Impunzi z’abanyekongo zirashaka kujya mu kindi gihugu ariko kitari u Rwanda

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri ni bwo impunzi ibihumbi z’Abanyekongo ziba mu nkambi ya Kiziba mu Rwanda, zahagurutse zerekeza ku biro bya HCR i Karongi mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Zirifuza gutaha cyangwa zikimurirwa mu gihugu cya gatatu aho kwicirwa n’inzara mu nkambi. Igisirikare cy’u Rwanda cyabanje kurasa hejuru kibabuza kugenda ubwo bari bahagurutse mu nkambi mu gihe cya sakumi n’imwe za mu gitondo uyu munsi, ariko kibonye banangiye kirabareka. Icyo gihe umuntu umuntu umwe yakomerekejwe n’insasu.

Inyinshi muri izo mpunzi zakoze urugendo rw’amasaha arenga atatu kugira ngo zigere ku biro bya HCR. Zari zikoreye ibiryamirwa, ibyo kwiyorosa hamwe n’ibyo gutekamo.

Zari uruvangitirane rw’abana n’abakuru. Bakikije ibiro bya HCR i Karongi, bavuga ko badashobora kuhava badahawe igisubizo ku bibazo bafite. Ibyo birimo ko barambiwe kuba impunzi mu Rwanda, ko bakeneye kujyanwa mu gihugu cya gatatu mu gihe bategereje ko umutekano ugaruka mu gihugu cyabo. Mu byo bataka harimo inzara. Bakanavuga ko batacyizeye umutekano wabo mu Rwanda.

Ubwo twavuganaga n’umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika, Claude Ganza Munyamagana dukesha iyi nkuru, nta muyobozi wa HCR wari wakandangiye aho izo mpunzi ziri. Nta n’undi muyobozi wari wagize icyo atangaza.

Cyakora habonekaga abo mu nzego z’umutekano na bo bagendaga bitaruye ikivunge cy’impunzi, hamwe n’abasilikare bari bagose imisozi ikikije inyubako ya HCR. Ni igipangu cyari gifunze kigaragamo abapolisi gusa bari bazengurutse impande zose.

Inkambi ya Kiziba ni yo nkambi ya mbere y’Abanyekongo iri mu Rwanda. Bahamaze imyaka irenga 20. Inyinshi muri izo mpunzi zavuye mu bice bya Kivu y’Amajyepfo, hamwe no mu ntara ya Katanga mu gihugu cya Repuburika iharanira demokarasi ya Congo, mu 1996 biturutse ku bibazo by’umutekano muke.

https://www.facebook.com/RadiyoyacuVOA/videos/943236355850386/

 

VOA