Impunzi za Kiziba zangiye abakekwa kuba abasirikare b’u Rwanda kwinjira mu nama zagiranaga na HCR

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa kane tariki ya 29 Werurwe 2018 ava mu nkambi ya Kiziba mu karere ka Karongi aravuga ko kuri uyu wa gatatu tariki ya 28 Werurwe 2018 impunzi zo muri iyo nkambi zakumiriye bamwe mu bahagarariye Leta y’u Rwanda zanga ko binjira aho izo mpunzi zabonanaga na Delegation yari igizwe n’ushinzwe sécurité muri UNHCR i Geneva, ushinzwe Africa ukorera i Geneva, ukuriye PAM muri Afrika, uwungirije umuyobozi mukuru wa HCR i Geneva, uwungirije uhagarariye HCR mu Rwanda n’abandi benshi bari bavuye i Geneva.

Abari bahagarariye Leta y’u Rwanda bemerewe kwinjira mu nama harimo Jean Claude Rwahama wo muri Ministeri ishinzwe gukumira ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR), Umunyamabanga wa Ministre w’u Rwanda ushinzwe ububanyi n’amahanga, uwitwa Nyaruhirira, ariko Guverineri w’intara y’uburengerazuba, uwari uhagarariye akarere ka Karongi n’abandi bantu bari kumwe nabo bakekwa ko ari abasirikare bangiwe kwinjira aho ibiganiro byaberaga ku mpamvu z’umutekano.

Amakuru twashoboye kubona avuga ko Delegation yaganiriye n’impunzi zari mu matsinda atanu kandi buri tsinda ryarimo nibura umwe wavuye Geneva n’umunyarwanda umwe. Impunzi zavuganye amarangamutima menshi imvo n’imvano y’urugendo rwo gutaha babanje guca kuri UNHCR Karongi ndetse n’uburyo zarashwe na Leta y’u Rwanda.

Babivuze babivuye imuzi amarira ari yose kubera amarangamutima ariko abashyitsi nabo bandika. Hashize umwanya uwitwa Jean Claude Rwahama wo muri Ministeri ishinzwe gukumira ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR) yabonye ukuri kose kuri kuvugwa nta bwoba ahimba impamvu yatuma inama ihagarara igihe kitageze kandi abazungu bari bagifitiye amatsiko ubuhamya bw’impunzi.

Maze Rwahama niko kuvuga ati “ntitwakomeza ibiganiro kandi ku ruhande rwa Leta hari abadahari basubijwe inyuma”. Ubwo yavugaga Governor na Mayor. Ubwo ibiganiro bihagarara gutyo ariko ubutumwa bw’impunzi bwari bwamaze kugera kuri abo bavuye i GENEVA. Banahawe rapport yanditswe na komite ku karengane izo mpunzi zivuga ko zikorerwa nabo basiga amakarita yanditseho telefone zabo na Email zabo kugirango impunzi zibone uko zizajya zibihera amakuru igihe cyose bibaye ngombwa ku buryo bwihuse.

Umwe mu mpunzi yagize ati: “Ubu dufite icyizere gikomeye ko ibibazo byacu bizumvwa bikanasubizwa positivement kubera impuhwe n’urukundo twababonanye. Turashimira kandi cyane komite yacu ndetse n’abanyamutekano bacu ku gikorwa cyo gusubiza inyuma abo bagabo ndetse n’abapolisi bari baje bambaye civil bambariye ku mbunda ntoya bita pistori”

Umusomyi wa The Rwandan

Inkambi ya Kiziba – Karongi

1 COMMENT

  1. Ariko nubwo mwabeshya,muge mugira umupaka kuko kwandika m’ururimi rwumva n’abenegihugu bose.
    Dore ahantu ikinyoma cyanyu gishingiye,meya (mayor); wa Karongi ari mu mwiherero w’abayobozi b’inzego z’ibanze! Nonese bamwangiraga kwinjira adahari? Ntimugakabye kubeshya gutyo!

Comments are closed.