Imvo n'imvano ku ikatirwa rya Madame Victoire Ingabire

Nk’uko byumvikana mu Mvo n’imvano y’uyu munsi taliki ya 3 Ugushyingo, bagarutse ku gifungo cy’imyaka 8 urukiko rwakatiye Ingabire ejobundi taliki ya 30 Ukwakira 2012.

Nyuma yo gusobanura ibyashingiweho bakatira Ingabire imyaka 8, basubijeho ikiganiro yagiranye na Yusufu Mugenzi taliki ya 9 Ukwakira 2010 hasigaye icyumweru kimwe ngo atahe mu Rwanda, avuga uko yumva ibyo guhuriza amashyaka muri forum ndetse, uburyo FPR ikoresha itegeko ishinja abantu ingengabitekerezo ya jenoside, uko ubukungu bw’igihugu bwikubiwe n’agatsiko gato k’abantu n’ibindi.

Muri iyi Mvo n’imvano kandi basomye itangazo rya Amnesty International baha n’ijambo umuvugizi wa HRW bamaganye kiriya gihano, basoma n’ibitekerezo abantu boherereje BBC banyuze kuri Face book.

Bahaye n’ijambo rirambuye Sixbert Musangamfura wo muri FDU-Inkingi agaruka ku byarezwe Ingabire anasobanura imbabazi bivugwa ko yasabye perezida Kagame, hanyuma hataho Alain Mukuralinda umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda, avuga ko uko urubanza rwagenze ali ko amategeko abiteganya, yongera ko za HRW zibogama zikavuga ko ibintu bigenda nabi mu Rwanda, ko zagerageje kubuza ko Mugesera ajyanwa mu Rwanda zigatsindwa, ko zihora zigerageza kubuza ko hagira ababuranira Arusha boherezwa mu Rwanda, n’ibindi namwe mwakwiyumvira kuri BBC gahuzamiryango, Imvo n’imvano ya none taliki ya 3 Ugushyingo 2012.

Mushobora kuyumva hano imvo n’imvano

Agnès Murebwayire, DHR