Impunzi 21 zo mu Nkambi ya Kiziba zirimo gukurikiranwa mu butabera naho 8 ziracyashakishwa

Yanditswe na Steven Frank Ruta

Kuri uyu wa kane tariki ya 29 Werurwe 2018 umuyobozi mukuru wa polisi mu Rwanda, IGP Emmanuel Gasana yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru. Bimwe mubyo yatangaje ni uko impunzi 21 zo mu Nkambi ya Kiziba zirimo gukurikiranwa mu butabera naho 8 ziracyashakishwa.

Nk’uko IGP Emmanuel Gasana yabitangaje ngo abo bose barazira kuba barateje imyigaragambyo ku wa 20 Gashyantare 2018, ubwo impunzi z’abanyekongo  zo mu nkambi ya Kiziba  zavaga mu nkambi zikambika ku biro by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (HCR). Polisi yakoresheje ingufu kugira ngo zive kuri ibyo biro, hishwe impunzi nyinshi kugeza ubu hataramenyekana umubare nyawo.

IGP Gasana yavuze ko impamvu hakoreshejwe amasasu byatewe ni uko impunzi zagaragaje imyitwarire mibi ibangamiye umutekano w’igihugu, anashimangira ko nta muntu ukwiye kumva ko yahungabanya umutekano uko yishakiye.

Yasobanuye ko izo mpunzi zagaragaje guhangana n’abapolisi, bamwe zirabakomeretsa.

Komiseri wa Polisi yashimangiye ko Polisi yakoresheje ubunyamwuga, ngo iyo bitaba bityo hari gupfa benshi.