Impunzi nyinshi z’abarundi zakomerekeye mu nkambi ya Gashora

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru agera kuri The Rwandan ava i Gashora mu karere ka Bugesera kuri uyu wa gatatu tariki ya 28 Werurwe 2018, aravuga ko impunzi nyinshi z’abarundi zakomeretse mu bushyamirane na Polisi y’u Rwanda yemeye ko yataye muri yombi impunzi zirenga 30 mu itangazo yashyize ahagaragara.

Amakuru The Rwandan yahawe n’umuntu utashatse ko umwirondoro we umenyekana wabonye ibyabaye i Gashora avuga ko ahagana saa sita z’amanywa abapolisi benshi bageze i Gashora ahari impunzi z’abarundi.

Abo bapolisi batangiye gutandukanye impunzi bazishyira mu byiciro 3: abana, abasore n’inkumi, abagabo n’abagore maze bahera ku bana batangira kubabarura bakoresheje ikoranabuhanga (Enregistrement biométrique) ariko bageze ku matsinda yandi y’abasore n’inkumi n’abagabo n’abagore baranangira banga kubarurwa kuko ngo bihabanye n’imyemerere yabo.

Mu kunangira hadutse guhangana gukomeye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’izo mpunzi maze impunzi nyinshi zirakomereka izindi zitabwa muri yombi.

Izi mpunzi zimaze kwinjira mu Rwanda tariki ya 8 Werurwe 2018 zajyanywe mu nkambi 3, imwe iri mu karere ka Rusizi, indi mu karere ka Nyanza n’indi mu karere ka Bugesera.

Nk’uko uwaduhaye amakuru akomeza abivuga ngo uko gutandukanya izo mpunzi yari amayeri yo kugabanya ingufu zazo mu gutsimbarara ku myemerere yazo kugira ngo bazabarurwe hakoreshejwe ikoranabuhanga ku ngufu kuko i Gashora mu Bugesera hajyanywe abantu bashaje, ababyeyi n’abana cyane cyane, i Muyira muri Nyanza ho baravanze naho I Nyarushishi muri Rusizi ho higanje urubyiruko.

Mu gusoza uwaduhaye amakuru avuga ko Dionise Nyandwi, umukuru w’izo mpunzi na Jeanne Francoise Ndayisenga umwungirije baburiwe irengero hagiye gushira iminsi 2. Bakaba barahamagawe n’abayobozi b’u Rwanda kuri uyu wa mbere tariki ya 26 Werurwe 2018 ngo bakorane inama bakagenda umuti wa mperezayo.