Imvura nyinshi yaraye iguye kugeza ubu yishe abantu 65 mu Rwanda

Inzu yo mu murenge wa Gacaca mu karere ka Musanze yagwiriwe n'inkangu
Inzu yo mu murenge wa Gacaca mu karere ka Musanze yagwiriwe n’inkangu mu ijoro ryakeye

Imvura nyinshi yaraye iguye mu bice bitandukanye mu Rwanda yangije ibintu byinshi birimo ubuzima bw’abantu 65 bapfuye babaruwe kugeza ubu nk’uko abategetsi babitangaza.

Imibare y’abapfuye yakomeje kwiyongera nyuma y’iyo abayobora uturere babwiye BBC mu gitondo. Ku gicamunsi, ministeri ishinzwe ubutabazi yavuze ko hamaze gupfa abantu 55, none ubungubu bageze kuri 65.

Iyi minisiteriyatangaje ko inzu 91 zasenyutse n’ibiraro bitanu (5) byacitse n’imirima ihinze yatwawe n’imyuzure. 

Ivuga ko uturere twibasiwe cyaneni Nyabihu, Gakenke, Muhanga, Musanze, Ruhango, Rubavu.

Mu karere ka Musanze mu murenge wa Remera naho haravugwa umuryango w’abantu bapfuye bagwiriwe n’inkangu. Amakuru ataremezwa n’abategeka aka karere kugeza ubu.

Gakenke 

Deogratias Nzamwita uyobora Akarere ka Gakenke yabwiye BBC ko mu murenge wa Muzo bamaze kubarura abantu icyenda (9) bapfuye kubera iyi mvura.

Bwana Nzamwita avuga ko aba bishwe n’amazi menshi yamanuye inkangu ku misozi zikagwira inzu, ndetse n’umugezi wayobeye mu mudugudu w’abaturage.

Yavuze ko no mu mirenge ya Rusasa na Nemba bamenye ko hari inkangu zaguye ariko batarabona amakuru yose y’ibyangiritse.

Rusasa, Rumbi
Aha ni mu Murenge wa Rusasa mu kagari ka Rumbi aho abaturage babyutse bashakisha abagwiriwe n’inzu, bikekwa ko yari irimo abantu umunani

Nzamwita ati: “Abo inzu zasenyutse ubu hari abacumbika mu baturanyi, abadafite aho bacumbika turabashyira mu bigo by’amashuri, bashakirwe imfashanyo, ibiringiti, ibiribwa n’inzitiramibu”. 

Umuturage wo mu murenge wa Rusasa yabwiye BBC ko imvura yahereye saa tatu z’ijoro igwa ari nkeya ikagenda yiyongera, avuga ko ahagana saa cyenda z’ijoro yaguye ari nyinshi bidasanzwe.

Ati: “Mu kagari ka Rumbi hari aho inkangu yagwiriye inzu yari irimo abantu 8, kugeza ubu ntibarabasha kubakuramo. Kugeza no muri iki gitondo iyi mvura iracyagwa”. 

Amakuru ava muri uyu murenge aremeza ko hari abantu babiri babonetse bapfuye mu ngo eshatu zarimo abantu zagwiriwe n’inkangu, abandi bakaba bagishakishwa.

Abahatuye bavuga ko hari ingorane yo kugeza kwa muganga abo babonye bagihumeka kubera imihanda yangiritse.

Nyabihu bamaze kubara 10 bapfuye

Antoinette Mukandayisenga uyobora akarere ka Nyabihu yabwiye BBC ko imvura yaraye igwa ijoro ryose kugeza n’ubu “yangije ibintu byinshi; imirima, imihanda, inzu, haburiramo n’abantu”.

Mukungwa
Mu karere ka Nyabihu Umurenge wa Shyira, mu isoko rya Vunga, umugezi wa Mukungwa wuzuye ujya mu mirima y’abaturage unagera mu nzu z’abaturage

Ati: “Imihanda yangiritse hirya no hino mu karere kubera inkangu, muri rusange turacyakurikirana ntituramenya ibimaze kwangirika byose. 

“Ariko ubu twabonye abantu 10 bapfuye, batandatu(6) bo mu murenge wa Shyira n’abandi bane(4) bo mu murenge wa Rurembo”.

Imibare y’abapfuye mu karere ka Nyabihu yaje kuzamuka igera ku bantu 18 ahagana saa yine n’igice za mugitondo.

Madamu Mukandayisenga avuga ko abasenyewe inzu zabo bari kubashakira aho bacumbika.

Ati: “Ikindi navuga ntabwo basenyewe biturutse ko batuye habi, batuye ahantu mu kibaya, imisozi yagiye ituruka hejuru ikamanuka ari minini cyane ikaza igakubita, ibyo byabaye ari nijoro birabatungura, yenda iyo biba kumanywa bari guhunga“.

Ikiraro cyaridutse gitwara abari bakiriho