Impunzi zirenga 30% zo mu nkambi ya Kiziba zimaze kwiyandikisha zifuza gutahuka

Impunzi z’Abanyekongo zisaga ibihumbi 5 zimaze kwiyandikisha zisaba gusubira iwabo nyuma y’iminsi itatu gusa hatangiye igikorwa cyo kwandika ababyifuza.

Kwiyandikisha birakorerwa mu nkambi ya Kiziba yagaragayemo bwa mbere iki cyifuzo cyo gutaha ariko binateganijwe no mu zindi nkambi 3 zicumbikiye impunzi z’Abanyekongo.

Ministeri ishinzwe gucunga impunzi ivuga ko igikorwa gikomeza ku mpunzi zose zakwifuza gusubira iwabo cyakora nta gihe cyashyizwe ahagaragara abiyandikishije bazemererwa gusubira iwabo.

Ubwo yari imbere y’abadepite kuri uyu wa kane, ministri ushinzwe impunzi, Jeanne d’Arc de Bonheur, yavuze ko abasaga 30% by’abangana n’ibihumbi 17 bari mu nkambi ya Kiziba bamaze kwandika basaba gutaha.

Iyi ni imibare yo kuwa gatatu, ubwo hari hashize umunsi umwe gusa ukwiyandikisha bitangiye .

Ministri Jeanne d’Arc avuga ko ubwinshi bw’abiyandikisha mu nkambi ya Kiziba bushobora kuba budashingiye ku bushake nyabwo bwo gutaha ahubwo ko ashobora kuba ari amarangamutima.

Mu kwezi kwa gatau, impunzi zo mu nkambi ya Kiziba zakoze imyigaragambyo zerekeza ku biro bya HCR zisaba gutahanwa muri Kongo.

Abashinzwe umutekano mu Rwanda basisubije inyuma bakoresheje ingufu, hapfamo abagera ku 8 nkuko bivugwa n’abashinzwe umutekano uretse ko impunzi zo zivuga ko umubari ari munini cyane.

Hongeye kandi kuvugwa imvururu muri iyo nkambi mw’itangiriro za kuno kwezi, igihe izo mpunza zasabaga ko abashinzwe umutekano bareka kwinjira mu nkambi.

BBC