Imyirondoro y’abafashwe n’ingabo za FLN bakekwaho kuba Inkeragutabara yamenyekanye!

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Mu minsi ishize abayobozi b’ingabo za FLN (Forces de Libération National) batangaje ko bataye muri yombi abagabo 4 bari baherekeje ingabo za RDF bazereka inzira mu ishyamba rya Nyungwe.

Muri abo bagabo 4 bakekwaho kuba Inkeragutabara abagera kuri 2 bararekuwe bagasubira mu ngo zabo kuko ngo bagaragazaga uburwayi nk’uko byatangajwe n’abayobozi ba FLN.

Ibi bikaba byarabaye ku itariki 17 Kanama 2018 ubwo abo bagabo bafatiwe muri Kivu mu mudugudu wa Kintama, Akagali ka Gahurizo, Umurenge wa Muganza, Akarere ka Nyaruguru.

The Rwandan yashoboye kubona amakarita aranga umuntu ya babiri muri bo ingabo za FLN zagumanye dore ko abandi babiri bo barekuwe bagasubizwa n’ibyangombwa byabo.

 

Niyomugabo Jean Claude, Iryamukuru Fidele, Bizumuremyi Damien na Nsengimana Theoneste
Babiri bo hagati bararekuwe basubira mu ngo zabo

Mu gihe twakurikiranaga aya makuru twashoboye kumenya ko muri za Nyamagabe bimeze nabi barimo guhumbahumba abasore baburiza amakamyo bakabajyana ahantu hatazwi, umuturage wabibonye yatubwiye ko ngo bimeze nko muri cya gihe bavugaga ngo hari abacengezi.

Amakuru ava mu bantu begereye ingabo za RDF baravuga ko byibura abasirikare batari munsi ya 5000 bari duce tw’intara y’amajyepfo twegereye ishyamba rya Nyungwe no kugeza mu Bugarama mu karere ka Rusizi mu Ntara y’uburengerazuba.