Imyaka ibaye 29 FPR-Inkotanyi ishoje intambara simusiga ku gihugu cyacu.

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N°2019/10/01

Kuri uyu munsi, tariki ya 1 Ukwakira 2019, Umuryango Nyarwanda ufite isabukuru y’akababaro: imyaka ibaye 29 FPR-Inkotanyi ishoje intambara simusiga ku gihugu cyacu. Abari bakuru mu Banyarwanda muribuka ko kuri iyo tariki bamwe mu mpunzi z’abanyarwanda mu gihugu cya Uganda beguye intwaro bagaba igitero ku Rwanda barangajwe imbere na Jenerali Fred Rwigema. Iby’icyo gitero, n’intambara yagikurikiye, byaje kuba bibi cyane tariki ya 06 Mata 1994 ubwo umugaba mukuru wa FPR-Inkotanyi, ari we waje gufata ubutegetsi budasangiwe maginga aya akaba amaze kwigira umwami-ntayegayezwa, Jenerali Pahulo Kagame, yahanuye indege yari itwaye Perezida HABYARIMANA na Perezida NTARYAMIRA w’u Burundi, igikorwa cyabimburiye ubwicanyi butagereranywa bwaje kwitwa jenoside. Abanyarwanda batagira ingano bahitanywe n’iyo ntambara-kirimbuzi, abenshi nabo basigarana ibikomere bidasibangana ku mubiri no mu mutwe.

Banyarwandakazi, Banyarwanda, kuri uyu munsi w’isabukuru y’agahinda, MRCD-UBUMWE nk’umuryango mugari wafashe iya mbere mu rugamba rwo kubohoza no kwunga abanyarwanda, irabasaba kudahera ku matage igitero cy’uwa mbere Ukwakira 1990 cyabazaniye n’imiryango yanyu. Birakwiye kwiyumvisha ko ibyago byacu nk’abanyarwanda atari umuvumo twavumwe n’Imana ngo bibe ari akarande. Ibibazo byacu bifite ibisubizo, ibyago byacu umuti, kandi ibyo bisubizo n’uwo muti uhamye nibyo byahagurukije abagore n’abagabo bibumbiye muli MRCD-UBUMWE. Uru rugamba ariiko ntabwo ari urwa MRCD-UBUMWE gusa, ni urw’Abanyarwanda bose, abato n’abakuru. Niduhagurukira rimwe tugahangana n’ikibi cyagwiriye u Rwanda rwacu, tukima amatwi n’amaboko abagaragu ba Sekibi bifuza kuduheza muri uyu mubande w’amarira n’amaganya, nta shiti intsinzi izataha mu muryango mugari w’Abanyarwanda. Nimucyo ducyere urwo rugamba ruhebuje, twisubize icyubahiro twahawe n’Iyaturemye kandi twunamure igihugu cyacu, u Rwanda twarazwe n’Abakurambere tukaba natwe tugomba kukiraga abo duhetse nk’igihugu kibabereye koko.

Harakabaho amahoro, itunga n’itunganirwa mu Banyarwanda!

Faustin Twagiramungu
Vice-Président et Porte-parole du MRCD

http://www.mrcd-ubumwe.org
Twitter: @MUbumwe
Email: [email protected]