Impunzi zo muri Afrika y’Epfo zakoze umuhango wo kwibuka bose.

Mbere na mbere, mbanjye kubasuhuza no kubashimira, mwe mwese mwitabiriye uyu munsi wo kwibuka bose.

Uyu munsi ngarukamwaka wo kwibuka bose bazize intambara zabaye mu Rwanda, twibanda cyane ku banyarwanda bishwe bazize intambara yatangiye kuva muri 1990, igakomereza no muri Zaire 1996.

Tuzirikana na none n’abanyarwanda bakomeje kwicwa n’ ubutegetsi bw’u Rwanda kugeza ubu, baba mu Rwanda imbere ndetse no mu mahanga.

Twebwe rero ntabwo tuvangura abapfuye kuko benshi ari abanyarwanda benewacu, niyo mpamvu twibuka ku buryo butandukanye na leta ya FPR iyobowe na Kagame, yo yibuka abatutsi gusa, kandi nyamara iriya ntambara yaraguyemo amoko yose, ndetse n’abanyamahanga.

Twateraniye hano uyu munsi taliki ya 14/4/2019 twibuka bose, mu by’ukuri iki gikorwa kibaye ku ncuro ya gatatu.

Kwibuka bose ku ncuro ya mbere byabaye kuwa 06/04/2017, ubwa kabiri byabaye kuwa 08/04/2018, none ubu bibaye kuwa 14/04/2019.

Iri hindagurika ry’amatariki twibukiraho, riterwa ahanini n’ubuzima tubayemo bw’ubuhunzi, niyo mpamvu duhitamo umunsi utubangukiye kandi dushobora guhuriraho turi benshi, ubundi twari dukwiye kujya twibuka ku taliki ya 06/04/ za buri mwaka kuko niwo munsi u Rwanda rwaguye mu icuraburindi , kubera urupfu rw’umukuru w’igihugu (President Habyalimana Juvenal) yishwe arasiwe mu ndege avuye gusinyira amahoro.

Uyu ni umunsi rero buri wese ahabwa ijambo n’ umwanya wo kwibuka abe ndetse n’abandi azi nabo atazi bazize amaherere.

Niyo mpamvu dutanga ijambo kuri buriwese wifuza kugira icyo avuga.

Murakoze murakarama.

Umuyobozi w’ impunzi mu karere ka Gauteng na Mpumalanga,
Daniel (Putin) Nsengimana.