IMYIGARAGAMBYO Y’ISHYAKA ISHEMA IMBERE Y’AMBASADE Y’U RWANDA I BURUSELI

ITANGAZO: RENDEZ-VOUS i Buruseli, taliki ya 29/11/2016

Banyarwandakazi,
Banyarwanda,
Nshuti z’u Rwanda,

Mu gihe hagitegurwa ITANGAZO nyamukuru risobanura INGAMBA NSHYA zizadufasha gusohoza intego Ishyaka ISHEMA ry’u RWANDA ryihaye yo kujya gukorera politiki mu Rwanda hagamijwe kugeza abenegihugu ku mpinduka zikomeye kandi nziza,

Nyuma y’ubugwari bukabije ubutegetsi bwa FPF Inkotanyi bwagaragaje mu kutubuza kwinjira mu gihugu cyacu tariki ya 23/11/2016, Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda rifatanyije n’itsinda risanzwe ritegura Sit-In rirashishikariza Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ko kuza mu myigagarambyo izatangirira ahasanzwe habera sit-in imbere y’Ambassade y’u Rwanda kuri uyu wa kabiri tariki ya 29/11/2016 guhera saa saba (13h) kugeza saa cyenda (15h).

Nyuma y’iyo myigarambyo, ku mugoroba guhera saa kumi n’ebyiri n’igice (18h30), tuzahurira ahitwa mu Gisaza, ( 25, rue Marcq, 1000 Bruxelles) kugira ngo twungurane ibitekerezo ku nzira zikwiye zo guharanira uburenganzira bwacu bwo gutaha mu Urwatubyaye BIDATINZE. By’umwihariko hatumiwe abayobozi bose b’amashyaka ya politiki hamwe n’abayobozi b’amashyirahamwe ya sosiyete sivile babyifuza.

Iyo nama izaba kandi umwanya wo kubagezaho amakuru yose ku rugendo rwa Padiri Thomas NAHIMANA n’Abataripfana bagenzi be kandi tubijeje ko Padiri ubwe azaba ahari kugira ngo atange amakuru y’imvaho.

Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda rikomeje gushimira byimazeyo urukundo n’ubufasha Abanyarwanda benshi bakomeje kutugaragariza.

Nta wundi ubitubereyemo,
Twese hamwe tuzatsinda.

Bikorewe i Paris, taliki ya 27/11/2016

Chaste Gahunde,
Umunyamabanga mukuru wungirije ushinzwe itangazamakuru
Ishema ry’u Rwanda.

Email:chaste.gahunde@gmail.com