IMYANZURO Y’INTEKO NGISHWANAMA Y’ISHYAKA FPP-URUKATSA

Inteko ngishwanama (Conseil Consultatif) y’ishyaka FPP-URUKATSA yateraniye mu Ndorwa kuri iki cyumweru tariki ya 22 ukuboza umwaka w’ 2013

Nyuma yogusuzuma ibimaze kugerwaho n’ishyaka FPP-URUKATSA inteko yishimiye intambwe yatewe igaragarira muri raporo yamurikiwe abari bitabiriye iyo nama bose cyane cyane ikubiye mu ngingo zikurikira :

  1. Iyamamaza matwara rikomeje kugenda neza hakurikijwe uko umubare w’abanyamuryango ugenda wiyongera. Abanyamuryango bakomeje kwitabira ishyaka FPP-Urukatsa bakaba baturuka mu Rwanda, muri Afrika n’ahandi mu yindi migabane y’isi.
  2. Urubyiruko rw’Amacumu acanye rukomeje kwitabira umuhamagaro w’ibikorwa by’ubutwari rutaretse no kugaragaza ubushake bwo gutabara igihugu cyacu.
  3. Ibiganiro bitegura imikoranire cyangwa ubufatanye n’indi mitwe ya Politiki biragenda bigera ku ntambwe ishimishije.

Inteko ngishwanama nama imaze kwishimira ibyagezweho yemeje imyanzuro ikubiye mu ngingo zikurukira :

Ingingo ya mbere : Icyicaro gikuru cy’ishyaka

Inteko ngishwanama nama y’ishyaka FPP-URUKATSA yemeje ko ikicaro gikuru cy’ishyaka gishyirwa mu Ndorwa mu ntara y’amajyaruguru mu gihugu cy’u Rwanda       kandi inyandiko n’amatangazo by’ishyaka bikazajya biba ariho bishyirirwaho umukono.

Ingingo ya kabiri : Ubuyobozi bw’agateganyo bw’ishyaka

Inteko ngishwanama yashyizeho ubuyobozi bw’agateganyo bugizwe n’abayobozi bazahagararira ishyaka kugeza ku nteko rusange isanzwe aribo :

  1. Amacumu acanye Akishuli Abdallah yashinzwe guhagararira ishyaka ku mwanya wa  Président,
  2. Amacumu acanye Turatsinze Michel yashinzwe guhagararira ishyaka ku mwanya wa  visi president wa ambere
  3. Amacumu acanye Sibomana Joseph yashinzwe guhagararira ishyaka ku mwanya w’ Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ishyaka.
  4. Amacumu acanye Byiringiro Gisiga yashinzwe guhagararira ishyaka ku mwanya w’Umuhuzabikorwa ushinzwe ubutabera n’iyubahiriza ry’uburenganzira bw’ikiremwa muntu.

Ingingo ya gatatu : Umutwe w’ingabo

Inteko ngishwanama yasuzumye ibirebana n’ishami ry’ingabo z’Urukatsa isanga igihe kigeze cyo gutangira gushyira mu buryo ibijyanye n’iryo shami niko gufata ibyemezo bikurikira:

Bamwe mu basirikari bakuru bahawe inshingano zijyanye n’imirimo ya buri munsi y’iryo shami kandi bazamurwa mu ntera kuburyo bukurikira:

  1. Amacumu acanye ufite matricule N° UR0806013/03001/0613700525FPPyahawe ipeti rya Géneral Major ashingwa kuba umugaba mu kuru wa etat majoro mpuzabikorwa.
  2. Amacumu acanye ufite matricule  N° UR0806013/03002/0613680515FPPyahawe ipeti rya Général de Brigade ashingwa kuba umugaba w’ingabo za Force Mobile
  3. Amacumu acanye ufite matricule  N° UR0806013/03003/1213760101FPP yahawe ipeti rya Général de Brigade ashingwa kuba umugaba w’ingabo wa forces spécial
  4. Amacumu ufite matricule N° UR0806013/03004/1213820513FPP yahawe ipeti rya Colonel ashingwa kuba  umugaba w’ingabo ushinzwe iperereza Rusange.

 

Bikorewe mu Ndorwa kuwa 22 ukuboza 2013

akishuli

Abdallah Akishuli

Perezida w’Ishyaka FPP-URUKATSA

http://urukatsa.123website.be/313810007

FPP-URUKATSA [email protected]  Tel:00262639030023 Skype: Abdallah.akishuli