Imyumbati icyenda yatumye isambu y’umuturage igurishwa!

Ubuyobozi bw’Umudugudu wa Gatare mu Kagari ka Mwendo mu Murenge wa Mbuye ho mu Karere ka Ruhango burashinjwa kugurisha isambu ya Sinzibiramuka Eduard kubera imyumbati icyenda umwana we yibye.

Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 20 Kanama 2016, ni bwo umukuru w’umudugudu wa Gatare yafashe icyemezo cyo kugurisha isambu ya Sinzibiramuka nyuma y’uko abuze amafaranga yo kuriha imyumbati icyenda umwana we w’imyaka 12 yari akuye mu murima w’abandi.

Bizimana (Izina ryahinduwe) utuye muri aka gace yabwiye IGIHE ko nyuma y’aho umwana wa Sinzibiramuka atwariye iyo myumbati icyenda, umukuru w’umudugudu wa Gatare Nshimyumukiza Protogene na nyir’imyumbati bahise batangira kumukubita[Sinzibiramuka] bigera aho bamushuka ngo agurishe isambu ye kugira ngo abone amafaranga yo kuyiriha.

Yagize ati “ Nyine nyuma y’ako babonye ko umwana we ayitwaye bahise bajya kuri uwo musaza batangira kumukubita no kumukanga ngo baramufunga ku buryo byageze aho basa nk’abamujyanye ku Murenge bageze mu nzira baramushuka barumvikana ajya kugurisha isambu ye ako kanya kugira ngo yishyure amafaranga y’iyo myumbati.”

Akomeza avuga ko Sinzibiramuka akimara kumva ko ashobora gufungwa kubera ko nta mafaranga na make yari afite yo kwishyura iyo myumbati, na we yahise yemera agurisha isambu ye ku mafaranga ibihumbi 120 gusa, mu gihe bivugwa ko mu minsi ishize hari abantu bashakaga kuyimugurira bamuhaye ibihumbi 400 akabyanga.

Nta mafaranga na make yatahanye

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mwendo, Gahamanyi Emmanuel yemeza ko mu mafaranga ibihumbi 120 uyu muturage yishyuwe nta na make yatahanye.

Yagize ati “Nibyo isambu ye yaragurishijwe ariko byagizwemo uruhare n’umukuru w’umudugudu wa Gatare kuko ni we wamushutse ngo bayigurishe batananyuze mu bunzi kugira ngo arihe iyo myumbati icyenda.”

Yakomeje avuga ko ikintu kibabaje ari uko uyu muyobozi w’umudugudu na nyir’imyubati basa nk’aho ari bo bigabaniye ayo mafaranga gusa.

Yagize ati “Yose ni nk’aho ari bo bahise bayirira kuko ibihumbi 80 bahise babyishyura nyir’imyumbati andi ibihumbi 20 bayaha nyir’umurima ku buryo n’ibindi bihumbi 20 byari bisigaye bahise bajya kubinywera inzoga mu kabari.”

Inkuru irambuye>>>