IMPURUZA Y’URUGAMBA

IGICE CYA MBERE:Iriburiro

Banyarwanda dusangiye gakondo,
Iyi ni mpuruza mbatuye mwese ntarobanuye n’umwe, kuko uru rugamba mbakangurira rutureba twese;

Sinyobewe ko abwirwa benshi ngo beneyo aribo bumva,

Abo batumvirana nibo nkeneye cyane kugirango dufatanye uru rugendo twiyemeje gutangiza kumugaragaro rwo kujya kurasa Karinga ngo isandare uko yakabaye ni uko u Rwanda rutahe ituze abaruvuka bagubwe neza ntawe ukikanga baringa.

Ibi mbabwira si inzozi kuko nakabije igice kinini cyazo

Habura umusanzu wanyu ngo abahungu duhuje gahunda batange ubwisanzure mu rwatubyaye kuko baryamiye amajanja bategereje ijambo ry’abatanazi n’abacuzi b’ibigembe.

Igihe kiraduha amahirwe, ubwami bw’umwidishyi bwarashegeshwe bumeze nk’igiti gihagaze imizi yaramunzwe kera gitegereje umuyaga ngo uhuhe ubundi kive mubyimbo ituze ritahe mu mitima y’abanyarwanda.

Umwakagara nta ngabo agira, siwe ubyara bariya basore beza mureba, basobanukiwe y’uko ari ab’igihugu atari ab’umuntu nitwe bategereje ngo dukome imbarutso maze badusanganire dusangire iyo ntsinzi.

INGOMA IRI KUGITEME yabuze gitora, utaje ubu sinkurinda ndajyana n’abanyotewe itabaro.

Abaruvuka barambiwe umwidishyi, amahanga yaramuzinutswe, niturwinjira ntawe uzaturwanya yewe nta n’uzatungurwa kuko bose intero ni imwe bati:” UWADUHA INTWARI NGO IDUKIZA UYU MUBISHA?”

Kuki iyo ntwari itaba wowe? Kuki itaba jyewe cyangwa se twembi ngo tugarurire igihugu cyacu ijabo cyahoranye imahanga umwanzi ataragisiga icyasha?

URUGAMBA SI URUGAMBO

Igihe gitambutse kirahagije duhora twisubiramo buri gahe duhawe ijambo boshye Gatigisimu , twibeshya cyangwa se tubeshya abandi ko tugiye kubohora urwatubyaye byihuse, none amaso aheze mukirere.

Impamvu iduhejeje ishyanga ingana ururo; benshi muri twe bagoswe n’ubujiji bushingiye ku marangamutima, rubanda rubakurikiye buhumyi rukabataka bigashyira kera, abandi nabo bagatuza karuvati bakazifunga ibituza bakabirega bakiyumvamo ubuhangange bwa he burakajya, boshye ya hene bita Mutamu nayo igakimbagira.

Hari abakirota ingoma y’akazu k’iyo mumajyaruguru, ngo badatatira CDR,

Kuri bo ibyiza by’u Rwanda ntawundi byaremewe uretse izo njiji zemeza ko ntakabaye ku batutsi , ngo abishwe bose bari ibyitso,

Abandi bakarota ingoma yo mumayaga ya Nduga kwa PARMEHUTU ngo baterekere uwo umuzimu batazi ko yazimye kera.

Abatabarizwa aho hombi bakarota FPR ivuruguse ari nako bikirigita ku ntugu ngo aha bararata inkovu z’imiringa bambitswe na karinga kera bagisangira inkaba, itarabacira ishyanga.

Nterwa intimba n’inkirirahato z’abatutsi zizirika kuwabishe n’ubu akibatsemba urusorongo zimwibeshyamo umutabazi kandi nyabusa impuhwe yarazisize kagitumba umunsi yambuka umuyanja agashyirwa yikoze munda ngo akunde aramire ingoma, intero iba yego Mwidishyi agakomye kose arica atababariye n’iyonka kuko amagufa y’ababo arusha agaciro izo ngorwa zabuze umuhozi zibura n’umuhoza.

Mbabazwa n’inzirakarengane z’abahutu zanambiye abatutsi mugihe bahigwaga n’intagondwa ngo bicwe none ubu ziturwa inabi ngo ikivugo ni ndumunyarwanda aricyo gihamya icyaha n’utagira icyasha ngo ejo adahirahira aharanira ingoma maze karinga igahungabana.

Aba nibo bagizwe imbata na za ntagondwa ziyita ababo zibabuza amahwemo zibarangaza mu rugambo ari nako zibacuza utwabo zitwita umusanzu nyamara zaratsinzwe urugamba zihinduka imiyugiri, ziyunga n’uwazitsinze kuko basangiye ibanga.

Biyungiye gusahura i Congo bajijisha rubanda ngo ruhere kuri iyo ngoyi rutegereje gucungurwa.

Iryo ni ihurizo kuri bose ntibabasha kwicarana ngo bajye inama ikwiye barote u Rwanda rubereye twese ngo nyuma y’ingoma karinga tuzaturane dutuje.

Benshi mu batuye iburaya za Amerika n’ahandi baguye ahashashe nka nyirahuku bibagirwa gukinga urugamba baruhindura urugambo Mumyiyereko idatuza bo bita imyigaragambyo ngo barakangara Karinga bibereye ikantarange nyamara mwene Rutagambwa adahwema kubacuramo inkumbi;

Umwanzi yanze kunamura icumu, arica, abakambwe ataretse n’imicuko, inzuzi imigezi n’ibiyaga abihindura amarimbi,

Amabohero ntagira ingano ari azwi n’atazwi amenshi muri yo ni amabagiro, atari ay’ibitungwa kuko mwene muntu yasimbuye inyamaswa nayo itagira kivugira.

Arasenyera uwamukamiye ataretse n’uwamwimitse, Ingabo zarurasaniye arabamba iyo Munyuza atabanyujije murihumye abazimanira twa tuzi,

Araboha n’uwitsamuye yaba imfubyi cyangwa umupfakazi akandagaza umwari kukarubanda ngo aha atamukura kuntebe;

Inkiko arugariye ahejeje abaruvuka ishyanga, gakondo yacu igabijwe abanyamahanga ngo kuko bafite ifaranga rituma akina mumiyonga, no mumatongo y’abo yishe ngo hatagira mwene gihanga ukanga rutenderi agahungabanya karinga.

Abaturanyi abimye amahwemo; bayobewe niba nta ntwari ziba iwacu ngo zikangare uwo mutindi ituze rigaruke mukarere inzira zongere zigendwe duhahirane nka kera u Rwanda rutaragusha ishyana ngo ruvukishe iyo nkunguzi ituma duhora twikanga.

U Rwanda rurataka ruratabaza, rurashaka intwari zirurasanira zirengere abasigaye muri izo ngorwa, zisezerere ingoyi y’akandoyi ifuni na twa tuzi twaciye ibintu bigende nka nyomberi twibagirwe karinga.

U Rwanda rukeneye intwari zitwaje intwaro idatsimburwa ngo zize zitange ituze hose, uruvuka asubizwe ijambo abanyamakuru bisanzure maze demokarasi ishinge imizi umuhanga agaragazwe n’ububasha ahabwa n’impano yifitemo ni uko umuturage atore umunogeye adakoreshwa n’igitsure ngo aha adakubitwa agafuni cyangwa ngo aciribwe i mahanga.

Nsanze ubwo butwari ntakwiye kubushakira ahandi mugihe nanjye mbwiyumvamo kandi bwinshi dore ko nishingikirije izindi ntwari dufatanye urunana muri uru rugendo ziyemeje gutanga ubuzima bwazo, zigamije kuramira u Rwanda n’abaruvuka ngo ejo amaraso yazo atanyobwa n’imbwa , zihitamo gutara agahanga.

Izo ntwari nizo zantumye ngo nzibere ahirengeye bityo ijwi ndigeze aharenga abarengana babone agahenge.

Reka mvuge mu izina ry’izo ntwari mbamurikire ingamba zizadufasha muri urwo rugendo.

IGICE CYA KABIRI : Ingamba

UKO TUZARURWANA

I-Duhamagariye abantu bose muri rusange imitwe ya politiki ,amashyirahamwe ya sosiyete civile, abanyapolitiki ntawe turobanuye, baba abasanzwe bari mu mashyaka cyangwa se abarurwana kugiti cyabo, bifitemo ubushake bwo kubohora igihugu batitaye kumateka mabi aduteza amacakubiri, ngo badusange dufatanye Gushyiraho urwego rushya rufite ingufu zubakiye kugisirikari kifitemo amaraso mashyashya,ibitekerezo bishya n’umuvuduko ujyanye n’igihe kugirango umufa w’imbwebwe unyobwe ugishyushye.

Urwego twifuza gushyiraho rwiteguye gusimbura Leta ya FPR rugashyiraho leta y’inzibacyuho yaguye ihuriwemo n’amashyaka menshi ndetse n’abanyapolitiki bigenga ari nayo mpamvu hari ibyemezo ruzajya rufata byari bisanzwe ari umwihariko wa leta.

II-Duhamagariye urubyiruko rw’abanyarwanda rufite impamyabumenyi zo kurwego rwa kaminuza mubumenyi bw’ingeri zinyuranye kugirango rwifatanye na twe rutange umuganda warwo mu rwego rw’impuguke.

Tuzacyenera aba ingénieure benshi mu ikoranabuhanga rya informatique, télécomunication, électromechanique,mu mashanyarazi aba technicien b’ingeri zose ,abaganga n’abandi…
Tuzacyenera kandi abafite ubumenyi muri économie na finance, commerce & tradings, géopolitique ndetse na rélation international

III.Duhamagariye Ingabo z’igihugu za RDF , abapolisi b’igihugu babarizwa muri RNP, abacunga-gereza babarizwa muri RCS abanyerondo babarizwa muri DASSO ndetse n’abakora munzego z’iperereza kwifatanya natwe bitandukanya n’umunyagitugu Paul Kagame n’abambari be baze dufatanye ku rugamba rwo kubohora abanyarwanda.IV-

IKIBAZO CY’UMUTUNGO

Kugirango haboneke umutungo wo gushora mubikorwa byo kubohora igihugu:
Tuzashyira ku isoko impapuro z’agaciro (Bon de Trésor) zifite agaciro ka miliyoni icumi z’ama euro (10.000.000€) zishobora kuzongerwa bitewe n’ibizakenerwa nyuma yo kwigwa n’impuguke.

Mu gushyira ku isoko impapuro z’agaciro abanyarwanda, nibo bazahabwa amahirwe ya mbere yo kuzigura,

Amafaranga zizagurishwa azakoreshwa mubikorwa bya Révolution n’ibindi byuzuzanya bigamije guhirika ingoma y’igitugu.

Twibutse ko abanyarwanda nibatabyitabira tuzahamagarira abashoramali b’abanyamahanga kuzigura kandi bo twizeye ko bazitaba iyo mpuruza kuko abareba kure muri bo ari benshi.

Tuzashishikariza kandi abanyarwanda bose gutanga imisanzu kuko mugihe hataboneka ubushobozi bushingiye kumutungo ntacyakorwa.

IGICE CYA GATATU: Amashimwe

Hashyizweho ibihembo kubantu bose bazagira uruhare mu rugamba tugiye gutangiza kuburyo bukurikira

1- Abantu bose bazitabira imirimo ya gisirikare ku ikubitiro, nitumara gutsinda urugamba bazagenerwa amashimwe ateye atya:

Bazahabwa inguzanyo yo kubaka itagira inyungu kandi Leta ibishyurire 40% by’iyo nguzanyo.

Ikiciro cya mbere:

Kigizwe n’abasirikari bafite kuva ku ipeti rya Soldat/Pte kugeza kuri Adjudant Chef/ Warant officer Grade 1

Bazahabwa inguzanyo yo kubaka amacumbi Aciriritse afite agaciro kari hagati ya Miliyoni eshanu na miliyoni cumi n’ebyiri z’amafaranga y’amanyarwanda

Ikiciro cya kabiri

Kigizwe kuva kuri S/lieutenat /2lieutenant kugeza kuri Major
Bazahabwa inguzanyo yo kubaka amacumbi afite agaciro kari hagati ya Miliyoni cumi n’ebyiri na miliyoni cumi n’umunani z’amafaranga y’amanyarwanda

Ikiciro cya gatatu

Iki kiciro kigizwe n’abasirikari bafite kuva ku ipeti rya Lieutenant colonel kugera kuri Général Major

Bazahabwa inguzanyo yo kubaka amacumbi afite agaciro kari hagati ya Miliyoni cumi n’umunani na miliyoni makumyabiri n’ebyiri z’amafaranga y’amanyarwanda

Ikiciro cya Kane

Lieutenant Général kugera kuri Général

Bazahabwa inguzanyo yo kubaka amacumbi afite agaciro ka Miliyoni makumyabiri n’eshanu z’amafaranga y’amanyarwanda

Abazamugarira kurugamba Bazavuzwa na Leta kandi bakomeze guhembwa imishahara yabo kugeza ku iherezo ry’ubuzima bwabo.

Abazagwa kurugamba ishimwe ryabo rizahabwa abo mu miryango yabo babifitiye uburenganzira bahabwa n’amategeko.

Imfubyi n’abapfakazi kimwe n’ababyeyi b’abaguye kurugamba batishoboye bazafashwa na leta kugeza aho bigaragara ko batagikeneye ubwo bufasha.

Imfubyi n’abapfakazi b’ingabo zizagwa kurugamba zitagira aho zugamye zizubakirwa amacumbi na leta kubuntu.

Abasirikari bazashaka gukomeza amashuri bazahabwa ubwo burenganzira ntamananiza kandi bishyurirwe na leta kugera bayarangije.

2.Abasirikari ba RDF n’abapolisi ba RNP na RCS bazadusanga bazagenerwa ishimwe kuburyo bukurikira:

a)Aba Général, ba ofisiye bakuru na ba ofisiye bato.

Bazagenerwa ishimwe ry’amafaranga y’amanyarwanda ari hagati ya Miliyoni umunani na Miliyoni makumyabiri z’amafaranga y’amanyarwanda,

Bazahabwa ubudahangarwa bwo kudakurikiranwa munkiko zaba izo mu Rwanda cyangwa se izo mu mahanga kubyaha baba barakoze mbere y’iyi nyandiko kandi bagume mu milimo ya gisirikari kubabishaka.

Abazashaka gukomeza amashuri leta izabafasha gukabya inzozi zabo

b) Soldat/Pte kugeza kuri Adjudant Chef/ Warant officer Grade1

Iki cyiciro kizagenerwa ishimwe ry’amafaranga y’amanyarwanda ari hagati ya Miliyoni eshatu kugera kuri Miliyoni umunani z’amafaranga y’amanyarwanda.

Abasirikari bo muri iki cyiciro bazaba bahisemo kudusanga bazahita bazamurwa muntera hakurikijwe ubumenyi bwabo ndetse n’uburambe bamaze mu milimo ya gisirikari.

Abadindijwe na APR ndetse na RDF bazarenganurwa bashyirwa kuntera ikwiranye n’uburambe, ubumenyi ndetse n’imvune bagize kandi bagume mu milimo ya gisirikari kubabishaka.

Uretse ayo mashimwe yavuzwe haruguru ,Abasirikari ba RDF bazatugana ku ikubitiro bazagira uburenganzira bwo guhabwa inguzanyo yo kubaka amacumbi kimwe na bagenzi babo.

Abazifuza gukomeza amashuri leta izabafasha gukabya inzozi zabo.

C) Ikiciro cy’abakora mu iperereza (Intellince agents)

Abantu bose bakora mu nzego z’iperereza nka NSS, DMI n’izindi tutarondoye zaba iza gisirikari,iza polisi cyangwa se iza gisivire baziyemeza gukorana natwe baduha amakuru yadufasha kurugamba,

Bazahabwa ishimwe riri hagati ya Miliyoni eshatu na miliyoni cumi n’eshanu z’amafaranga y’amanyarwanda bitewe n’uburemere ndetse n’akamaro k’amakuru bazaduha.

Bazaba kandi nabo bafite uburenganzira bwo guhabwa inguzanyo idasaba inyungu yo kubaka amacumbi afite agaciro kari hagati ya miliyoni eshanu na Miliyoni makumyabiri n’eshanu leta ikabishyuriraho 40% by’inguzanyo bazaba bafashe

Kuri iryo shimwe haziyongeraho kuzamurwa muntera mumapeti ya gisirikari cyangwa se ya gipolisi.

3. Abazitabira Imilimo ya gisivire n’iya Politiki ari aba Cadre

Abanyapolitiki bazadusanga tugafatanya uru rugamba nibo bazavamo abayobozi bazasimbura ubutegetsi tuzaba tumaze gusezerera.

Bazishingirwa na Leta bahabwe inguzanyo itagira inyungu yo gutuzwa (réinstallation/réintégration) iri hagati ya Miliyoni icumi na Miliyoni mirongo itatu z’amafaranga y’amanyarwanda

4.Abaterankunga

1. Abatanze imisanzu

Bazagenerwa ishimwe ry’ubutwari hakurikijwe icyo batanze hanashingiwe kubushobozi bari bafite batanga uwo musanzu.

Ishimwe bazahabwa rizajya ryitabwaho mugihe nabo haricyo bifuza kwitabazaho leta mumishinga yabo bwite.

2. Abafashe Impapuro z’agaciro:

Bazishyurwa amafaranga batanze hiyongereho inyungu zingana n’ 5% cyangwa indi izumvikanwaho n’abo bireba.

Bazagabanyirizwa imisoro ho 30% Kubikorwa byabo by’ubucuruzi mugihe kingana n’imyaka itanu;

3. Abazadutera inkunga bakoresheje ibihangano byabo nk’indirimbo n’imivugo, ibihangano byabo bizagenerwa ishimwe rikubye kabiri igiciro byabatwaye mu kubihimba no mu kubisohora.

4. Abazashyigikira iyi gahunda bakoresheje itangazamakuru,

ibinyamakuru byabo bizahabwa inkunga yo kwiyubaka kugirango birusheho gukora neza.

5.Abazadutiza ibikoresho mugihe cy’urugamba nk’imodoka cyangwa amacumbi bazahabwa indishyi zingana n’ubukode buhwanye n’igihe twakoresheje ibyo bikoresho cyangwa se bashumbushwe ibindi nkabyo.

IGICE CYA KANE: Nyuma y’urugamba

Abantu bazarenganurwa kabone n’iyo ntacyo bazaba baradufashije.

1.Amashyaka ya Politiki yose yaba ari hanze cyangwa ari mu gihugu azagira uburenganzira busesuye mu miyoborere y’igihugu mu buryo busaranganyijwe kandi bunogeye buri wese.
Hazabaho imishyikirano hagati y’amashyaka kugirango bategurire hamwe programu izayobora igihugu mugihe cy’inzibacuho ihwanye n’igihe kizagenwa n’ibyo ayo mashyaka azaba yumvikanyeho

2.Umuryango wa Nyakwigendera RWIGARA Assinapol uzasubizwa imitungo yose wambuwe. Uhabwe indishyi z’akababaro zingana n’agaciro k’inzu yabo yasenywe.

3. Ba nyir’inyubako yakoreragamo Top Towers Hotel bazahabwa indishyi z’akababaro zingana n’agaciro k’inzu yabo yasenywe.

4. Rujugiro Tribert azasubizwa inzu ye n’indi mitungo yambuwe muburiganya ntarubanza kandi ahabwe uburenganzira bwo kuregere indishyi kugihombo yatejwe n’akarengane yagiriwe.

5. Abandi baturage bambuwe ibyabo (amazu n’amasambu cyangwa ibibanza) kumaherere bazabisubizwa kandi bahabwe uburenganzira bwo kuregera indishyi.

6. Abambuwe ubutaka bagahabwa amafaranga y’intica ntikize babeshywa ko baguriwe bazagira uburenganzira bwo kurenganurwa basubizwe ubutaka bwabo cyangwa se bahabwe indishyi zingana n’akarengane bashyizwemo.

Ubutaka ntibuzongera kuba ubwa Leta buzaba ubw’umuturage

7. Abakuwe kumilimo barenganyijwe bazayisubizwaho cyangwa se leta ibashakire indi myanya ijyanye n’ubumenyi bwabo.

8. Imfungwa za Politike kimwe n’abandi bantu bafunzwe ntamadosiye ndetse n’abazira ubusa bose bazafungurwa ntayindi nteguza.

9. Hazafungurwa anketi kubantu bose bishwe cyangwa se baburiwe irengero bigaragara ko leta ya FPR yabigizemo uruhare.

10. Umutekano n’imibereho by’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi bizarushaho kwitabwaho kandi bakurwe mubwigunge n’ubwoba bashyizwemo na FPR ndetse n’interahamwe.

Imiryango ibavuganira izahabwa ubwigenge busesuye kuburyo itazongera gukoreshwa cyangwa kuvugirwamo na leta.

11. Abahutu biciwe ababo n’ingabo za FPR bazahabwa uburenganzira bwo kwibuka no kuririra ababo ndetse no kurenganurwa mubutabera.

Hazashyirwaho akanama k’igihugu kihariye kaziga kukibazo cy’inyito y’ubwicanyi bwakorewe abahutu mu Rwanda no Muri Zaire.

12. Hazashyirwaho urwego rwa leta rwihariye rwita kumibereho y’abatwa kuko nabo bagezweho n’amahano yagwiriye u Rwanda n’ubwo batagira kivugira.

Urwo rwego ruzaba rushinzwe ibi bikurikira:

a)Kwubakira abatwa amazu ya Kijyambere kandi begere abandi baturage,

b)Gushyira abana babo mu mashuri kugeza ku rwego rwa kaminuza

c) Kwigisha imyuga ijyanye n’igihe abatwa batagize amahirwe yo kwiga

d)Guteze imbere umwuga w’ububumbyi biciye munganda za Kijyambere no kubashakira amasoko,

e) Gukangurira abatwa kujya munzego z’igihugu zifata ibyemezo nko munteko ishinga amategeko no kugira uruhare mu miyoborere y’igihugu muri rusange

13. Abahoze ari abanyapolitiki mugihe cya MRND n’abahoze ari ingabo z’igihugu (FAR) bashyizwe ku rutonde rw’abashakishwa n’ubutabera kubera impamvu za Politiki bose Bazarukurwaho kandi bakangurirwe kugira uruhare mu miyoborere y’igihugu

14. Abanyapolitiki bose bakorana na leta ya FPR baziyemeza kutuyoboka bazahabwa ikaze kandi bagire uburenganzira mu miyoborere y’igihugu

15. Umutwe wa Politiki wa FPR niwemera kwitandukanya n’umunyagitugu Paul Kagame n’abandi bicanyi bafatanya gusahura igihugu, nawo uzahabwa uburenganzira bwo kugira uruhare mu miyoborere y’igihugu. Nuhitamo kunangira uzasenywa nk’uko bashenye ishyaka rya MDR

16. Nyuma yo gusubiza abaturage uburenganzira bwabo nta mfungwa za politiki zizabaho.
Twibutse ko murwego rwo guhangana na ba Rutemeyeze (opportuniste), abazitabira imirimo ya gisirikari ndetse n’imirimo ya politiki ,igihe cyo kubagenera ishimwe nikigera hazajya hitabwaho n’igihe bitabiriye urugamba bityo bahabwe ishimwe rihwanye n’igihe baziye ndetse n’umuganda batanze;

Kubw’umwihariko w’abasirikari hazitabwaho n’imyitwarire yabo mu rwego rwa discipline.
Umusirikari uzishora mubikorwa by’ubusahuzi, iby’urugomo,ubujura,ubwicanyi,guhohotera abaturage,ruswa n’ibindi byaha bihanwa n’amategeko azashyikirizwa inkiko kandi yamburwe uburenganzira bwo guhabwa amashimwe yose yavuzwe haruguru.

Abasirikare bacu bagomba Kugira imyitwarire irangwa n’ubudakemwa mu myitwarire yabo ya buri munsi bubahiriza amahame y’uburenganzira bw’ikiremwa muntu.

Amabwiriza ya discipline arareba kandi n’aba cadre ndetse n’abayoboke bacu.

UMWANZURO

Nafashe icyemezo cyo gutanga iyi mpuruza nyuma yo kungurana ibitekerezo mugihe kingana n’imyaka itanu na zimwe muntwari ziteguye kwitangira igihugu kurugamba rw’umuheto, kuko izindi nzira zananiranye,

Narashishoje nsanga ko ntawundi muntu uhari ufite ubushake cyangwa ubushobozi bwo gufata ibyemezo bikakaye nk’ibi ndetse no kubishyira mubikorwa kuko nagenzuye nkabona opozisiyo nyarwanda yarabuze umu leader nyawe uzi icyo u Rwanda rukeneye akanamenya no gukoresha igihe gikwiriye.

Mugusoza ndabamenyesha ko Ibisobanuro birambuye nzajya mbitanga mbinyujije kuri Radio cyangwa kuri youtube.

Mbifurije mwese ikaze kuri uru rugamba.

Niba iyi gahunda ikunyuze nyandikira kuri: [email protected]
Cyangwa umpamagare kuri téléphone no kuri watsapp kuri iyi nomero 0033758106102

Abantu bampamagara cyangwa se banyandikira bagomba kuba bafite impamvu ifatika ibateye kumpamagara bagomba gutangira banyibwira, bakavuga barasa kuntego ndetse n’umusanzu bumva bashobora.

Bitangajwe kuwa 26 Ukuboza 2017

AKISHULI ABDALLAH
The Freedom Fighter

 

6 COMMENTS

  1. Mbega ukuntu ari byiza gusoma ibi bintu!!!!!
    Ngizengo ndi mu Nzizi…
    Ngize ikibazo ko hari urwego wibagiwe kandi hari abarurimo kandi nabo batanga umusanzu wabo.
    1 Abanyamadini muri rusange

  2. iki gitekerezo ni inyamibwa arikose mwakwizeza mute abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ko muzabigeraho cyane nka biriya mwizeza burimusirikare wese uzabasanga muzaba muri mubibazo by’ubungu mugerekeho guha inguzanyo abasirikare. ayo mafaranga azaboneka? azavahe ? musobanurire abanyarwanda nabo bazabashyigikira kuko twararambiwe.
    murakoze kandi tubarinyuma

  3. gahunda ndabona ifatika ariko ikitagararaga muri bande? ese ni umuntu umwe wicaye arabyandika akaba ari gushaka abantu?? twakizera gute se ko atari DMI ishaka abo yica? nibaza ko gutangaza gahunda zose gutya ntacyo bitwaye ariko specifics zagomye kuvugirwa mumanama y’icyo kintu n’umwo bitagaragara icyo aricyo.

  4. Yewe ibya AKISHULI Abdallah ni agahomamunwa!!
    Umuntu ubara ubukeye nk’uriya atangiza urugamba ate??
    Abatamuzi AKISHULI akora akazi ka Sécurité mu iduka rihetereye muri Paris – France.
    Yarangiza akirirwa abwejagura atesha umutwe!!
    Yari muri Gouvernement y’uwitwa Padiri Thomas Nahimana ari Premier Ministre we!!
    Nyuma aza gusimbuzwa agirwa Procureur Géneral !!
    Bidatinze aregura none dore aho ageze.
    Mumwitondere!!!

Comments are closed.