IMYAKA 24 ABANYARWANDA BABYINISHWA MUZUNGA: ESE KAGAME YABAYE ASHYIZE AKAVA KU IZIMA AKAGARURA IGIFARANSA?

Emmelyne MUNANAYIRE

Yanditswe na Emmelyne MUNANAYIRE

Mu iki gihe mu   biganiro byinshi bitangwa, dukunze kumvamo kunenga Leta y’u Rwanda guhuzagurika no kutagira igenamigambi rihamye. Mu nzego zinyuranye z’imiyoborere mu Rwanda harangwamo umuco utari mwiza wo gufata imyanzuro ihubukiwe iburamo ubushishozi no kugisha inama.

Mu nyandiko ya none ndagirango ngaruke ku gikorwa kimaze iminsi gishishikaje leta y’ urwanda kandi bigaragarako nta mpamvu yo kugirango gihagarike ubuzima bw’ abanyarwanda kariya kageni; icyo gikorwa ni icyo gutoresha madame Mushikiwabo Louise ku mwanya w’ ubunyamabanga mukuru w’ ibihugu bivuga igifaransa.

 Kubwiyo mpamvu ndagaruka ku bintu bibiri: uburyo igifaransa cyaciwe mu Rwanda n’amahindura yacyo. 

Ubusanzwe ururimi urwo arirwo rwose ni inzira yo kumenyekanisha umuco w’abarukoresha. Hashize igihe kinini abanyamahanga bakoresha ururimi rw’igifaransa baje mu Rwanda; bityo hari byinshi mu mitekerereze yabo n’ imico yabo byagiye byinjira mu mateka y’abanyarwanda.  Mutubabarire ntidushaka kugaruka ku gihe cy’ ubukoroni n’ ingaruka zabwo gusa tuzi ko kuva abo banyamahanga baza, abanyarawanda bose byabaye ngombwa ko bakira urwo rurimi rwabo rw’amahanga. Mbere yuko abanyarwanda bacikamo amacakubiri bose bari basanzwe basangiye umuco umwe wa Kinyarwanda, kandi bose bari barakiriye babishaka cyangwa batabishaka urwo rurimi rw’ igifaransa n’umuco warwo.

Urebye uburyo abanyarwanda basangiye umuco umwe kandi benshi bakaba bahuriye ku rurimi rw’ igifaransa, wibaza impamvu yatumye aho gushaka ubwiyunge bwabo batahereye ku muco ubahuza w’ izo ndimi ahubwo bagahitamo kwimika icyongereza. Iyo dusesenguye neza dusanga impamvu zabiteye zidafatika arizo: urwango, ubwibone, kubiba amacakubiri, gusibanganya amateka, ubushishozi buke. Ibyo byose byasubije abanyarwanda inyuma, haba mu burezi, mu muco, mu bukungu, n’ imibanire n’ amahanga yarasanzwe afitanye umubano mwiza n’u Rwanda.

FPR imaze gufata ubutegetsi mu Rwanda agatsiko k’abantu bake bashatse impamvu yo kwikubira ubutegetsi, bahanga ikinyoma kibumbiyemo imico mibi yose tumaze kuvuga bahigika abandi banyarwanda. 

Intwaro bakoresheje ni amacakubiri n’iterabwoba. Bahereye ku macakubiri mu rwego rw’ indimi, bahigika abavuga igifaransa, ndetse bakoresha itarabwoba igifaransa baragica, gisigara mu mpapuro gusa, tutirengagije ko basennye inzu ndangamuco y’ ubufaransa ngo bahebye burundu abakibonagamo bose.

 Hejuru yibyo, FPR ntiyatinye no gushinja abafaransa ko bagize uruhare rukomeye muri genoside yakorewe abatutsi. Gushinja abafaransa byari impamvu yo kubigizayo no gutuma abavuga igifaransa bumva ko birangiye bakunamira icyongereza cyari kinjiye, bityo bagakurikira buhumyi amabwiriza y’agatsiko. Nguko uko igifaransa cyaciwe mu Rwanda. Maze icyongererza kimikwa ku gahato ntazindi mpamvu n’ inyungu zikaba zitari zihambaye cyane (hano ntitwabura kwibutsa ko nubwo abanyarwanda bakoreshaga igifaransa ariko n’ icyongereza bari bakizi). 

Kubera ubukana bwakoreshejwe abanyarwanda bose bibwiyeko igifaransa kigiye nka nyomberi. Aho cyakoreshwaga mu mirimo ya leta cyakuwemo n’ abagikoreshaga benshi birukanwa mu mirimo yabo. Mu burezi, aho cyakoreshwaga naho hacitse igikuba bituma abanyeshuri batakaza umurego mu buryo bwo gukurikira ari nabyo byateye gutakaza ireme ry’ uburezi. Ariko abashishozi ntibahwemye kugira ikizere cyo gukomeza gutunga agatoki agatsiko, ko uwo mwanzuro utashobora gutanga umusaruro muzima. Burya koko ukuri guca mu ziko ntigushya.

Igitutu cyabo bashishozi n’ amaganya ya rubanda ntabwo byagombaga gusiga ubusa. Agatsiko karakomeje, kihagararaho, kica amatwi ariko uko ibihe bishira karashyize kabonyeko kibeshye. Ubukana kakoresheje gakuraho igifaransa ntaho bihuriye n’ umuvuduko n’ imbaraga bakoresheje mu kukigarura, gusa turibaza icyo bisobanura, ushobora gusanga agatsiko karashyizweho igitutu cyangwa ikinyoma kigeze aho gihirima.

Niba ari igitutu gitumye agatsiko kivuguruza bigeze hariya, igitugu cyako ku banyarwanda nacyo kiri mu marembera. Bikaba ari igihe cyiza ku banyarwanda bavuga igifaransa, ngo nabo basubirane uburenganzira bwabo. Ko muziko abenshi mubavuga igifaransa bazi n’ icyongerereza musanga ku isoko ry’ umurimo arinde uzaba akenewe kurusha uwundi, kuribo no kubavuga icyongereza gusa? Ese agatsiko kazemera kurekura imirimo kari karihaye kitwaje kuvuga icyongereza, maze kabashe guhangana n’ abavuga icyongereza n’ igifaransa.

Nonese niba ari ikinyoma kimaze guhirima, agatsiko kazongera kubeshya iki ko ariko kagiye imbere mu kugarura abafaransa?  Kazongera se kubwira abacitse ku icumu rya genocide yakorewe abatustsi ko abafaransa bagize uruhare muri genocide? Ko ariko kabigemuriye se ngo bafatanye kazongera kubeshya ko gafite ingufu ko n’ abanyamahanga bagatinya? 

Banyarwanda banyarwandakazi, amahindura y’ igifaransa atubere bimwe mu bimenyetso yuko agatsiko kari mu marembera. Aya mahindura acubije igitugu cy’ agatsiko, acogoje ikinyoma cyako. Ngaho natwe rero natubere ikizere cyo kongera kubana neza, nta vangura iryo ariryo ryose, nta kurondera ururimi cyangwa aho umuntu yaturutse.

2 COMMENTS

  1. Icyo wibagiwe ni ko kuzana icyongereza mu Rwanda yari agenda ya UK na USA. FPR icyo yakoze ni ugushyira mu bikorwa ibyifuzo bya ba mpatsibihugu bashaka no kucyijyana muri RDC. Ikindi wibuke ko Museveni afitanye ubucuti bukomeye na France, abasirikare be batozwa n’abafaransa kandi TOTAL niyo yegukanye isoko ruo gucukura peteroli muri Uganda.

  2. Impinduramatwara si amahamba koko nkuko Mukamana abivuga.

    Mu gihe abanyarwanda, hafi ya bose , tubona ko ubutegetsi buriho budukandamiza bikabije, ntabwo aho bigeze tugomba kujya mu mahamba(mu magambo) gusa ngo tubogoze. Tugomba, nkuko mpora mbivuga, gushyira hamwe tugafata intwaro kuko nta kindi kintu na kimwe kizashobora kugamburuza buriya butegetsi bubi. Niyo mpamvu mpora nsaba abanyarwanda twese gushyigikira bariya bose biyemeje gufata intwaro. Aha ndashaka kuvuga MRCD na FDLR. Buriya butegetsi bukomeye hejuru nk’amase y’inka. Intambara tuzabushozaho, nkuko FLN yabikoze, izashwanyuza ziriya ngabo zabwo mugihe kitarambiranye. Icyangombwa ni ukuyitangiza.

    Abagomba kuvuga imihogo ntisarare, ndizera ko babonye aho barajya bavugira cyane. Aha ndashaka kuvuga umuryango wa OIF uyoborwa n’umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo. Barajya bamubaza buri gihe uko U Rwanda rwubahiriza amahame ya OIF nka demokarasi n’uburenganzira bwa kiremwa muntu. Ndizera ko bazajya bamuha ingero nyinshi bigaragaza ko ayo mahame atubahirizwa mu Rwanda nubwo abizi.Icyi ngenzi ni uko ibyo bibazo bizajya bigera kuri buri gihugu kigize uwo muryango. Agomba rero ahubwo kubafasha guhindura ibintu mu rwego rwa politiki. Byamunanira kandi bakajya babaza abamutoye icyo bamutoreye. Muri icyo gihe, abamutoye nabo bazajya bakora amagenzura y’ibibera mu Rwanda.Ni muri icyo gihe amabi yose azabajya hanze. Byaba ngombwa na Mushikiwabo bikamuviramo ibibazo.

    Ikindi kandi mutayobewe ni uko bishoboka ko igifaransa cyasubizwa agaciro mu gihugu. Ntimuyobewe abantu bize ubu babaye abashomeri bagasigara bambaye za kamba mbili bitewe no Kubura akazi. Nibasubira mu kazi bishobora kubongerera ingufu bakaba banafasha abashaka impinduka mu gihugu cyangwa bagashobora gutemberera mu turere tunyuranye bakungurana ibitekerezo nkuko ba Kayibanda, Mbonyumutwa, Bicamumpaka n’abandi babikoraga kera kuko nibura baba bafite udufaranga dukeya tubibafashamo.

    Murakoze

    Mulind

Comments are closed.