Imvugo ya Sayidati Mukakibibi mu kiganiro cye na Semana Tharcisse ntikwiriye guca intege Padiri Thomas Nahimana na Madame Nadine Kasinge

Marie-Madeleine BICAMUMPAKA

Nyuma yaho Padiri Tomasi Nahimana yongeye kubuzwa gutaha mu rwamubyaye aherekejwe n’umwe mubo basangiye ishyaka Madame Kasinge Nadine, hari benshi bagize icyo babivugaho, haba abanyamashyaka, haba abantu basanzwe bakurikirana ibyabanyapolitiki bavuga ko barwanya ubutegetsi buri i Kigali.

Nakurikiranye ikiganiro uwitwa Tharcisse Semana yagiranye ku ruhande rumwe na Bwana Jean Damascène Munyampeta uyobora ishyaka PDP Imanzi, ku rundi ruhande hamwe n’umunyamakuru ukorera mu Rwanda Madame Sayidati Mukakibibi. Abo bombi batanze ibitekerezo byabo kuri urwo rugendo rwa kabili rwa Padiri Nahimana rwagarukiye ku kibuga cy’indege cya Zaventem i Bruxelles.

Uwakurikiranye amateka n’imvugo ya Madame Mukakibibi Sayidati muri bya bihe by’imanza ze ubwo yari ahanganye n’ubutegetsi bwa FPR bwari bumuboheye muri 1930, akanumva icyo umubaza muri iki kiganiro cyabo yise “analyses za Mukakibibi”, arahita yumva ko, nk’uko we ubwe hari aho abyivugira muri icyo kiganiro kirekire yagiranye na Semana Tharcisse, “amazi atakiri ya yandi”, koko ! No kuri we ubwe amazi ntakiri ya yandi !

Uburyo nsanze iki kiganiro cyapanzwe, bingaragariye ko ukiyobora mu gice aganiramo na Mukakibibi Sayidati, atabaza ibibazo uwo yatumiye, ahubwo bimeze nkaho ari ugushaka kwiganirira na mugenzi we, bashishikajwe no guhitisha muri rubanda ubutumwa n’amarangamutima basangiye ku byerekeranye na Padiri Thomas Nahimana n’uwari wamuherekeje. Igihe hari abashima cyane ubutwari bwa Kasinge Nadine, Mukakibibi Sayidati we n’umubaza baramwandagaje, bagera naho binjira no mu buzima bwe bwite “vie privée”…  Biteye agahinda, bikwiriye kwibazwaho cyane. Ibyo aliko ntibikwiye kubaca intege, ahubwo bibahe imbaraga zo gufata izindi ngamba mu rugamba biyemeje, kuko muri politiki niko bigenda, uyikora wese aba yiteguye gutukwa, gusebywa ndetse no guhigwa bukware.

Aliko nanone nk’uko Umugani mu gifransa uvuga uti “A TOUTE CHOSE MALHEUR EST BON”, sinavuga ko iki kiganiro kimbereye impfabusa 100% ! Byibuze gitumye numva ko abifuza kuzajya gukorera politiki mu Rwanda, bagomba kubanza gusubiza ubwenge ku gihe, bakamenya ko abo bibwiraga ko basanze ku rugamba imbere mu gihugu nk’uyu Mukakibibi Sayidati wageze n’aho agomba kubifungirwa, kimwe n’abandi bibwiraga ko bazabakira, ahubwo barangije gukata ikoni kera cyane, dore ko buriya Madame Sayidati Mukakibibi nawe yari kuba yasesekaye ku kibuga cy’indege i Kanombe aje kwakira abo yandaritse muri iki kiganiro cye na Semana Tharcisse.

Haruwigeze kutubwira ati kwivana hariya hantu ntibyoroshye, kuko “1930” ari ya sabune umuntu yoga ikamunoza neza cyane imbere n’inyuma kuva ku mano kugeza mu mutwe.

Marie-Madeleine BICAMUMPAKA