabanga n’imfunguzo z’ibi bibazo byose twibaza. Kandi izo mfunguzo n’ayo mabanga bikoreshwa buhoro buhoro bitewe n’aho ibintu bigeze. Ushobora kubihakana ko ibyo bitabaho, sawa ngaho genda wigeragereze. Ariko nubona mu byo mvuga hari mo ikintu cyo kwitabwaho, ntuzabe nka bene wacu b’aba monarchistes. Nivugiye ubwami, bucya bandushije kubukunda no kubusobanura no kubuyoboka. Hari n’abashyize ho akarusho ko kumva ibyo navuze kundusha, bagashaka kubinsobanurira. Ibyakurikiyeho ntabwo byabaye byiza mwese mwarabyiboneye.

Yego ndebeka nk’umuntu w’injiji, ibyo rwose ndabyemera nkurikije ukuntu abantu banyitwaraho sinabihakana. Cyera tukiri mw’ishyamba bampaye moto ngo ntware senior officer Bagabo ku Mulindi, twari ahitwa Cyondo. Bagabo yanyitegereza akambaza ngo uzi moto? Nti ndayizi, ngaceceka nkibaza n’impamvu abimbaza asubiramo. Yandeba akabona ntabikabyo byo kumwemeza ko nyizi koko, akabona ndi umujinga, yanga kubyizera. Ahamagara afande twabanye ku urugamba aramubaza ati uyu muntu koko mwampaye azi moto? Aramubwira ati iyo akubwira ugirango ntacyo azi, ati ariko aba abizi. Ubwo kandi Bagabo mukundeba kwe yibagiwe ko najyaga mutwara mu modoka niyamburiye adui ku muheto wanjye. Ariko rero ubwo bujiji bambonamo bishoboka ko buba buri mu mitwe yabo, kuko mw’ishyamba nagendaga nkwepa amasaluti y’aba officers nkiri Caporali. Afande umwe wakundaga kubibona, arambwira ati ariya ma saruti atera umwaku ujye uyirinda. Ariko abo bantereraga amasaluti babonaga muri abo bandi turi kumwe arijye ukwiye kuba ndi mukuru kuko tutambaraga amapeti.

Ntimugirengo ndashaka icyubahiro, icyubahiro tugihe Imana! Ariko mwubashye ibyo mvuze byabagirira akamaro. Kubyubaha rero si ukubifata ukabikoresha uko wishakiye, kuko byanga agasuzuguro kubi. Byaguta no mu biti! Bisaba kubyumva ukagenda kumurongo wabyo, naho ushatse kubikoresha muri gahunda zawe ntiwatinda kwiheba.

Tugarutse kuri jenoside twabonyeko bigoranye kuvuga ngo ubwoko bumwe rukumbi bwishe ubundi. Yego habaye ho ubwoko bw’Abahutu bwahagurutse mu bwinshi kwica abatutsi, nkuko bari benshi, na shitani yarifitemo abana benshi. Niba kandi ngo muri UN haremejwe imvugo ivuga ko jenoside yakorewe mu Rwanda ari jenoside yakorewe Abatutsi, ntabwo bivuze ko ibyo ari ntamakemwa. Umuntu yanakwibaza ni nde wajyanye ubwo busabe muri UN? Ndagirango twese twibuke ko perezida w’u Rwanda avuga kumugaragaro abo yishe haba mu nteko no mu masengesho rwagati. Ntatinya guhamya ko ari umwicanyi kandi ngo uramutse umwise umwicanyi yakwica. Uwo yahereye muri 1990 yica Abatutsi, na n’ubu ntarunamura icumu. Nk’uwo nguwo ibyo bintu yajyanye muri UN twabyemera gute? Ese ko tuzi ko yica amoko yose kuki jenoside yakorewe Abatutsi? Ese ntimujya mubona ko nawe bimugora kubivuga akivugira jenoside gusa? Ese ko hari Abahutu bazize ko ari Abahutu, wabyita jenoside yakorewe Abahutu kandi hari n’abahutu bishe Abahutu nkuko hari Abatutsi bishe Abatutsi? Nubwo jenoside bayitirira Abatutsi, usanga ababifite mo inyungu ari abicanyi b’Abahutu n’Abatutsi.

Batwiyungiraho, bagakomeza kutwica, igihe cyo kunama cyagera bagashora izo nzirakarengane mu ntambara, bakabateranya. Inzirakarengane z’Abahutu n’Abatutsi bagahangana aho kuba umwe, bakagwa mu mutego w’abicanyi. Ukajya gusanga inzirakarengane ari ikigroupe cy’abajinga, abicanyi birirwa bakiniraho imikino. Kuko batabahanganishije, inyungu zabo zaba nke. Twishyize hamwe tukava mu bujiji, ntibadukira! Babeshejweho n’ubujiji bwacu, batejwe imbere n’ibyago byacu.

Twebwe turi umwe, bavandimwe Bacikacumu. Turi ubwoko bumwe, ntacyo dupfana n’Abicanyi, turi urubyaro rw’Aburahamu, bo ni urubyaro rwa shitani. Icyo dupfana kiruta cyane ikidutanya. Ni ubucucu bwinshi kuguma kurwana k’ubucikacumu bwo mu bwoko bwawe, kuko bigaragarira buri wese ko hazongera hakaba ubundi bwicanyi ndengakamere. Abicanyi ntibazarekura mu gihe mutarajijuka ngo mubamagane n’ijwi rimwe kugirango bitazongera ukundi. Nta kintu nanga nko kumva ngo “never again” ivugwa n’abagome.

Si ukuvuga ngo muhaguruke murwane kdi nta mbaraga mufite, ahubwo ni agatambwe ka buri munsi mu gusobanukirwa neza uko ikibazo giteye. Mukamenya ko umuntu ari nk’undi, mukanga ubwicanyi n’abicanyi bose n’umutima umwe. Nibihana mubababarire atari bimwe byo kwirirwa mubunza imbabazi nk’inzoga y’inkera. Imbabazi ni ikintu cyiza mu mutima wawe kigendana no kwibagirwa icyaha cy’uwasabye imbabazi. Icyo gihe ntugenda uvuga ngo uriya ni umwicanyi wamariye abantu ariko naramubabariye. Icyo gihe iyo ukimwita umwicanyi wababariye, uba wishuka ushuka n’abandi. Kuko uwababariwe ntabwo aba akibarwa ho icyaha, aba ari mwene So.

Ibintu byo kwirirwa abantu barwanira jenoside y’ubwoko bwabo ni ibintu by’amafuti. Ari abatutsi bitiriwe jenoside, ntacyo ibamariye, uretse agahinda gusa. N’abahutu nabo kwitirirwa jenoside nta kintu bizabamarira. Erega nihahandi abantu bazongera bapfe, abazasigara bazasigara ari abacikacumu badakeneye n’utwo tubyiniriro, ahubwo bashima Imana ko barokotse, babanye bakundanye.

Mututsi nawe Muhutu murwanirira jenoside icyo mushaka muzakibona. Abagome turabafite si icyo dusaba, nimutishyira hamwe ubu, bo bazabibereka. Ngaho, muzagire bya bindi bita “Icyunamo cyiza”!

H.T. Sankara