Impuzamashyaka CPC irahamagarira abanyarwanda kwitabira imyigaragambyo y’i Paris yo kuri uyu wa gatanu taliki ya 27 Gashyantare 2015

Impuzamashyaka CPC irashima kandi ishyigikiye byimazeyo imyigaragambyo yateguwe n’imiryango idaharanira inyungu yibibumbiye muri COVIGLA izabera Paris ku itariki ya 27 Gashyantare 2015. CPC irahamagarira abayoboke b’amashyaka ayibumbiyemo ni ukuvuga abayoboke b’urugaga FDLR, abayoboke b’ishyaka RDI-Rwanda Rwiza, abayoboke b’ishyaka UDR, abayoboke b’ishyaka CNR-Intwari n’abayoboke b’ishyaka PS Imberakuri kuzifatanya n’abandi banyarwanda bose kumvikanisha akarengane gakorewa abanyarwanda bose kubera ubutegetsi bwa ruvumwa buyobowe na Perezida w’u Rwanda Pahulo Kagame.

Birazwi ko intego nyamukuru ya UNESCO ari uguteza imbere uburezi, ubumenyi n’umuco kw’ isi. Ntawakwibagirwa kwibutsa ko uburezi kuva FPR-Inkotanyi yafata ubutegetsi mu Rwanda bwasubiye inyuma cyane kugeza naho Perezida Kagame we ubwe yiyemerera k’umugaragaro ko hariho abarangiza universite mu Rwanda badashobora no kwandika ibaruwa isaba akazi. Ariko noneho no kugera muri iyo Université mu Rwanda ntibigishoboka ku bana b’abakene kandi mu by’ukuri aribo bagize 90 % by’abanyarwanda. Abarezi aribo nyine soko y’ubumenyi bafashwe nabi mu Rwanda kurusha ibindi bihe byose byabayeho mu mateka y’u Rwanda.

Ururimi rw’igifaransa rubarirwa mu ndimi zamamaza umuco mwiza ku isi yose rusa n’urwaciwe mu Rwanda kandi nyamara rwemewe n’itegeko nshinga. Inzu ndanga muco y’u Rwanda n’u Bufaransa yarashenywe iranduranwa n’imizi yayo ku manywa y’ihangu. Umuco nyarwanda wo ntawavuga ko ukibaho kuko n’urulimi rw’ikinyarwanda rutakivugwa ahubwo ruhora rucurwa bufuni na buhoro n’amateka aranga uwo muco ntakigishwa mu mashuri y’u Rwanda. Nta bwisanzure mu itangazamakuru no muri politiki bibaho mu Rwanda kandi aribyo byagatumye intego ya UNESCO igerwaho.

Niyo mpamvu rero abanyarwanda bose baharanira impinduka mu Rwanda bakwiye kwitabira iriya myigaragambyo yo kwamagana ikinyoma kigayitse kiranga ubutegtsi bw’igitugu bwa Perezida Pahulo Kagame kigeretseho n’ubwicanyi bumaze kuba umuco mubi mu Rwanda no mu karere kose.

Bikorewe Buruseri ku itariki ya 26/2/2015

Twagiramungu Faustin, Perezida wa CPC