IMYAKA 29 IRASHIZE FPR INKOTANYI ITEYE U RWANDA, ESE IBINTU ABANYARWANDA BARI BAYITEZEHO BYAGEZWEHO CYANGWA NTIBYAGEZWEHO?

Tariki ya 1/10/1990, nibwo igihugu cyagushije  ishyano, igice cy’abanyarwanda ariwo muryango witwa FPR Inkotanyi cyafataga icyemezo cyo gutera igihugu. Kugeza aho ibyari intambara  byajemo ubwicanyi  ndengakamere, butarabonerwa izina rihuriweho n’abanyarwanda bose kugeza  ubu.

Abateraga  ubwo bavugaga  ko bazanye  demokarasi, ko baje  guca akarengane ni guca ubuhunzi.Duhereye ku kibazo cy’impunzi, ntabwo FPR Inkotanyi yari ishishikajwe n’ikibazo cy’impunzi, kuko bigaragara ko abo yavuze ko  ije kurengera, ubu ngubu aribo bari kuyihunga ku bwinshi. Ikindi kigaragara kandi kibabaje, ni ukubona abantu mwabanye mu ishyamba, mugasangira, mukanyagirwana imvura, mukageza aho gufata umugambi umwe wo kuza kubohora igihugu, abenshi barahunze. Abatarahunze, Kagame yarabishe cyangwa bari kuborera muri za gereza. Nkabona ibyo bintu biteye isoni n’agahinda. Ikindi navuga ni ukwakira impunzi zivuye muri Libiya : ibi bintu mbibona nko kujijisha amahanga kugirango atamenya ibibera imbere mu gihugu. Ni gute wakwakira impunzi z’abanyamahanga, ufite miliyoni zisaga 2 z’abanyarwanda bari hanze y’igihugu kandi bashaka gutaha, ukabaheza hanze. Mbere yuko leta y’u Rwanda yita ku bibazo by’abandi, yagombye gukemura ibibazo by’abanyarwanda mbere. Gusa hari icyibyihishe inyuma kuko atari impuhwe.

Twakwibaza tuti : ese demokarasi yarabonetse mu Rwanda aho FPR Inkotanyi ifatiye  ubutegetsi ?

Ubundi demokarasi ni ubutegetsi bushyirwaho n’abaturage, bugakorera abaturage kandi bubereye abaturage. Mu Rwanda tuzi ukuntu amatora akorwa y’umukuru w’igihugu  akorwa, umuntu agatorwa  98 ku ijana. Nta matora  aziguye  aba  mu Rwanda. Ikindi twavuga, ubuyobozi bwagombye  gukorera abaturage, ariko mu Rwanda siko bimeze kuko ubuyobozi buriho bukorera agatsiko kamwe ariko FPR Inkotanyi. Ubwo se iyo ni iyo demokarasi Kagame yavuze ko azaniye abanyarwanda ? Abaturage birirwa  barenganywa buri  munsi, basoreshwa   imisoro myinshi. Kuri njye, igisubizo ni oya, nta demokarasi iba mu Rwanda, ntaniyigeze  ihaba.

Tugarutse  kuri  ino  tariki  ya 1/10/1990, ni umunsi  intwari  y’u Rwanda Fred Gisa  Rwigema  yapfiriyeho  ari ku rugamba  rwo  kubohora  igihugu. Mbere yibukwaga  ku itariki  ya 2/10 buri  mwaka, ariko leta iriho yabikuyeho. Twakwibaza tuti kubera  iki  yabikuyeho ? Ni ukugirango asibe  mu mateka Fred Gisa  Rwigema, maze yibagirane mu mateka  y’u Rwanda. Abari ku rugamba na we, batubwira  umugambi  mwiza  yari afite, wo  guhuza banyarwanda bose aho kubatandukanya nka FPR Inkotanyi ibyo  yakoze.Kagame ni indashima, arirengagiza. Ari umuntu muzima  yari kuba yarashimiye  uriya  mupfakazi wa  Rwigema ariwe Jeannette Rwigema, akaba  kuba byibura yagombye kuba afite  umwanya ukomeye  mu buyobozi bw’gihugu. Aho kumugira akato mu banyarwanda no kumucunaguza ahantu hose. 

Kuva muri 1990, ntabwo  intambara  FPR Inkotanyi yatangije yigeze irangira. Kuko intambara irangira iyo  umuntu yicaye agatekana, nta mutekano  abanyarwanda  bafite  ubu, uratambuka ugakandagira umusirikare  ufite imbunda. Uwo ni uwuhe mutekano ?

Burya  muri demokarasi, habaho ubwisanzure  mu gutanga  ibitekerezo N’itangazamakuru  ryigenga. Gusa mu Rwanda nta tangazamakuru ryigenga rihari, kuko ushatse  kwandika  cyangwa  agashaka  gusohora  inkuru  leta itabanje kubibona  cyangwa  kuyiha umugisha, aricwa cyangwa  agafungwa. Ababihakana babaza abanyamakuru b’Umuseso uko byabagendekeye.

Mu gihe FPR Inkotanyi ivuga ibyiza  yakoze iti : twubatse  amazu meza y’umutamenwa, twubatse imihanda  igezweho, ibibuga  bikomeye n’ibindi  byinshi  igenda ivuga ko yakoze, ijye ivuga n’ibibi  ikora  kuko nabyo ari  byinshi  cyane.

Murakoze.

Byanditswe  KAREKEZI GILLES

1 COMMENT

  1. Kuva FPR yafata kubutegetsi, hagaragara impinduka nyinshi cyane nziza kandi zigaragara:
    1. Imibereho y’abaturage: Haribipimo mpuzamahanga byerekana imibereho myiza, bukorwa nimiryango mpuzamahanga, byose bigaragaza ko hakozwe byinshi byagize impinduka, twavuga, Girinka, mituelle, uburezi kuribose, nibindi byinshi.
    2. Umutekano: Dushingihe kuri reports nyinshi zigaragaza ko u Rwanda ruri mubihugu bitekanye, abaturage bishyira bakizana, bityo bigakurura nabanyamahanga.
    3. Isura y’igihuga hanze: kugeze ubu iyo uvuze u Rwanda hanzeabenshi baruziho ubukungu bwihusa, isuku, umutekano,ubuyobozi bwiza, ariko cyera watinyaga no kuvuga ko uru mu Nyarwanda .
    4. Ububanyi na mahahanga: Ugereranije umubare waza amabasade urwanda rufite ubu nizo rwarirufite mbereya 1990, uhita ubona itandukaniro, ibibyose biterwa nikizere amahanga aba afitiye ubuyobozi bwigihugu.
    5. Iterambere ry’ubukungu: Hano imiryango mpuza mahanga niyo yabivuga , economic growth of double digit (12.6%) , nikintu kidasanzwe ibi bigaragaza imbaraga igihugu gishyira muguteza imbere ubukungu cyane cyane kwegereza abaturage service zimari , ahanavuga gahunda ya U-Sacco, ikorana buhanga, financial inclusion murwanda iri kukigero cya 89% Finscope 2016, ibibyose biha imbaraga abikorera gukora imishinga yiterambere.
    6. Iterambere ry’ibikorwa remezo: iyo uvuze urwanda uyumunsi hanze abenshi bumva Kigali convention center, Kigali Arena na Bugesera airport irimunzira, ibibyose ntibyariho mbere ya 1990, kandi bikozwe gusa mugihe kimyaka 25 aho ubuyobozi bwahereye kubusa, none tukaba tugereranywa nibihugu bitigeze bihura nakaga ka genocide ya korewe abatutsi muri 1994.
    7. Uburezi nubuvuzi kuri Bose,: Aha ibikorwa birivugira uhakana azajye mucyaro abaze ibyiza by a mituelle, ndetse nuburezi butavangura.

    Nsoza ndagirango numvikanishe ko ibyakozwe nyuma ya 1990, biruta kure cyane ibyaribyarakozwe mbere inshuro zitabarika, ibaze iyo FPR itajyaho, ubutwakabaye tumeze nkuko twahoze nubundi. Kuvuga rero ngo abafashe igihugu bagizwe impunzi, bishingiye kuri politique numirongo migari leta yihaye utabashije kujyananayo kubwi mpamvuze bwite cyane cyane zishingiye kinda nini, kwikubira, uwo arasigara abashoboye bagakomeza.

    NkabanNkabanyarwanda rero, turivuga gukomeza uyumurongo, witerambere, kandi tukamagana uwariwe wese wadukoma imbere nurugendo twihaye. Murakoze

Comments are closed.