IMPUNDU KWA MAKUBA (Igice cya kabiri)!

H.T.Sankara

Ubushize natangiye mvuga ko Kizito Mihigo yayamaze, ati: “Jenoside yakorewe Abatutsi ni wo musaraba w’uru Rwanda.” Intumwa Paul nawe yigeze kubwira Abagalatia ati: “Niba umuntu ababwira ubutumwa budahura n’ubwo mwemeye mbere, avumwe!” Ababwira ko we adashishikazwa no kunezeza abantu, kuko iyo aba akinezeza abantu, aba atari imbata ya Kristo. Kuko ubutumwa bwiza avuga atari ubw’abantu, atabuhawe n’umuntu kandi atabwigishijwe n’umuntu.

None reka tugaruke kuri Jenoside yabaye mu Rwanda muri 1990-1994. Mwese muzi gusoma kandi mwagiye mukurikiza ibyavuzwe ko ari 1990-1994. Habaye iki muri icyo gihe?

Habanje kubaho kwicana mu ngabo zavuye Uganda zambutse zitashye iwabo mu Rwanda. Bivugwa ko Fred Rwigema yishwe n’Abatutsi, n’ubwo hari abandi bemeza ko ngo yishwe n’Abahutu ndetse bakajya guhamba imitumba mu ntsinzi nini cyane. Gusa no muri RPA harimo abahutu, ubwo niba yararashwe n’abahutu bo muri APR, wenda abahutu bo mu Rwanda nabwo bari bafite impamvu yo kwishimira urwo rupfu. Ubwo rero abo basirikali bavuye Uganda bari inyabutatu, harimo abahutu, abatwa n’abatutsi ndetse n’abanyamahanga bacye cyane bifatanije nabo. Hagati yabo ubwabo habaye mo ubwicanyi ndenga kamere.

Haje abandi batabaye urugamba baturutse Burundi, Congo, Rwanda, Kenya na Tanzania. Muri abo bose bari Abanyarwanda ariko iyo bajyaga kwicwa bashakirwaga irindi zina. Hari abazize amashuli, hari abazize ubupinga, hari abazize ubuhutu kabone n’iyo yabaga nta muhutu uri mu gisekuru cye, hari n’abazize ibintu by’amafuti nko kuba Umuhindiro n’ibindi.

Uko intambara yakomezaga yinjira mu gihugu imbere, ni ko abaturage bicwaga. Mu majyaruguru abaturage benshi bari abahutu, ariko n’umututsi wabagamo ntiyarokokaga. Habayeho n’amakinamico yicaga abagogwe, kandi ari abatutsi. Kwica umututsi byagombaga indi nzira, keretse uwapfiraga mu bahutu, byitwaga ko ari abahutu bazirako koko ari abahutu. Kandi bicwaga n’ayo moko uko ari atatu, nkuko muri DMI yose yari arimo. Abo bahutu nabo akenshi urupfu rwabo rwaterwaga na bene wabo b’Inzirabwoba babashyiraga imbere ku rugamba bakabagira amacondo yabo. Ni nako byakomeje, kuko Interahamwe zakoraga amahano zarangiza zikivanga muri bene wabo zikabasiga icyaha zityo, bakaba barapfuye.

Byarakomeje, igice cy’abahutu cyaje kwitwa Interahamwe, kabone nubwo n’andi mashyaka yararimo, baba abaturage basanzwe, baba Interahamwe zatojwe, abasirikali, abapolisi n’aba jandarume, haboneka mo n’abatutsi biyambuye ubututsi, hazamo n’ubufasha bwa RPA mu Interahamwe (hari abavuga ko harimo n’abatutsi nubwo jye abo nagiye menya babinyibwiriye bose bari abahutu baturutse Uganda, ariko nanone sinahakana ko hatari mo n’abatutsi kuko n’ubundi bari baramenyereye kwica benewabo). Abatwa nabo muri ryo hubi ntibasigaye inyuma, habonetse mo bacye bajyaga bajya kwica. Na DMI ya RPA nayo yari muri ubwo bwicanyi.

Hishwe nde rero?

Hari abavugako intandaro yabaye ya ndege yari ihetse perezida w’u Rwanda, umwe wabaye perezida amaze kugusha no kwica urubozo Se wo muri batisimu, wari perezida. Ntabwo turibuvuge ku bya perezida w’umurundi wayiguyemo, cyangwa ubwicanyi bw’abarundi bakoreye abatutsi mu Rwanda. Turibanda ku Abanyarwanda twebwe ubwacu gusa. Nuko rero ngo kubera iyo mpamvu, bamwe muri abo bicanyi barakaye umuranduranzuzi, bahuka mu Abanyarwanda barica bica n’impinja n’uri munda, ngo kuko uwo mwicanyi wundi yishwe!!! Ubwo kandi na DMI ya RPA, nayo yabaga iri gukora ibisa bityo ku banyarwanda.

Hagati aho intandaro si ya ndege kuko na mbere yayo abantu baricwaga, ndetse n’uwo wiciwe mu ndege yari yaramaze abantu ahereye kuri Se wo muri batisimu.

Hapfuye abanyepolitiki, baba abahutu baba abatutsi. Bose bazira uruhande bafashe muri politiki. Bamwe bicwa n’ababogamiye kuri MRND, abandi bicwaga n’ababogamiye kuri RPF. Buri wese akica ikiremwamuntu asigasira ingoma ye cyangwa ahatanira ingoma. Muri abo bicwaga harimo abahutu n’abatutsi. Nuko rero abaturage baragiye bicwa mu bwinshi, cya cyaha cyo kuba umututsi kiragenda kiba icyaha kicisha. Kaba akarengane kagera naho kagereranwa n’aka Yezu, ngo basa nawe! Umuhutu usa n’umututsi arahagwa, umuhutu wumvaga ko umututsi nawe ari umuntu akemera kwitanga kugeza ku gupfa, nawe baramwicaga.

Umuhutu wari ufitanye amasano n’umunyepolitiki wahigwaga, nawe yarapfuye cyangwa arahigwa nk’ibi tubona mu Rwanda rw’ubu. Abahutu banze guhunga kubera ntacyo bikekaga, wenda bari barabanye neza n’abatutsi baranabarokoye, cyangwa baribereye ibigwari ntibagire uwo biteranya nawe kandi nta n’umuntu bashakaga kwica uretse kwigirira intege nke za muntu, ari abagumye aho bari, ari abahungiye mu nkotanyi, bamwe bagiye bakurwa mo baricwa, abatutsi basa n’abahutu bagenderamo, n’umututsi wasigaye wenyine ariko hari imitungo ye bakeneye, ntibamurebeye izuba, ndetse abatutsi bo mu Rwanda bitwaga abahutu cyangwa interahamwe, bikabaviramo kwicwa nyine.

Ku mugani wa Kigeli V Ndahindurwa, mu Rwanda “habaye amahano.” Ibi mvuze hejuru ni byo mvuze ariko hari n’ibindi ntazi cyangwa nibagiwe, ndetse n’ibizwi n’abandi kundusha.

None muri ibyo byose tumaze kubona hejuru, kuki bavuga ngo Jenoside yakorewe abatutsi? Ni iby’ukuri cyangwa ako kazina ni akabyiniriro?

Haba mu bishwe cyangwa abicanye, ko nduzi nta Muyuda nta Mugiriki, nta mbata cyangwa uw’umudendezo? Yesu yabajije benewabo ati ko mwiyita bene Aburahamu, mukaba mushaka kunyica? Yemwe, yemwe, reka tube dutekereza kuri ibi, turaza kumenya bene Aburahamu abo aribo.

H. T. Sankara