Imyigaragambyo kw’isi hose yo Kwanga ko Isiraheli Yohereza Impunzi mu Rwanda

Abimukira amagana bakoze imyigaragambyo kur’uyu wa gatatu imbere y’ambasade y’u Rwanda mu gihugu cya Isiraheli yo kwamagana icyemezo cyayo cyo kwirukana impunzi z’Abanyafurika.

Amakuru dukesha ibinyamakuru bitandukanye byandikirwa muri Isiraheli avuga ko bamwe mu bimukira bari bitwaje ibyapa byanditseho amagambo ashyira mu majwi u Rwanda no kurusaba kutemera kwakira abimukira. Amwe muri ayo magambo aragira, ati: “Kagame, ntabwo turi ibigurishwa.”

Umunya-Eritrea Thomas w’imyaka 29 umaze igihe cy’amezi 11 afungiye ahitwa Holot yasabye leta y’u Rwanda kudashyira umukono ku masezerano na guverinema ya Israheli yo kwakira izo mpunzi. Yagize, ati: “Aho koherezwa mu Rwanda nzemera gufungwa.”

​Ku cyumweru, ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka bya Israheli byatangiye guha impapuro z’integuza impunzi zigizwe n’Abanya-Eritrea n’Abanyasudani.

Ku rubuga rwa Twitter kuri uyu wa gatatu, ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu wa Isiraheli, Arye Dery, yamaganye amakuru avuga ko izo mpunzi zizahura n’ibibazo ubwo zizaba zoherejwe mu kindi gihugu kitari icyo zikomokamo.

U Rwanda rukomeje guhakana ko rwasinyanye amasezerano y’ibanga na Israheli yo kwakira abimukira b’Abanyafurika.

Indi myigaragambyo kuri za ambasade z’u Rwanda yo gusaba ko icyo gihugu kitokwakira abimukira yari iteganyijwe mu yindi mijyi irenga 15 ku migabane y’Ubulayi, Aziya n’Amerika ya ruguru.