IMPUNGENGE ZIGARAGARA MU IJAMBO RYA PEREZIDA KAGAME

Ijambo rya Perezida Kagame ryongeye gutungura no gutangaza (riri ku mpera y’iyi nyandiko). Ni ijambo yavugiye mu Ntekonshingamategeko kuri uyu wa 25 Kamena 2015 mu muhango wo kurahiza bamwe mu bayobozi bashya.

Bamwe mu barikurikiye basanga ari ijambo rigaragaza akababaro n’impungenge Paul Kagame afite kubera ifatwa rya jenerali Karenzi Karake mu Bwongereza bisabwe na Esipanye kubera ibyaha aregwa birimo na jenoside. Abashima ubutegetsi bwa Kagame bavuga ko afite ishingiro kwikoma amahanga ngo adashakira ineza Urwanda. Ikibazo buri wese yakwibaza ni ukumenya koko niba amahanga yanga Urwanda, yanga koko n’abanyarwanda? Koko?!

Hari abasanga bitangaje kubona muri iri jambo umukuru w’igihugu yikoma abo bakoranaga, bahunze bagira ngo bakize ubuzima bwabo nk’uko ubwabo babisobanura, akavuga n’amazina yabo imbere y’imbaga y’abanyarwanda muri « parlement »! René Mugenzi umwe mu bo yavuze, hari abamubajije kuri radio Itahuka impamvu yatumye we n’abandi bavugwa n’umukuru w’igihugu. René Mugenzi yasubije agira ati: » ni ikimenetso cy’ubwoba bwinshi afite muri iki gihe, by’umwihariko ku ifatwa rya KK ». Mu bo pdt Kagame yavuze amazina abashinja gusebya Urwanda harimo Noble Marara wigeze kuba mu bamurindaga, ubu akaba yarahungiye mu Bwongereza kimwe Mugenzi, hari Dr David Himbara wigeze kuba umujyanama mu by’ubukungu wa Pdt Kagame, ubu akaba yarahungiye muri Kanada, n’abandi.

René Mugenzi na Jonathan Musonera bigeze kuburirwa na polisi yo mu Bwongereza ko hari abashakaga kubagirira nabi boherejwe na Kigali. Icyo gihe abongereza bitaye ku mutekano wabo kurushaho. Perezida Kagame yemeza ko abahunze bose ari abakoze ibyaha. Hari abahera hano bakibaza bati: »ese ibi byaba bitaniye he no kuvuga ko abantu ibihumbi n’ibihumbi bahunze bose bose nta bantu bazima barimo?

Ababikurikiranira hafi bo basanga igituma yikoma abo bakoranye bakamuhunga ari uko bazi byinshi mu mikorere y’ubutegetsi bwe. Basanga uretse no kuvuga imikorere y’ubwo butegetsi, ko bashobora no kuvuga amabanga akomeye, ko kandi bashobora no kuba abahamya muri ruriya rubanza. Abasesengura bavuga ko kuba pdt Kagame afite impungenge ku ifatwa rya KK bidatangaje kuko ari umukuru w’intasi ze watawe muri yombi, akaba atemerewe kuva mu Bwongereza aho ategereje kongera kugezwa imbere y’ubutabera buzasuzuma niba yakoherezwa muri Esipanye.

Igishobora kuba giteye ubwoba kurushaho ariko ni uburemere bw’ibyaha KK ashinjwa na Esipanye. Muri byo harimo iyicwa ry’abanyesipanyore, ibyaha by’intambara, ibyaha byibasiye inyokomuntu ndetse bavugamo na jenoside n’iterabwoba. Ibi nta kuntu bitatera ubwoba jenerali Paul Kagame kandi bivugwa ko byakozwe ari we wari umugaba w’ikirenga bityo akaba ari we warukuriye jenerali Karenzi.

Mu kinyarwanda baca umugani ngo »imbeba irya umuhini iba yototera isuka ». Abasesengura ntibashidikanya ko ibyaha KK ashinjwa biramutse bimuhamye, bishobora no guhama uwari amukuriye ari we jenerali Kagame. Ifatwa rya jenerali Karenzi si ikintu cyoroshye kuri perezida Kagame. Aziruhutsa ari uko bamurekuye agasubira i Kigali. Hagati aho agomba gutegereza icyemezo mu mpera z’ukwezi k’Ukwakira (ukwa cumi). Nyamara na bwo ntacyemeza ko ubutabera bw’abongereza butazamwohereza muri Esipanye.

Muri aya mezi ane ari imbere politiki y’Urwanda mu rwego mpuzamahanga ifitemo akazi gakomeye kuko ikibazo nk’iki kenshi kinavangwamo politiki kandi ari ikibazo cy’urwego rw’ubucamanza. Abategetsi b’Ubwongereza bavuga ko nta bubasha bafite kuri ruriya rubanza ngo kuko ubutabera bwaho bwigenga. Uko byagenda kose ntawashidikanya ko abategetsi b’Urwanda bazakora ibishoboka byose mu kotsa igitutu Ubwongereza ngo butohereza KK muri Esipanye. Nyamara se kuki haba impungenge zo kumwoherezayo mu gihe bizwi ko ashobora no kuburana agatsinda?

Jenerali Karenzi si we wenyine uregwa muri Esipanye, dore n’andi mazina y’abashakishwa kuva mu w’2008.

Liste de 40 militaires du FPR recherchés par la justice Espagnole

1. JAMES KABAREBE, General Mayor.
2. KAYUMBA NYAMWASA, General Mayor
3. KARENZI KARAKE, General de Brigada
4. FRED IBINGIRA, General Mayor
5. RWAHAMA JACKSON MUTABAZI, Coronel
JUZGADO CENTRAL DE INSTRUCCIÓN NÚM. CUATRO. AUDIENCIA NACIONAL
6. JACK NZIZA (o JACKSON NKURUNZIZA o JAQUES NZIZA), General de
Brigada
7. RUGUMYA GACINYA, Teniente Coronel
8. DAN MUNYUZA, Coronel
9. CHARLES KAYONGA, Teniente General
10. JOSEPH NZABAMWITA, Teniente Coronel
11. CEASER KAYIZARI, General Mayor
12. ERIK MUROKORE, Coronel
13. DENYS KARERA, Mayor
14. EVARISTE KABALISA, Capitán
15. JUSTUS MAJYAMBERE, Mayor
16. EVARISTE KARENZI, Subteniente
17. ALEX KAGAME, General de Brigada
18. CHARLES MUSITU, Coronel
19. GASANA RURAYI, Teniente Coronel
20. SAMUEL KANYEMERA o SAM KAKA, General de Brigada
21. TWAHIRWA DODO, Coronel
22. FIRMIN BAYINGANA, Teniente Coronel
23. AGUSTÍN GASHAYIJA, General de Brigada
24. WILSON GUMISIRIZA, General de Brigada
25. WILLY BAGABE, Coronel
26. WILSON GABONZIZA, Teniente
27. SAMUEL KARENZEZI, alias « Viki », Caporal
28. JOAQUIM HABIMANA, Capitán
29. KARARA MISINGO, Capitán
30. ALPHONSE KAJE, Capitán
31. FRANK BAKUNZI Capitán
32. DAN GAPFIZI, General de Brigada
33. JOHN BUTERA, Teniente
34. CHARLES KARAMBA Coronel
35. MATAYO Capitán
36. PETER KALIMBA, Coronel
37. SILAS UDAHEMUKA, Mayor
38. STEVEN BALINDA, Mayor
39. JOHN BAGABO, Coronel
40. GODEFROID NTUKAYAJEMO, alias « Kiyago », Capitán

 Jean Claude Mulindahabi

EJCM INFO