Imyigaragambyo y’abagororwa muri Gereza ya Mageragere.

Urusaku rw’amasasu rwumvikanye kuri gereza ya Mageragere muri uyu mugoroba wo kuwa mbere tariki ya 08 Nyakanga 2019  nyuma y’aho intureka zari zahereye mu gitondo zitewe na CSP Kayumba uyobora gereza ya Mageragere nyuma y’imirwano yahuje abacungagereza n’abafungwa, igakomerekeramo abatari bacye ku mpande zombi! Mu masaha ya mbere ya saa sita CSP Kayumba  yagerageje kubakangisha Karacinikov, bati: “ibeshye tukwereke ! Mageragere si Rubavu….” None kuri uyu mugoroba ibintu bihinduye isura.

Ijisho ry’Abaryankuna dukesha iyi nkuru riri gukurikiranira ibiri kubera muri gereza ya Mageragere ryabashije kubona abacungagereza barasa hejuru bahagaze mu tuzu twabo bacungiramo umutekano bita “miradors” twubatse hejuru y’igipangu cy’iyo gereza. Ibi bije nyuma y’aho baje gusohora umuyobozi w’abafungwa n’uwa croix rouge y’abafungwa bagakubitwa bakagirwa intere bihimura ku mirwano yabaye muri ico gitondo cyo ku wa mbere.

CSP Innocent Kayumba uri ku mwanya wa mbere mu bayobozi b’amagereza bo mu Rwanda ukorera abafungwa iyicarubozo kurusha abandi, aherutse kwimurirwa kuri Gereza ya Mageragere avanywe mu ya Rubavu aho yari amaze kwamamara kubera gukora iyicarubozo muri iyo gereza! Amakuru aturuka kuri iyo gereza aravuga ko akihagera yahagaritse ikitwa ikiribwa cyose kinjiraga muri gereza giturutse hanze agamije kwicisha abahafungiye inzara!

Muri gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 08 Nyakanga 2019 yashumurije abafungwa abacungagereza babahukamo n’amaferabeto n’imigozi y’amashanyarazi barakubita ntiwarora. Abanyururu babonye bikomeye bihagazeho maze bunga urunani barwana n’abacungagereza bari binjiye muri gereza, babonye bikomeye bakizwa n’amaguru bakubitaho icyugi.

Iyo mirwano itamaze igihe kirekire ntiyari yoroshye kuko yakomerekeyemo abafungwa benshi n’abacungagereza basaga icumi (10)!

CSP Kayumba yabonye ingabo ze zineshejwe yeguye imbunda ahagarara mu marembo ya gereza ayitunga mu bafungwa nabo bamuha induru bamubwira amagambo anyuranye bamwe bagira bati: “ibeshye duhite tuguhanagura nonaha...”; “Mageragere si Rubavu twe tuzakwemeza”; ” Iyo mbunda udukangisha ntiwaturushije kuyifata, warasa bangahe ariko nawe ntiwasigara…”

CSP Innocent Kayumba

Intandaro y’iyi mirwano yavuye ku ishavu abafungwa bagize ubwo uwo diregiteri yatumaga abacunga umutekano imbere muri iyo gereza kumuzanira umusore wari ukirutse ibikomere yatewe n’inkoni yakubiswe ku mabwiriza y’uyu mugabo none akaba yashakaga kumusubira!

Abafungwa bahise bahagurukira rimwe bamagana ubwo bugizi bwa nabi, bikubitiye kukuba uyu mugabo yarafashe icyemezo cyo kubicisha inzara biba bihumiye ku mirari! 

Umucungagereza umaze igihe akorera kuri iyi gereza yatubwiye ko uyu
mu diregiteri ari kwitiranya gereza ya Nyakiriba na gereza ya Mageragere. Yatubwiye ko uyu mudiregiteri yabujije kwinjira n’ibyo abafungwa bari biguriye bikaba bishobora guteza umwuka mubi kurushaho kuko byaguzwe ahemewe na gereza! Yakomeje avuga ko yoshya abacungagereza kujya kuvana ibitemewe muri gereza ariko bakanasohora n’ibiba byinjiyemo babiherewe uburenganzira. Yagize ati: “Dore nk’ubu icyateye imirwano ni agahinda k’ibintu by’abafungwa byasohowe byapakiwe
pick up 2…bikomeje gutya abantu bakwicana!”

Hashize igihe mu magereza hatangiye uburyo bwo guhima abanyururu ku buryo bweruye! Iziri ku isonga akaba ari gereza ya Rubavu, iya Nyanza, iya Huye n’iya Mageragere!

Hano hasi mwakumva ikiganiro kigufi umwe mu bagororwa bafungiye muri Gereza ya Mageragere yagiranye na Radio Ijwi ry’Amerika kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Nyakanga 2019 asobanura uko imyigaragambyo imeze:

Ku ruhande rw’urwego rw’igihugu rushinzwe abagororwa bo basubije bakoresheje urubuga rwa twitter bavuga ko nta myigaragambyo iri muri Gereza ya Mageragere: