imyigaragambyo igamije kwamagana itotezwa ry’impunzi z’abanyarwanda zituye mu gihugu cy’Ubuholandi

Munyarwanda, Nshuti y’u Rwanda,

Urarikiwe kwitabira imyigaragambyo igamije kwamagana itotezwa ry’impunzi z’abanyarwanda zituye mu gihugu cy’Ubuholandi zikomeje kuvutswa uburenganzira  bwa muntu kubera ibinyoma bya Leta ya Kigali itifuriza buriwese utavuga rumwe nayo. Iyo myigaragambyo igamije kandi kwerekana akababaro impunzi z’abanyarwanda ziterwa n’inkunga igihugu cy’Ubuholanndi cyigenera u Rwanda mu rwego rw’ubutabera cyane cyane mu kubaka amagereza mu gihe abana n’abategarugori bakomeje kuzahazwa no kwicwa rubozo n ’indwara ya bwaki kubera kubura ifunguro.

Itariki : ni kuwa kane taliki ya 27 Ugushyingo 2014 guhera sa tanu kugeza sa cyenda

Aho izabera : iyo myigaragambyo izabera mu mujyi w’Ubuholandi witwa Den Haag kuri aderesi ikurikira: Bezuidenhoutseweg 67, 2594 AC Den Haag

Abazayitabira tuzahulira twese imbere ya Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’igihugu cy’Ubuholandi

Kuhagera : uturutse kuri gare centrale ya Den Haag (Den Haag Centraal) ukoresha iminota 5 gusa ugenda n’amaguru. Kuri gare hazaba hari umuntu wo kuyobora abazaza muri za trains nundi wese uzaba yayobye..

Abateguye imyigaragambyo : iyo myigaragambyo yateguwe n’amashyirahamwe akurikira :

FDU-INKINGI Hollande (Force Démocratiques Unifiées – INKINGI)
FEDERMO (Fédération des Organisations  Rwandaises aux pays Bas)
CARP (Collectif des Associations Rwandaises aux Pays-Bas)
RIFDP (Réseau International des Femmes pour la Démocratie et la Paix)

Den Haag, 06/11/2014

Victor Kwihangana
Commissaire-adjoint (Bien-être des Réfugiés)
des FDU-INKINGI (Force Démocratiques Unifiées – INKINGI)