Impuzamashyaka MRDC ikomeje gutabariza impunzi z’i Karehe.

Faustin Twagiramungu

Mu kiganiro yagiranye na Radio Urumuli kuri uyu wa gatanu tariki 29 Ugushyingo 2019, Bwana Faustin Twagiramungu, Visi Perezida akaba n’umuvugizi w’impuzamashyaka MRCD-Ubumwe yasobanuriye umunyamakuru Jean Claude Mulindahabi akaga impunzi z’abanyarwanda ziri mu karere Kalehe muri Congo zirimo mu gihe zirimo kugabwaho ibitero umusubizo n’ingabo za Congo (FARDC) zifatanije n’ingabo z’u Rwanda zinjiye muri icyo gihugu zambaye imyenda y’ingabo za Congo.