IMYAKA IBAYE 30 FPR IKORA GENOCIDE HUTU KU MUGARARAGARO NA BUCECE MU RWANDA.

Ambasaderi Dr Anastase Gasana

Italiki ya 01/10 ni imwe mu mataliki y’umuvumo mu Rwanda ubwo RUPFUYEFU yazanye urupfu rwa buri munsi mu Rwanda igihugu cyose ikaba yaragihinduye irimbi.Nkuko General Kabarebe wa RPF ubwe yigeze kubivuga abyigamba, abasilikari ba FAR batageraga no kw’icumi(10) inkotanyi zasanze i Kagitumba zarabishe bose kandi batarazirwanyije ahubwo umusous-officier, Adjudant Gasore, wari ubayoboye yaragiye agana inkotanyi kuzakira ku Kiraro cya Kagitumba no kuzibaza ” ni iki kibaye; bigenze bite!”.

Inkotanyi zamwiciye iki we na bagenzi be, ko batazirasheho, kuki zitabagize imfungwa? Impamvu ni uko icyo inkotanyi zari zigamije na n’ubu zikigamije ari ukwica abahutu ku bwinshi, kwica umuhutu wese yaba umusilikari ufite intwaro utanayikoresheje ngo azirwanye cyangwa umusilikari udafite intwaro, yaba umusivili: umugabo cg mugore, umusaza cg umukecuru cg umwana.

Na FPR ubwayo irabizi ko iya 01/10 ari umunsi w’umuvumo ku banyarwnda bose babaga mu Rwanda mbere ya 1994 ari nayo mpamvu yabanje gutegeka abanyarwnda bose batawiyumvamo na busa kuwizihiza ku ngufu nk’umunsi w’intwari bikanga, nyuma igakora amayeli n’ubuhendanyi bwo kuwimurira taliki ya 01/02 ya buri mwaka.

Nyuma y’imyaka 30 FPR yica abantu mu Rwanda by’umwihariko abahutu, na nubu gahunda yayo yitwa PUNGUZA, RPF TEASPOON STRATEGY/kubadahisha akayiko, iracyakomeje bucece. Ni yo mu 2014 umushakashatsi w’umunyamerika Ann Garrison yise “Slow, Silent, and Systematic Hutu Genocide in Rwanda”.

Iyi hutu genocide, yaba iyo ku mugaragaro mu Rwanda no muri Zaire-Congo DRC, yaba iya bucece, igomba kugira abayihagarika, igomba guhagarara, kandi nta bandi bazayihagarika uretse abavictims bayo.

Ishyaka Democratic Rwanda Party, DRP-ABASANGIZI;

Anastase Gasana

Chairman.