Impunzi zizitabira Rwanda Day amazina n’amafoto yazo ashobora kuzagezwa muri immigration

    Hari abantu baba muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika baraje gushaka ubuhungiro ndetse bagifite amadosiye mu rwego rw’abinjira muri Amerika (immigration) abenshi baje kwaka ubuhungiro bitwaje ko bahunze ubutegetsi bw’igitugu buri mu Rwanda buyobowe na Perezida Paul Kagame.

    Abo bantu akenshi kugira ngo bashobore kubona ibyangombwa ku buryo bworoshye bitwaza iraswa rya Lt Gen Kayumba Nyamwasa (igihe yarasirwaga mu gihugu cy’Afrika y’Epfo n’abantu bidashidikanywaho ko boherejwe na Leta y’u Rwanda), mu zindi ngero batanga bavuga ko umutekano wabo ugeramiwe n’iyicwa rya colonel Théoneste Lizinde, Seth Sendashonga n’abandi bagiye bicwa cyangwa bagafungwa na Leta ya FPR Inkotanyi…

    Hari benshi bakoresheje iyo nzira babona ibyangombwa by’ubuhunzi ariko hari n’abandi batarahabwa ibyo byangombwa bagitegereje ko inzego zishinzwe kwiga ibibazo byabo zikora iperereza, abenshi baba batunzwe n’imfashanyo bahabwa na Leta y’Amerika, ari ibiribwa, amakarita yo kwivuza n’ibindi.

    Ambasaderi James Kimonyo arahatira abanyarwanda b’impunzi kujya gukomera amashyi Kagame kandi ari we bahunze

    Amakuru dufite n’uko abantu batuye muri Leta ya Maine hano muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ari bo cyane cyane bafite ibibazo bya Leta ya Kigali kuko Ambasaderi James Kimonyo uhagarariye u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika atakiryama kubera gahunda ya Rwanda Day izabera i Boston, arimo kuzenguruka mu banyarwanda bose abasaba kuzajya kwakira Perezida Kagame ari benshi kandi abo bose bavuga ko baje bahunga itotozwa bakorerwa na Leta ye. Hari abaje baje kwishakira ubuzima ariko mu by’ukuri bakaba bashyigikiye ingoma y’igitugu iri mu Rwanda ariko hari n’abandi bahunze koko ariko bizezwa ibitangaza cyangwa bagaterwa ubwoba kubera imiryango yabo yasigaye mu Rwanda mbese bikaba nko kwigura.

    Abanyarwanda batuye muri za Leta za Maine, Indiana ndetse na Michigan barimo kwamagana ibyo bikorwa bita urukozasoni byo kubahatira kujya muri Rwanda Day i Boston. Hari abanyarwanda b’impunzi bo bazi icyo bahunze bagira inama abo banyarwanda bagenzi babo ko nk’abanyarwanda bagenzi babo batakwitabira ibikorwa bya Leta y’u Rwanda akenshi biba bigamije guteza umwiryane mu banyarwanda baba hanze no gutoza bamwe muri bo ibikorwa by’urugomo no kugirira nabi bagenzi babo bitwaje ngo n’intore.

    Bamwe mu banyarwanda biyemeje kuburira bagenzi babo bateganya kwitabira ibikorwa bya Leta y’u Rwanda kandi bazi neza ko ari impunzi cyangwa bacyaka ibyangombwa by’impunzi ko amategeko agenga impunzi ateganya ko abitwa ko ari impunzi batagomba kugirana imigenderanire n’imikoranire na Leta y’igihugu bahunze, ni ukuvuga ko iyo abashinzwe abinjira n’abasohoka babonye ibimenyetso byerekana iyo migenderanire n’imikoranire bishatse kuvuga ko abo biyita ko ari impunzi ntacyo baba barahunze mu by’ukuri, ingaruka n’uko abafite ubuhunzi babwamburwa abatarabubona bagasubizwa mu bihugu byabo.

    Ibi rero bishobora kuba ku banyarwanda biyemeje kugendera mu kigare bakibagirwa ko ari impunzi cyangwa baje kwaka ibyangombwa by’ubuhunzi kuko abenshi babwiye inzego za immigration ko bahunze Leta ya Kagame, ingaruka ishobora kuba ko amazina yabo aherekejwe n’amafoto yabo bari muri ibyo bikorwa bakorana na Leta bitwa ko bahunze azohererezwa inzego zibishinzwe n’ibindi bimenyetso bindi simusiga bizashobora kuboneka.

    Umusomyi wa The Rwandan
    Maine

     

    Comments are closed.