Impuzamashyaka P5 yandikiye Polisi Mpuzamahanga kubera Théos Badege.

CP Theos Badege, wahoze ari umuvugizi wa polisi y'u Rwanda, ubu akaba ahagarariye u Rwanda muri Interpol

Yanditswe na Ben Barugahare

Mu ibaruwa yandikiwe Jürgen Stock, umunyamabanga makuru wa Polisi Mpuzamahanga (Interpol), impuzamashyaka P5 (igizwe na RNC, FDU-Inkingi, PDP-Imanzi, Amahoro PC na PS Imberakuri) yagaragarije impungenge kuri Théos Badege usigaye uhagarariye Leta y’u Rwanda ku cyicaro cya Polisi Mpuzamahanga kiri mu mujyi wa Lyon mu gihugu cy’u Bufaransa.

Théos Badege yakoze akazi ko kuba umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda igihe kitari gito, iyo mpuzamashyaka P5 ikaba imurega kuba umuvugizi w’ubutegetsi buhohotera abaturage ngo akaba yaragize uruhare runini mu bikorwa byinshi byo guhonyora uburenganzira bw’abaturage b’abanyarwanda.