IMPUNDU KWA MAKUBA! (igice cya mbere)

Thomas Sankara Habyalimana

“Jenoside yakorewe Abatutsi ni wo musaraba w’uru Rwanda!” Yayayayaaya, Kizito Mihigo yarayamaze ku mugani w’Abarundi.

Ubwo muyandi mahanga usanga bubakiye kuri peteroli, Diamond, Zahabu, Amabanki n’ibindi, u Rwanda rwubakiye kuri jenoside, nka byabindi ngo bubakishije i Siyoni amaraso bavushije. Jenoside ni yo iruhesha imfashanyo, ni yo ituma rukora ibyaha amahanga akareba hirya, jenoside ni yo macumu n’amacondo ya Leta y’u Rwanda. Jenoside ni business ihinda, abantu baraturuka ikantarange bakaza kureba ayo magufa y’ababyeyi n’abavandimwe bacu yabuze gihamba, abanyenganda bagakora imishanana, imipira, imikenyero, n’udutambaro two kwambara, amaringo y’amabara yose, kuri iyo minsi ubucuruzi bugakomera, inganda z’amazi, ibinyobwa bitandukanye n’ibindi byose bikenerwa aho abantu bateraniye bizihiza nako ngo bibuka jenoside.

Ntituvuze amavuta y’amamodoka yakwijwe hirya no hino mu gihugu bajya gusegasira jenoside no guhahamura abaturage, ababyungukiramo bakazerera hose biriza ngo bagiye mu gikorwa cyo kwibuka. Izo mfura rero iyo zibonye akanya, zinyabya no ku mbuga nkoranyambaga zikadutuka, twe tutapfushije, ndetse twibagiwe ko twasigaye twenyine, n’ikimenyimenyi tuvuka ku biti n’amabuye!

Muri uko kwibuka hari ibyo umuntu aba atagomba kwibuka. Hari ibyanditswe ntarengwa, nubirengaho ukavuga ibyo uzi wiboneye kandi bitemewe, urabizira. Ibyo bikitwa gupfobya ndetse n’ubuhakanyi! Ariko bakiyibagiza ko, abantu babona ibintu muburyo butandukanye. Uretse n’abantu, na za camera iyo hepfo ntibona kimwe n’iyo haruguru nubwo zaba zireba ikintu kimwe.

Hari abantu badashobora kukubwira uko barokotse kugirango bibonere amahoro. Hari interahamwe yarwanaga ku muntu, ikajya kwica ahandi, hari abantu bicishijwe n’abafaransa hakaba n’abakijijwe n’abafaransa. Hari abatabawe n’inkotanyi, hari n’abishwe n’inkotanyi haba izari mu nterahamwe cg izari mu nkotanyi nyine. Nkuko hari abahamagaye inkotanyi ngo zibatabare, ntizatabara bicwa zirebera. Hari n’inkotanyi zagiye gutabara abicwa, zivuyeyo nazo ziricwa kuko nta tegeko ryo gutabara abicwaga ryari rihari kandi umusirikali agendera kw’itegeko. Hari aba ex-far barasaga abaturage, hari n’aba ex-far bakijije abaturage, ndetse hari n’ababikoze byombi. Hari abahutu batishe ahubwo bahishe abatutsi, nyuma abo bahutu baricwa. Hari n’abahutu bicanywe n’abatutsi kubera nabo batababonwaga mumategeko yo kwica yariho icyo gihe. Nibindi n’ibindi umuntu atarondora cg atanamenya ariko bifite ababizi.

Ibyo byose bitemewe kuvugwa kuri jenoside, ni byo bigenda bigasenya cya kintu Leta yubatse ikaba ari cyo yita jenoside, bitavuze ko jenoside itabayeho, ahubwo ntikiri jenoside, bayisimbuje igishushanyo biremeye kitwa jenoside. Ikintu nk’icyo cy’imburamumaro, kiba gikwiye gusenywa kikarimbuka burundu. Ntabwo waba uhakanye ibyabayeho kuko jenoside yarabaye koko, ahubwo uko yakoreshejwe yahindutse ikindi kintu. Icyo kintu rero umuntu wese ushyira mugaciro yagikubita akagikuraho.

Ubwo Yesu yinjiraga mu rusengero agasanga mo abagurisha impiya n’ubundi bucuruzi bwose bunyuranye, byaramurakaje, afata ikiboko atangira gukubita abo bacuruzi no guhirika ameza badanditseho ibicuruzwa byabo, aravuga ati: “Inzu ya Data mwayigize isenga ry’abambuzi!” Amateka y’iyo nzu yatangiriye mu gihe yubakwaga kugihe cy’umwami Salomo, nyuma uko Abisirayeli bacumuye, iyo nzu yarahababariraga. Abanzi babo Imana yabatezaga ngo ibahane, barayisenyaga bagatwara n’ibikoresho byo muri yo, nyuma aho Abisirayeli bibutse kwihana no gusaba Imana imbabazi, Ikongera ikabababarira bagasubira iwabo bakongera bakayisana. Iyo nzu yitwaga iy’Imana yagiraga agaciro mugihe Abisirayeli babaga bumvira Imana nayo ikahatuza izina ryayo, rikabaha umugisha. Ariko iyo bateshukaga bagatangira kwikorera ibitandukanye, iyo nzu ntacyo yabaga ikibamariye, byabaga ari ibibambasi bihagaze gusa.

Umuhanuzi Yeremia yavuze kuri ya nzu y’Imana yubatswe na Salomo ati: “Dore mwiringira amagambo y’ibinyoma atagira akamaro. Mbese mwakwiba, mukica, mugasambana, mukarahira ibinyoma, mukosereza baali imibavu, mugakurikira izindi mana mutigeze kumenya, maze mukaza kumpagarara imbere muri iyi nzu yitiriwe izina ryanjye, mukavuga muti ‘Turakijijwe’, ariko ari ukugirango mubone gukora ibyo bizira byose? Iyi nzu yitiriwe izina ryanjye, mbese ihindutse isenga ry’abambuzi mu maso yanyu? Dore jye ubwanjye narabibonye ni ko Uwiteka avuga. Ariko noneho ni mugende mujye ahahoze ari iwanjye h’i Shilo, aho nabanje guhera izina ryanjye ubuturo, kandi mwitegereze uko nahagenje mpahoye gukiranirwa kw’abantu banjye ba Isirayeli.”

Nuko rero iyo inzu y’Imana yasenywaga n’abanyamahanga, ntiyabaga ikiri inzu y’Imana, babaga basenya shopping mall/indiri y’abajura.

Na none ahitwa Beteli, hamwe Yakobo yaryamye Imana ikamwiyereka yakanguka ati hano ni “inzu y’Uwiteka”, aho ni ho umwami mubi w’umunyabyaha witwaga Yerobowamu, yatambiraga ibitambo by’ibigirwamana, yoshya Abisirayeli gucumura. Abahanuzi bo baje kuhita “inzu y’abanyabyaha.”

Ibuka kandi ubwo Mose yamanukaga ku musozi acigatiye ibisate by’amabuye byanditseho amategeko, yanditswe n’ukuboko kw’Imana ubwayo. Yageze muri bene wabo asanga bari gusenga inyana, ni ko gukubita hasi ya mabuye arayamena. Nubwo yari yanditswe n’Imana ari ay’icyubahiro, yarayamennye kuko ntacyo yari akivuze muri abo bagome. Isezerano bari baryishe!

Hari n’isanduku y’isezerano yabaga mu bisirayeli, bakajyana nayo mu ntambara bakanesha kuko cyari ikimenyetso kirimo isezerano ryabo n’Imana. Ariko iyo bavaga mw’isezerano, ababarwanyaga babarushaga amaboko bakabanyaga ya sanduku bakayitwarira iwabo.

Ariko nubwo izo ngero zose zaba iz’inzu y’Imana, cyangwa amategeko ya Mose, nubwo babiziruraga bigasenywa bikarimburwa, ntibivuga ko bitabayeho cyangwa bitari iby’ukuri. Ahubwo Imana yasezeranyije abantu ko izabyandika ku mitima no mu bwenge bw’abantu. Mumadini baragenda bakubaka inzu uwayubatse agashyiraho n’amategeko ayigenga akayita inzu y’Imana, abahuje nawe imyumvire bakayiyoboka, abadahuje nayo bakirirwa berekana ukuntu ari isenga ry’abambuzi. Naho Ijambo ry’Imana ritubwira ko abantu b’imitima itunganye ari bo rusengero rwayo.

Jenoside yarabaye, ariko kubera uko bayihinduye, yakoreshejwe, ntibikiri jenoside, ibyo bavuga siko byagenze. Aho rero bituma buri wese na bamwe bafite imitima ibashinja, babona uko barwana bivuye inyuma kuko baba bazi ko barwanya jenoside itari yo, ari ikinyoma cyubatswe, umuntu wese ushyira mu gaciro akwiye gukubita hasi. Kubera ko hari ibintu bitari ibyo kwihanganirwa Leta ikora abantu bakaruca bakarumira, kandi ari inkota mu gisebe. Nyuma hagira uwivugira ko nawe yapfushije kandi yarenganye akabizira kandi koko yarapfushije akaba anarenganijwe ubwa kabiri.

Yaba ga byemerwa ga ko ubuhamya bwose butangwa, ntakabuza jenoside yasigara iri uko iri, nuwajya apfobya yaba ari uguta inyuma ya Huye. Nkuko Bibiliya ifite abayirwanya benshi, kubera kwandikwa n’abantu batandukanye rimwe nari mwe ku nkuru imwe ntibahuze, ariko bagahuza ku mwanzuro cg ku icyingenzi. Matayo yavuze igisekuruza cya Yesu, bitandukanye nuko Luka yakivuze, ariko bombi bahamya ko ari umwuzukuruza wa Dawidi, ari nacyo cy’ingezi kuko ari ryo sezerano.

Niba ijambo ry’Imana rifite abarirwanya, natwe akarengane kacu ntikabura abagahakana ntikabura abagapfobya, ariko mugihe ibintu byavuzwe uko biri, ntacyabinyeganyeza, byamera nk’imvura igwa ku rutare. Ariko birababaje kubona igihugu cyose kigendera mu kinyoma, bagasegasira ikinyoma bakakirwanirira inkundura hakaboneka n’abakiborogera. Twe abatari muri ayo mahano, iyo Imana itibuka akarengane kacu, neza neza mwari mudutaye mubiti.

Habyalimana Thomas Sankara