IMPUNZI Z’ABANYEKONGO MU RWANDA ZIRAMBIWE GUKINWA NK’UMUPIRA, ZAHISEMO KWICWA N’AMASASU AHO KWICWA N’INZARA

“WIRUKA KU MBWA KERA UKAYIMARA UBWOBA KANDI UMWANA UJYA IWABO NTAWUMUTANGIRA”

Hashize iminsi itari mike impunzi z’abanye Kongo ziri mu nkambi ya Kiziba, akarere ka Karongi mu Rwanda zirara hanze kubera kwikanga ko bashobora gushimuta bamwe mu bayobozi babo bitewe n’uko batinyutse bakavuga uburyo ubuzima bwabo bumeze ubu n’akarengane bari gukorerwa.

Izi mpagaragara zatangiye ku wa mbere tariki ya 12 Gashyantare 2018, ubwo umuyobozi w’inkambi yahamagajwe ku biro bya Polisi n’umuyobozi uhagarariye urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Nkambi ya Kiziba ndetse n’uhagarariye Minisiteri ishinzwe gukumira Ibiza no Gucyura impunzi (MIDMAR), ariko kubera ko yari yamaze kumenya amakuru y’umugambi bafite yababwiye ko ari mu biro bye hamwe na Komite ye ko bahabasanga icyo bashaka kubabwira bakakibamenyesha bose bari hamwe.

Muri uwo mwanya, abo bayobozi baje mu nkambi basanga Umuyobozi w’inkambi n’abo bafatanya kuyobora mu biro. Aba bayobozi baje bari hamwe n’uhagarariye Polisi y’u Rwanda mu karere ndetse n’uwungirije uhagarariye Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, maze bababwira y’uko bazanwe n’ ikibazo cy’imyigaragambyo impunzi zifite mu nkambi.

Bamwe mu mpunzi za Kiziba bavuze ko nta myigaragambyo yarimo itegurwa ahubwo abo bayobozi baje bafite gahunda yo gutwara abakuriye inkambi muri Gereza nkuko basanzwe babigenza iyo bumvise hari abatangiye kugaragaza uko impunzi zibayeho.

Ibibazo byasembuwe n’igabanuka ry’imfashanyo y’amafaranga yahabwaga impunzi buri kwezi. Ubusanzwe buri kwezi impunzi yari isanzwe ihabwa amadorari y’Abanyamerika icyenda (9$) ku kwezi, nyuma babwirwa ko guhera muri uyu mwaka wa 2018 buri mpunzi izajya ihabwa amadorari atandatu n’ama Cents arindwi (6,7 $) ku kwezi, ibi ntibashimishije na gato izi mpunzi kuko zahise zishyira igitutu ku bazihagarariye kubakorera ubuvugizi ku Isi yose, cyangwa kubasabira gusubira mu gihugu cyabo aricyo Kongo kuko bavuga ko iwabo badashobora kwicwa n’inzara nkuko bimeze mu nkambi.

Abahagarariye impunzi bafashe icyifuzo cy’abo bahagarariye bandikira inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’impunzi zirimo Umuryango w’Abibumbye wita ku mpunzi, Leta y’u Rwanda n’abandi batandukanye basaba ko bafashwa gusubira mu gihugu cyabo cyangwa bagashakirwa ikindi gihugu niba gusubizwa iwabo bidashoboka.

Ibi kandi byaje byiyongera ku nama yabereye Kigali Convention Center tariki 08 Gashyantare 2016, yahuje Minisitiri ushinzwe impunzi De Bonheur Jean d’Arc n’abayobozi b’inkambi z’Abakongomani ziri mu Rwanda zose aho Bamenyeshejwe ko bagiye gushyirwa muri gahunda zitandukanye z’u Rwanda ( rg. Ubudehe, VUP, amashuri, ibitaro etc..) no kuba bashobora gupiganirwa imyanya y’akazi imwe n’imwe cyane ko muri iyi Nkambi ya Kiziba hari kubakwa amashuri n’ibitaro bigezweho bizakoreshwa n’Impunzi n’Abanyarwanda. Ibi bikaba byarabaye no mu nkambi ya Gihembe aho habonetse abaterankunga bo kubaka ishuri mu nkambi ariko Leta y’u Rwanda ikabategeka kuryubaka ku musozi wa Kageyo hanze y’inkambi.
Ibi bikaba byarateye amakenga izi mpunzi zivuga ko bashobora kubagira Abanyarwanda, ngo “Imbeba irya umuhini isatira isuka”, bakaba bafite ubwoba ko bashobora kubikora buhoro buhoro bikarangira babagize Abanyarwanda. Ibi kandi bikaba byiyongera ku kuba hari bamwe mu bayobozi b’u Rwanda usanga bashishikariza bwihishwa zimwe mu mpunzi kwandika basaba Ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Ibi bibazo byose kandi bije byiyongera ku bindi bisanzwe bibangamiye impunzi birimo kwimwa uburenganzira bwabo burimo: Kuba barabujijwe gahunda yo kwibuka ababo bakorewe ubwicanyi ndengakamere haba mu Rwanda (Mudende); Burundi (Gatumba) no muri Kongo (Kamina; Monastere, Bibogobogo, etc) byari bisanzwe bikorwa buri mwaka, kuba bamwe mu bakozi bahagarariye Leta y’u Rwanda bavugwaho ibijyanye na ruswa kuri dossier z’abantu baba bagiye kujya mu mahanga bikorwa na Migration wa Kiziba n’uwa Gihembe no kuba hari dossier zimwe z’impunzi zigurishwa Abanyarwanda.

Kugeza ubu amakuru atugeraho nuko , Leta y’u Rwanda yohereje abasirikare benshi mu karere ka Karongi benshi babarizwa muri Battalion ya Ruvusha uzwiho kugira ibikorwa by’ubugome bakaba bafite mission yo gukubita impunzi yose ishobora gusohoka mu nkambi ishaka gusubira iwabo gusa izi mpunzi zo zitangaza ko ntabwoba bibateye.

Ku rundi ruhande, ubwoba ni bwose kuri Leta y’u Rwanda ubu mu zindi nkambi naho birakomeye, mu Nkambi ya Gihembe benshi mu rubyiruko batangiye gutumizwaho n’inzego zishinzwe umutekano kuko bakeka ko nabo bakurukira bagenzi babo ba Kiziba kuko ibibazo babihuje. Ubu batangiye ya Politike yo kubacamo ibice (divide for rule), batangiye gukoresha bamwe mu mpunzi kugira ngo babarememo amakimbirane. Mu nkambi ya Gihembe bari kwitabaza bamwe mubayoboye inkambi bababeshya ko bazabafasha kujya mu mahanga.

Impunzi z’Abanyekongo mu Rwanda ziri mu Nkambi ya Kiziba; Gihembe; Kigeme; Mugombwa na Nyabiheke. Izi mpunzi zose zikaba zihuje ibibazo, ubu zikaba zikomeje gutakambira umuhisi n’umugenzi ngo bazikorere ubuvugizi ibibazo byazo bikemuke.

ZIMWE MU NYANDIKO BANDITSE

Umusomyi wa The Rwandan

Kiziba