Imyigaragambyo yo ku ya 7 na 10/6/2017 mu Bubiligi isigiye abanyarwanda ayahe masomo?

Hari nibura ibintu bitatu umuntu yayibukiraho:

1.Abanyarwanda b’ingeri zose, cyane cyane urubyiruko, hakubiyemo n’abayobotse amashyaka afite imirongo ya politiki ihabanye, biyemeje gukorera hamwe mu gutegura imyigaragambyo y’i Bruxelles n’i Gand kandi babigezeho mu bwuzuzanye. Ni isomo rikomeye ku munyagitugu Paul Kagame ry’uko abanyarwanda biteguye kurenga ibibatanya bakamwamaganira icyarimwe kubera ko iyo abagirira nabi cyangwa abononera abikora atitaye ku miryango cyangwa amashyaka babereye abayoboke.

2.Haba i Bruxelles haba i Gand intore nkuru yatinye guca mu irembo ryagenewe abanyacyubahiro mu gihe yinjiraga ahaberaga gahunda yari yatumiwemo ndetse hari n’aho itigeze ikandagiza ikirenge kandi byari biteganyijwe; uko gusubika gahunda ikitaraganya no gucishwa mu cyanzu byongeye kugaragariza bose ko irembo ari irya rubanda kandi rinyurwamo n’uwo rubanda ibyemereye; tekereza ku kuntu intore zizahinda umushyitsi igihe abigaragambya bazaba bikubye inshuro 10, 50 cyangwa 100!

3.Hari propaganda yari yarakwirakwijwe n’ishyaka rya FPR n’amashumi yaryo ko intore ari abashoborabyose. Imyigaragambyo y’i Bruxelles n’iya Gand idusigiye isomo rikomeye ko atari ko biri; nk’uko zari zabikoze i Bruxelles, intore zongeye gutega igico Umukuru wa Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro n’abayobozi bandi bari kumwe na we barimo ba Minisitiri batatu bari bitabiriye imyigaragambyo y’i Gand. Aba banyacyubahiro basanze imodoka yabo igoswe n’imodoka enye zuzuye intore; ebyiri ibumoso, izindi ebyiri iburyo. Intore zigikubita amaso uburyo abo banyakubahwa bari barindiwe umutekano n’abapolisi bari bemeye kubaherekeza kugeza binjije imodoka yabo muri cortège y’andi mamodoka yari atwaye abitabiriye imyigaragambyo, zaramanjiriwe zikanja amanwa maze zihunga zibebera atari uko zibikunze. Ni koko, abanyarwanda bari ku mugabane w’uburayi no mu bindi bihugu byateye imbere muri demokarasi n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa kiremwa muntu bafite igikundiro cyo kuba ababishatse bakwamagana umunyagitugu Paul Kagame n’intore ze mu mutekano. Kudakoresha ubwo burenganzira ni ugupfusha ubusa iyo mpano y’agaciro utabona icyo uyishyura iramutse igurwa, ni ugutenguha imbaga y’abanyarwanda badafite ubwinyagamburiro, ni no guha umunyagitugu Paul Kagame agahenge n’umwanya wo gukomeza gutunda intore agamije kuzuzuza mu bihugu dutuyemo ngo amaherezo zizatuvutse uwo mudendezo.

Jean Leonard Seburanga

1 COMMENT

  1. Njywe mbona harimo aamsomo 2 gusa:

    1. Intore ibarusha intambwe yahacanye umucyo, tyakirwa neza nabantu bavuye imihanda yose bacyeye ku maso, yakirwa n’Itetero abaa bato bagaragaza u Rwanda rw’ejo rusobanukiwe n’amateka,aririmbirwa Indirimbo yubahiriza Igihugu cyacyu atanga ubutumwa butomoye akomerwa amashyi ndetse aranagabirwa, aranagaba. Ibi bigaragaza President ukunzwe, ushyigikiwe bihagije kuburyo induru zo mu muhanda nta side effects zamugiraho.

    2. Kujya mumuhanda muvuza induru murimo abantu bakuru kugeza no kuwiyita Perezida ngo ukorera mubuhungiro ni igisebo gikomeye cyane kirenze ukwemera, kirimo n’ubwenge bucye cyane, byagaragaje ko nta burere mugira, ko mumaze kwisuganya isaha iyo ariyo yose mwagaruka mukamara imbaga, Imana tugira nuko mubikorera kure bityo ntacyo byatwara abanyarwanda usibye ko banarinzwe bihagije. Ibi bigaragaza ko murushaho kugenda mwiyima amahirwe yo kuba mu Rwanda rujya-mbere mu bumwe n’ubwiyunge,ko ari byiza gukomeza kubafatira no gukomeza ingamba zatuma mutabasha gusubiza inyuma abanyarwanda mu mico mitindi nkiyo mwakuriyemo mukaba mugiye gusaziramo ndetse mwaratangiye no kuyanduza abana banyu.

Comments are closed.