Imyaka 90 irashize Dogiteri Sindikubwabo Tewodori avutse.

 Muri uyu mwaka, Sindikubwabo Tewodori yari kuba yujuje imyaka 90 y’amavuko.  Uyu mugabo wahitanywe n’intambara FPR¹Inkotanyi yashoje  ku Rwanda kugira ngo ifate ubutegetsi ku ngufu, yayoboye u Rwanda igihe rwari ruri mu makuba. Ku baba batabizi cyangwa bakaba bashaka kubyiyibagiza nkana, Sindikubwabo Tewodori yabaye perezida w’u Rwanda kuya 9 Mata 1994. Hari hashize iminsi itatu inkotanyi zishe uwari umukuru w’igihugu Habyarimana Yuvenari hamwe na mugenzi we Ntaryamira Sipiriyani wayoboraga u Burundi. Mu banyacyubahiro batandukanye biciwe hamwe n’aba baperezida mu ndege, hari na Jenerali Nsabimana Dewogaratiyasi wari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda.

Mu kugerageza kugoboka igihugu uko inshingano zabo zibibategeka, abakuru b’ingabo z’u Rwanda bashinze Jenerali Gatsinzi Mariseli kuba umugaba mukuru w’ingabo, bamuha inshingano zo kureba uburyo bwo kumvikana na FPR yari yahise yubura imirwano. Hari hagamijwe  kumvikana ukuntu iyo mirwano yahagarara hagashyirwaho inzego z’inzibacyuho uko amasezerano ya Arusha yari yarabiteganije.  Gatsinzi Mariseli uwo ntibyamushobokeye, cyane ko Inkotanyi zifuzaga ubutegetsi bwose, kandi zikaba zari zizeye ubufasha bukomeye bw’ibihugu byifuzaga ko u Rwanda rwayoborwa uko bibishaka , rukayoborwa n’abo ibyo bihugu bishaka  hatitawe na mba ku gushaka kw’abanyarwanda. 

Hagati aho, uwari Minisitiri w’intebe Uwiringiyimana Agata, n’uwari umukuru w’urukiko rushinzwe kurengera itegekonshinga Kavaruganda Yozefu barishwe hamwe n’abandi banyapolitiki batandukanye. Ibi byabaye ku taliki ya 7 mata 1994 no mu minsi yakurikiyeho. Ubwo kandi ingabo za Loni zari zitwa ko zaje gufasha abanyarwanda gushyira mu bikorwa amasezerano ya Arusha, zikaba ndetse no mu nshingano zazo zari zifitemo gucunga umutekano mu murwa mukuru w’u Rwanda Kigali, niko zafashije bamwe zibahisha ariko ku mpamvu zidasobanutse aba bayobozi bombi ntizabahaye ubwo bufasha ku buryo butaziguye.

Nyuma rero y’iminsi itatu bariya ba perezida bombi hamwe n’abo bari kumwe mu ndege bishwe, ku ya 9 Mata, hagiyeho guverinoma y’abatabazi. Sindikubwabo wari perezida w’Inama y’Igihugu iharanira  amajyambere aba Perezida wa kane wa Repubulika y’u Rwanda. Kambanda Yohani aba Minisitiri w’intebe. Aba bagabo bombi bakomokaga i Butare. Sindikubwabo Tewodori yari yarabaye umukuru w’Inama y’Igihugu iharanira amajyabere asimbuye Ntahobari Maurice wayiyoboye manda ebyiri. 

Dr Théodore Sindikubwabo mu myaka ya 1960

Sindikubwabo Tewodori yari inararibonye muri politiki y’u Rwanda. Ari mu bashinze APROSOMA hamwe na Gitera Yozefu Habyarimana. Yahagarariye iyi APROSOMA mu nama nkuru y’igihugu idasanzwe yagiyeho nyuma ya 1959. Yabaye kandi Minisitiri w’ubuzima muri guverinoma ya mbere ya perezida Kayibanda. Nyuma Kaminuza y’u Rwanda ifunguye, yayizemo ubuganga  ayirangiza muri 1968.  Kuva uwo mwaka  Sindikubwabo yakoze igihe kirekire nka muganga w’abana. 

Kuba Sindikubwabo yaremeye kujya ku isonga igihe igihugu cyari kiri mu mahina ni ikimenyetso cy’ubutwari. Icyo gihe benshi bashakishaga uko bajya mu myobo nk’amafuku cyangwa za mbeba bavuga ko zihunga ubwato  ngo zitinya kurohama. Hari benshi ubu bashimishwa no kwambika Sindikubwabo ikanzu y’abagome, ngo kubera ibyo yavuze n’uburyo yayoboye leta y’abatabazi. Abo ni nabo babyina bemeza ko inzirakarengane nyinshi (Ngirumpatse Matayo, Karemera Eduwaridi, Bizimungu Kazimiri, Ntagerura Andereya, Jenerali Kabiligi Garasiyani, Kapiteni Sagahutu, urutonde ni rurerure ….) zikomeje kujujubwa n’icyo bita “Ubutabera mpuzamahanga” zamburwa uburenganzira bwazo. 

Muri iki gihe tuzirikana by’umwihariko inzirakarengane zaguye i Gakurazo kuya 5 Kamena 1994, ndumva bikwiye no gutekereza kuri benshi bakomeje kuzira uburyo bugayitse bwo gusoma amateka y’igihugu cyacu, aya kera n’aya vuba aha. Ndemeza ko ari byo bizadufasha kurangiza vuba intambara igihugu cyacu kirimo kuva kuya 1 Ukwakira 1990.

Valensi Maniragena

_______________________________________________________

¹ Mu by’ukuri iyi ntambara yatangiye kuya 1 Ukwakira 1990 iracyakomeza.  Intambara yose irangira uruhande rumwe rwemeye ko rutsinzwe cyangwa se hagasinywa amasezerano hagati y’abarwana agena uburyo iyo ntambara irangira.