IMPUZAMASHYAKA CPC IRASABA URUBYIRUKO KUBA MASO NO GUHARANIRA UKURI AHO KUKURWANYA.

Nyuma yaho leta ya Kigali ishoreye urubyiruko mu mihanda kuri uyu wa 22 Ukwakira 2014 (http://kigalitoday.com/spip.php?article19962) ngo rujye kwamagana filime yakozwe na BBC, “Rwanda’s untold story”, ivuga ukuri kwari kwarahishwe ku byabaye mu Rwanda, impuzamashyaka CPC iratangariza abanyarwanda n’amahanga ibi bikurikira :

Kuri uyu wa 22 Ukwakira 2014 nibwo leta ya Kigali yashutse urubyiruko rutandukanye kwigaragambya rwamagana BBC kubera filime yasohoye,imyigaragambyo ikaba yatangiriye kuri KBC igera mu ngoro y’inteko ishinga amategeko ndetse no ku biro bya BBC mu Rwanda,iyi myigaragambyo ikaba yabaye nyuma yaho imiryango iharanira inyungu z’abacitse ku icumu nayo yamaganiye BBC ndetse biba akarusho aho na prezida w’u Rwanda yafashe umwanya wo kuyibasira bikomeye kuwa 14 Ukwakira 2014 ubwo yarahizaga prezida w’inteko ishinga amategeko umutwe wa SENA.

Birababaje biteye agahinda kubona urubyiruko rwo mizero y’ejo hazaza rwongeye gutangira gushukwa rurohwa mu bikorwa rutanasobanukiwe,uru rubyiruko rurakoreshwa mu nyungu za leta iriho itagize icyo ibamariye aho gufata umwanya ngo bigaragambirize leta ibima bourse,ikabima akazi kandi igafite,imiryango yabo igiye kwicwa n’inzara kubera gahunda mbi leta yashyizeho,ikica bamwe mu miryango yabo ikabata mu biyaga nka Rweru,ahubwo barigaragambya basaba inteko ishingamategeko bazi neza ko itabakorera basaba ko BBC yahagarikwa ndetse ikanasiba filimi yatangaje.Aha uru rubyiruko rwakagombye gufungura amaso rukareba kure, rukamenya ko leta irushuka iri mu minsi yayo ya nyuma. Uru rubyiruko si rwo rwarusha ingufu Tony Blair,Bill Clinton n’abandi bagerageje guhagarika isohoka ry’iriya filimi, bikaba iby’ubusa. Igihe kirageze ngo urubyiruko rw’u Rwanda rwumve ko rwabeshywe bihagije ko kuba BBC yarasohoye iyi filimi ruriho rwigaragambiriza atari impanuka zabaye ahubwo ko igihe kigeze ngo urubyiruko rubone ko ibyo leta iyobowe na FPR yabeshyaga byarangiye,ko BBC nayo ubwayo yiboneye ukuri ku byabaye mu Rwanda,kandi burya ngo wica isake ntiwica icyo yabitse.

Urubyiruko rugomba kumva ko leta ifite ubwoba cyane ikaba ishaka kurwikingaho ngo ruyibere igitambo. Rubyiruko nimumenye ko iriya filimi igamije ko benshi muri mwe murenganurwa. Abenshi muri mwe ntimushobora gutinyuka ngo muvuge ko FPR yabiciye kubera ubuhendabana FARG ibagenera, abandi ntimunahingutsa ko namwe mwacitse ku icumu rya FPR i Byumba, Ruhengeri na Congo. Leta yabajyanye mu muhanda itinya cyane iyo bavuze muri filimi ko hari ibihumbi n’ibihumbi by’abahutu bishwe, kubera ko ikibazo gihita gikurikira ari ukubaza uwabishe. Kandi leta ya Kigali izi neza ko nta wundi wishe abo bantu bose bavugwa atari FPR iyoboye leta ubu.

Impuzamashyaka CPC irasaba abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko gushishoza ibyo leta muri iyi minsi igiye kujya ibashoramo mu rwego rwo kwikingira, ngo irebe ko yaramuka kabiri. Rubyiruko nimuhagurukire kwitandukanya n’ikibi hakiri kare ejo mutazarimbukana nacyo, mukivutsa ejo hazaza heza, cyangwa se mukigerekaho icyasha kizabakurikirana ubuzima bwanyu bwose. Nimuharanire ukuri kabone niyo mwahasiga ubuzima, kubera ko ubu n’amahanga menshi amaze kurambirwa ikinyoma, kandi yiteguye kujya inyuma y’abanyarwanda biyemeje guharanira uko kuri.

ABANYARWANDA MUBE MASO MUREKE ABARIYE INKA YA NYANGARA BAYISHYURE.

Alexis BAKUNZIBAKE

Umunyamabanga mukuru akaba n’umuvugizi w’Impuzamashyaka CPC.