IMYITEGURO YO GUSHYIRAHO GUVERINOMA Y’U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO IRAKOMEJE

Banyarwandakazi, Banyarwanda

Baturanyi namwe nshuti z’Abanyarwanda,

1.Taliki ya 23 Mutarama 2017, twari twateganyije gufata indege ku ncuro ya kabiri tukerekeza i Kigali tugamije kwandikisha Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda kugira ngo turonke uburenganzira bwo kugira uruhare rugaragara muri politiki yubaka igihugu cyacu.

Ibyo ntitwabiterwaga n’inyota y’ibyubahiro cyangwa irari ry’imyanya y’ubutegetsi. Kwitanga tukajya gukorera politiki mu Rwanda twabitewe n’uko tuzi neza kandi tukaba tubabazwa n’akaga abaturage b’u Rwanda barimo biturutse ku butegetsi bw’igitugu bwa Perezida Paul Kagame n’Agatsiko ke kigaruriye ishyaka FPR-Inkotanyi, ubu butegetsi bukaba bwarahisemo kwimika ikinyoma, iterabwoba, ivangura n’ukwikubira ibyiza byose by’igihugu. Nibyo byaduteye kubaka umushinga unoze dushaka gushyikiriza Abanyarwanda, umushinga witwa « Kunga abenegihugu kugirango dufatanye kwiyubakira u Rwanda rujya mbere ».

2.Nk’uko byagaragariye bose rero, Umunyagitugu Paul Kagame n’abambari be bahiye ubwoba kuko bazi neza ko rubanda yiteguye kudushyigikira bityo tugatsinda amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu kwezi kwa Kanama 2017. Niyo mpamvu bahisemo kurenga umurongo utukura, bakora amarorerwa, biha ububasha burenze ubwo bahabwa n’Itegekonshinga rigenga u Rwanda muri iki gihe, bafata icyemezo kigayitse cyo » kuducira ishyanga  » mu gutegeka Kompanyi zose z’indege ko nta n’imwe yemerewe kudutwara ngo itugeze iwacu mu Rwanda .

3.Nyuma yo kwibonera n’amaso yacu urwo rwandiko Leta ya Paul Kagame yanditse itwambura uburenganzira bwacu nk’abenegihugu twafashe imyanzuro ibiri y’ingenzi. Uwambere ni uko twitabaje ubutabera. Uwakabiri ni uko twiyemeje kuganira bwangu n’abenegihugu bifuza impinduka nziza mu Rwanda tukareba uko hashyirwaho « Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro » ifite inshingano yo guharanira ko ingoma y’igitugu iyogoje u Rwanda yasezererwa mu maguru mashya hakajyaho ubutegetsi bwa rubanda, bushyizweho na rubanda kandi bukorera inyungu za rubanda.  Reka twibutse ko twari twihaye igihe cy’iminsi 15 yo kuganira n’ababyifuza.

4.Uyu munsi nzinduwe no kubamenyesha ko ibiganiro byagenze neza : hari abashyigikiye igitekerezo cyo gushyiraho Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro ndetse batera intambwe yo kwiyemeza kuyigiramo uruhare. Hari abagaragaje ko igitekerezo bacyemera ariko batiteguye kugira uruhare rugaragara muri iyo Guverinoma. Hari n’abatugaragarije ko basanga ibya Guverinoma atari igitekerezo bashima ko kubera iyo mpamvu batagishyigikiye na gato. Hari n’abifuje ko imishyikarano yakomeza, bakazafata icyemezo bamaze kubona ko iyi Guverinoma ikora neza.

Uko byamera kose, muri demokarasi, igetekerezo cya buri wese gikwiye kubahirizwa.

5.Icyo twese duhurizaho ni uko imbaga y’abanyarwanda ibangamiwe cyane n’ubutegetsi bw’igitugu bwa Paul Kagame uherutse guhindura itegekonshinga kugira ngo azapfire ku butegetsi. Niyo mpamvu gukomeza kwituramira byasa no gutererana igihugu mu gihe ahubwo gikeneye kurushaho kugobokwa n’ubwenge bwacu n’amaboko y’abana bacyo.

6. Mboneyeho rero akanya ko kumenyesha Abenegihugu bose b’u Rwanda kimwe n’abaturanyi bacu n’umuryango mpuzamahanga ko guhera ku mugoroba w’italiki ya 17 kugeza ku ya 19 Gashyantare 2017, i Paris ho mu Bufaransa hazateranira inama idasanzwe izahuza abashyigikiye « umushinga » wo gushyiraho « Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro ». Amazina y’abagize iyo Guverinoma na gahunda yayo y’ibikorwa bizatangazwa ku wa mbere taliki ya 20 Gashyantare 2017.

7.Ndasaba Abanyarwanda b’umutima mwiza kuduha icyizere, kudushyigikira no gutera inkunga yose ishoboka iki gikorwa cy’ingirakamaro. Baca umugani mu kinyarwanda ngo « Ak’imuhana kaza imvura ihise ».

Nta wundi rero ubitubereyemo.

Harakabaho Repubulika y’u Rwanda,

Harakabaho igihugu giha abana bacyo bose amahirwe angana.

Bikorewe i Paris, taliki ya 8/2/2017.

Padiri Thomas NAHIMANA,

Umuyobozi w’Ishyaka ISHEMA,

Umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu 2017.

 

Tél : 0033652110445

Email : [email protected]

1 COMMENT

  1. Comment:
    icyaba cyiza nukurushaho kureba kure,kunyurwa no gukunda Imana data wa twese.naho guhora mumakimbirane bituma turushaho kwiyegereza akaga.musigeho banamwe.abazungu barabashuka ngo duhore muntambara ndetse tuzazirage nabo twabyaye.reka mbagire inama mupfukame musenge kugirango mutagwa mumoshya kdi musange amategeko y’Imana nibiyahamya.murakoze.

Comments are closed.