Imyaka 57 irashize Abanyarwanda bihitiyemo Repubulika

Imyaka 57 irashize habaye itora ryiswe irya “Kamarampaka” ryemeje bidasubirwaho ko u Rwanda rwasezereye ingoma ya cyami rukiyemeza kuba Repubulika.

Tudasubiye cyane kubyabanjirije ayo matora, twakwibukiranya muri make ko yaje ari igisubizo cy’ibibazo rw’imiyoborere u Rwanda rw’icyo gihe rwarimo yakandamizaga rubanda rwa giseseka ari nabyo byaje kuba intandaro y’impinduramatwara yo muri 1959.

Mu ishyaka FDU-INKINGI twemera amahame y’iyo mpinduramatwara ndetse n’amatora yayikurikiye arimo n’irya Kamarampaka twibuka none. Umurage wa demokarasi twasigiwe n’ayo matora wagakwiye gukomeza kuturanga, tugafatanyiriza hamwe twese guharanira ko mugihugu cyacu hakwimakazwa ukwishyira ukizana kwa buri muntu.

Hari benshi bashaka kwirengagiza ayo matora, ariko wareba neza ugasanga bashimishijwe n’ibyiza yadusigiye, aha navuga nka Repubulika. Ntabwo ariko twakwirengagiza ko hari ibibazo by’imiyoborere bimwe na bimwe bitahise bibonerwa igisubizo, ndetse n’abantu bamwe na bamwe, ku giti cyabo cyangwa se bibumbiye hamwe, batafatanyirije hamwe ngo tubumbatire kandi twubake igihugu kinogeye buri wese, ari nabyo byaturoshye mu icuraburindi tukirwana no gusohokamo uyu munsi.

Turashishikariza abanyarwanda bose muri rusange, abarwanashyaka b’ishyaka FDU- INKINGI by’umwihariko ndetse n’abakunzi baryo n’ab’umuyobozi waryo Madame Victoire Ingabire Umuhoza, kugira ubutwari bwo guharanira ko u Rwanda rwagira imiyoborere inogeye bose mu nzego zose z’ubuzima bwa buri munsi bw’igihugu n’abacyo, rukanagira isura nziza mu ruhando rw’amahanga.

Nubwo ariko ubuyobozi bwa FPR-Inkotanyi bwagumishijeho izina rya Repubulika, mu miyoborere yabwo bwagaruye imyitwarire nk’iyarangaga Ingoma ya cyami, aho ibintu byose byari iby’umwami ugabira uwo ashatse, akanyaga uwo ashaka, akica, agakiza, akigwizaho umutungo wose w’igihugu, akawusesaguza uko ashaka mu gihe rubanda rwa giseseka rwicira isazi ku ryinyo. Akarengane katumye rubanda ihaguruka ngo isabe ko ubutegetsi bushingiye kuri Repubulika busimbura ubwa cyami, ni nako ubu kagomba gutuma twese nk’abitsamuriye rimwe duhaguruka tugasaba ubutegetsi kwemera impaka za politiki zishingiye ku bitekerezo, kugirango habeho gukosora amakosa, guha ijambo buri munyarwanda, no gutuma abayobozi bahora bashishikajwe n’inyungu za rubanda.

Harakabaho Repubulika, harakabaho abanyarwanda bashishikajwe no kwimika amahame ya Repubulika ishingiye ku kwishyira ukizana kwa buri munyarwanda.

Bikorewe i Buruseli mu Bubiligi
Ku itariki ya 25 Nzeri, 2018
Fidèle Kabera,
Umunyamabanga Mukuru wa Kabiri